Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Umukomando ufite ipeti rya Lieutenant Colonel muri FARDC yafatiwe ku rugamba muri Kibumba.

Umusirikare mukuru mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC witwa Lt. Col. Assouman, akaba Komanda wa Batayo ya 213 wari uyoboye ibitero byo guhashya M23 muri Kibumba, yafashwe mpiri n’uyu mutwe bahanganye.

Gufatwa mpiri kwa Lt Col Assouman kwabaye mu mirwano ikaze yabaye kuri iki Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022 aho bivugwako iyi mirwano yari yiyoborewe n’umuyobozi mukuru wa Diviziyo y’ingabo za FARDC zibarizwa muri Diviziyo ya Kivu y’Amajyaruguru Lt. Gen Alain nawe ngo warashwe agakomereka ukuboko.

Muri iyi mirwano ikaze, ngo FDLR nayo ntiyahatanzwe kuko yari ihagarikiwe na Col Ruhinda ubwe wari wazanye n’abarwanyi ba FDLR babarizwa muri CRAP, wa mutwe kabuhariwe wa FDLR nk’uko tubikesha Rwandatribune.

Iyi mirwano y’ejo ku Cyumweru yibanze mu bice bya Kibumba, Kanyamahoro na 3 Antennes muri Teritwari ya Nyiragongo hose hagenzurwa na M23, aho FARDC yashakaga kwisubiza Kibumba ikereka abanyekongo ko ibyo iherutse gutangaza ko igenzura 90% bya Kibumba ari ukuri.

Ingabo za Leta ya Congo, FARDC zifatananyije n’inyeshyamba za FDLR ntizahiriwe n’urugamba dore ko uyu Lt Col Assouman yafatiwe ku rugamba ndetse na Lt. Gen Alain agakomereka n’ubwo bidakanganye.

Lt. Col Assouman ni Umuyobozi wa Batayo ya 213 ibarizwa muri Burigade ya 22. Iyi burigade ikaba igizwe n’umutwe w’abakomando baje baturutse i Kinshasa mu Murwa mukuru mu rwego rwo kurinda Umujyi wa Goma.

Lt Col Assouman wa FARDC yafatiwe mpiri ku rugamba rutoroshye rwo muri Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo.

Related posts

Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye imirimo nk’umugaba mukuru wa RDF.

NDAGIJIMANA Flavien

Umubare w’abishwe n’ibiza mu Majyaruguru n’Iburengerazuba ukomeje kwiyongera.

NDAGIJIMANA Flavien

Mukansanga Salima yanditse amateka mu mupira w’amaguru muri Afurika.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment