Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima Umutekano

Musanze: Yishe umuntu butungo, ashatse kurwanya no gutoroka inzego z’umutekano araswa mu cyico.

Umugabo witwa Nshimiyimana Janvier uri mu kigero cy’imyaka 64 wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Rwaza, Akagari ka
Kabushinge, wari wafashwe akekwaho kwica umuntu amutemaguye bunyamaswa ndetse akaza no kubyiyemerera, yarashwe mu cyico arapfa, nyuma yo gushaka kurwanya no gutoroka inzego z’umutekano, ubwo zari zimujyanye mu gace yiciyemo uwitwa Habumugisha JMV w’imyaka 33 ngo asobanure neza uko byagenze.

Kuri iki cyumweru tariki 23 Mutarama 2022 nibwo hamenyekanye amakuru y’ubwicanyi bwabaye hakicwa uwitwa Habumugisha JMV w’imyaka 33 watemwe n’abagizi ba nabi ahagana mu ma saa yine z’ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru. Aya makuru akimenyekana, habaye igikorwa (Operation) cyo guhiga abagizi ba nabi, ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’ingabo z’Igihugu (RDF) hafatwa Nshimiyimana Janvier w’imyaka 64 y’amavuko.

Uyu Janvier akimara gufatwa, yahise yiyemerera ko ari we watemye nyakwigendera, yerekana n’umuhoro yamutemesheje, anatangaza agace yamutemeyemo.

Abajijwe icyabimuteye, yavuze ko yabitewe n’amakimbirane amaze iminsi bari bafitanye aho ngo Habumugisha JMV yigeze kugirana amakimbirane na mushiki we witwa Mbumburunaniye Illuminatha, uyu Janvier akaba umutangabuhamya. Ngo kuva icyo gihe, JMV yajyaga amubwira ko azamwica, ariko we ngo akaba yahisemo kumutanga agambirira kumwica ndetse abigeraho kuko aho yamutegeye hatari nta ngo zihari.

Inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano ntizicaye gutyo gusa, ahubwo zihutiye guhumuriza abaturage, aho mu ma saa Cyenda (15h00) yo kuri iki Cyumweru, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier ari kumwe n’inzego z’umutekano, basuye abaturage b’ahabereye ubwo bugome mu rwego rwo kubahumuriza no kubasaba kubana mu mahoro birinda amakimbirane ayo ari yo yose no kwihanira.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ndetse n’abandi bose bafashe ijambo, bagaragaje ko ibikorwa by’urukozasoni nka biriya byabaye bigayitse ku munyarwanda, basaba abaturage kubyirinda ndetse n’aho bigaragaye bakegera bwangu Ubuyobozi bubegereye bukabafasha kubahuza nta mvururu zibayeho, babwirwako hari inzego zishonzwe kugenza ibyaha ndetse ko guhana bikurikiza amategeko.

Abaturage bo muri Kabushinge ahabereye aya mahano, bavuze ko kwihanira atari ibintu by’i Rwanda, bashimangira ko bagiye kwisubiraho bagatahiriza umugozi umwe bagamije kwirinda ibyaha bya hato na hato biganisha ku gutakaza ubuzima.

Ubwo iyi nama yarangiraga, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), Polisi yajyanye na Nshimiyimana Janvier aho yemeye ko yiciye Habumugisha JMV kugirango hakorwe dosiye (dossier) yuzuye neza. Batarahagera, yabeshye Polisi ababwirako bahageze, nyamara ngo yari amayeri yo gutoroka.

Yageze aho yemera kwereka Polisi aho yiciye mugenzi we. Ahageze ngo Polisi yatangiye akazi kayo imubaza kimwe ku kindi, gusa we akomeza umugambi we wo gutoroka, aho yahutaje abapolisi bari hafi aho ahari ibigori, yirukira muri ibyo bigori.

Amakuru yageze kuri AMIZERO.RW ni uko umupolisi yarashe hejuru amuburira ko nadahagarara ashobora guhura n’akaga, nyamara we yabirenzeho ariruka, nibwo Polisi yamurashe ku bw’amahirwe ye macye ahita apfa.

Yashatse kurwanya no gutoroka inzego z’umutekano araraswa ku bw’amahirwe macye ahasiga Ubuzima.
Ibiro by’Akarere ka Musanze/Photo Internet.

Related posts

Wa musore wiyahuriye kuri La bonne addresse ntahite apfa, yaguye muri CHUK !!

Christian Hakorimana

Covid-19: Imfungwa n’abagororwa barimo Paul Rusesabagina bakingiwe.

NDAGIJIMANA Flavien

ADEPR: Karamuka wiyita impirimbanyi y’Itorero yareze RGB kuko ngo yishe amategeko nkana igashyiraho Komite nshya.

NDAGIJIMANA Flavien

4 comments

Habumugisha Willy Jackson January 24, 2022 at 5:13 am

Ahaho Cyavivutse byakemutse neza pe!

Reply
Protais Kagabo January 24, 2022 at 5:55 am

Ubundi na Bibiliya iravuga ngo ijisho rihorwe irindi kandi ngo uwicisha inkota nawe azayicishwe. Ahubwo kumurasa yagize amahirwe. Ubundi nawe bagombaga kumutemaguza umupanga mpaka ashizemo umwuka.

Reply
Arexadre January 24, 2022 at 11:49 am

Noneho bivuzeko kwihorera byemewe Cyongaho bazasubizeho kwihorera, Byagakwiyeko bakora iperereza ryeruyee kd byamuhama aga fugwa, Koko kwica ntabi kigezweho

Reply
Arexadre January 24, 2022 at 12:05 pm

Nonec bivuzeko kwihorera byemewe?Noneho niba aruko bimeze bazashireho kwihorera uwakwiciye nawe umwicee Ibyuvuga siko biri nonaha hagakozwe iperereza ryeruyee Hakameyekana intandaro zicyaha camuhama agafigwa GS nyine byabayee ntakindi warenzaho

Reply

Leave a Comment