Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Uburezi Ubutabera

Ngororero : Abanyeshuri bo muri ESECOM Rucano bangije ibikoresho bishimira ko barangije ayisumbuye bakatiwe imyaka 5.

Abanyeshuri batandatu bo mu ishuri rya ESECOM Rucano riherereye mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, bari bakurikiranyweho ibyaha bakoze ubwo batwikaga ibikoresho by’ishuri bishimira ko barangije amashuri yisumbuye, bahamijwe ibyaha, bakatirwa gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, icyemezo ababyeyi babo batumva neza.

Aba banyeshuri bagarutsweho cyane mu mpera za Nyakanga ubwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaraga amafoto n’amashusho y’abanyeshuri batandukanye barangije ayisumbuye n’abarangije icyiciro rusange cyayo bagaragaye bakora ibikorwa bidahwitse bishimira iyo ntambwe.

Bamwe bagaragaye bacagaguye amakayi n’imyenda y’ishuri yabo, abandi bari gutwika amakayi bigiragamo mu gihe abigaga mu ishuri rya ESECOM Rucano, riherereye mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, tariki tariki ya 29 Nyakanga 2021, bo banatwitse ibikoresho by’ishuri birimo ibitanda, banamenagura ibirahuri by’inzugi z’amashuri, banasenya uruzitiro rw’aho barara.

Batandatu bahise batabwa muri yombi ndetse bari bamaze iminsi bakurikiranyweho, ubu bamaze kubihamywa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero rwanabakatiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri umwe.

Abakatiwe ni Ihimbazwe Pontien, Mahoro Emmanuel, Munyabugingo Jean De Dieu, Mwema Mwizerwa Adolphe, Ndayishimiye Sammy na Rurangwa Gasore Christian bose bahamijwe icyaha cyo gusenya inyubako utari nyirayo no kwangiza ikintu cy’undi.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bamwe mu babyeyi bakimenya imyazuro y’urukiko, bavuze ko ubutabera bwihanukiriye bityo ko bwari bukwiye guca inkoni izamba.

Umwe mu babyeyi wageze ku cyicaro cy’urukiko aje kureba imyanzuro y’uru rubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, yavuze ko yatunguwe no kumva umucamanza amubwira ko abana babo bakatiwe biriya bihano.

Ati: “Yabimbwiye numva ndikanze cyane kuko njye ibyo bintu yari avuze ntabwo nari mbyiteguye habe na gato, ndamubwira nti ‘ngo iki ?’ arambwira ngo ‘ni uko bimeze ngo abana banyu mugomba kujya mubashyira kuri discipline [ahita aturika ararira].”

Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri nabaye nk’ufashwe n’amashanyarazi nicara mu ntebe ibyakurikiyeho nahise numva mfashwe n’ikiniga.”

Nyuma y’uko hakomeje kugaragara imyitwarire itari myiza ku banyeshuri batandukanye, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abantu badakwiye kubifata nka byacitse kuko ngo impamvu biri kugaragara cyane ari uko ikoranabuhanga ryateye imbere, bikaba bihita bijya hanze. Gusa yavuzeko batazarebera abagerageza kwitwara nabi bose, asaba ababyeyi guha abana babo uburere bukwiye.

Ingingo ya 182 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ku gusenya cyangwa
konona inyubako ku bushake utari
nyirayo.

Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku
bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose,
inyubako yose cyangwa igice kimwe
cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo
rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya
moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo
byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu
z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi
nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3)
ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya
miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko
atarenze miliyoni eshanu (5.000.000
FRW).
Iyo gusenya cyangwa konona inyubako
zivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo
byakozwe ku bushake, hakoreshejwe
urutambi, ibisasu, intwaro cyangwa ikindi
kintu giturika, igihano kiba igifungo kitari
munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze
imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga
y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu
(5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni
zirindwi (7.000.000 FRW).

Related posts

Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola yitabye Imana ku myaka 79.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibisasu by’Uburusiya byajegeje Kyiv mu gihe imirwano ikaze ikomeje mu burasirazuba.

Igisirikare cy’u Rwanda cyashinje FARDC kongera gutera ibisasu mu Kinigi.

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Mwami Jean Damascene December 31, 2021 at 12:26 PM

Ibi ni byo byari byarabuze naho ubundi abarezi bararenganye bari basigaye bakubitwa

Reply
Angelique Umubyeyi December 31, 2021 at 2:38 PM

Imyaka itanu ni myinshi pe !!! gusa ntibakarenganye ababyeyi ngo nta displine babatoje harigihe umwana agendera mu kigare bikamukoraho gusa birabera isomo nabandi batekerezaga nkabo biriya ninko kumena isahani waririyeho gusa bazavamo bize

Reply
Mbera December 31, 2021 at 2:44 PM

N’abandi se bazakora nk’ibi buriya nabo bazafungwa? Cyangwa naba gusa ibi bihano bizagarukiraho? Kuko nzi ko hirya no hino bijya bikorwa

Reply

Leave a Comment