Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Musanze: Urunturuntu mu mitangire ya serivise kuri Poste de Santé ya Buruba.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu abaturage bakomeje kwishimira ko begerejwe amavuriro mato azwi nka ‘Poste de Santé’ yabarinze ingendo ndende bakoraga, si ko bimeze ku batuye mu kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze kuko ngo ‘Poste de Santé ya Buruba’ bahawe bayishimiye, yaje kubahinduka kuri ubu ngo bakaba bayifata nk’iyaje kubacuruzamo imiti aho kubafasha kwivuza, bakaba bemeza ko nta gikozwe mu maguru mashya amaherezo izafunga imiryango.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW, bavuze ko iri vuriro rito (Poste de Santé) rigitangira bahabwaga serivisi ntamakemwa ariko ngo uko iminsi yagiye ishira indi igataha byagiye biba agatereranzamba ka nyina wa Nzamba ku buryo ngo kuri ubu bahisemo kuyoboka irindi vuriro rito riri ahitwa kuri Karere cyangwa se bakajya ku kigonderabuzima cya Karwasa.

Mu makuru twatangiye kumenya ndetse tugakurikirana uhereye mu ntangiriro z’Ukwezi kwa gatanu (Gicurasi) uyu mwaka, hari bamwe mu babyeyi bagize bati: “Tujya gufata iyi miti yacu yo kuboneza urubyaro ‘Microgynon’, ubusanzwe kamwe ngo kagura 300 kuri mitiweri ariko hano bo batubwira ko ngo mitiweri itishyura iyi miti ku buryo baduca igihumbi cyose (1000 Frw)

Bakomeza bagira bati: “Amoxicillin y’abana iyi y’amazi yo mu ducupa nyine abana bakunda, batubwira ko ngo nayo mitiweri itayishyura ku buryo baguca 1200Frw, tukibaza icyo iri vuriro ryaje gukora hano, tukibaza niba ibi biciro Leta yacu ibizi cyangwa ahari aba bakaba bafite Leta yabo”.

Aba babyeyi twaganiriye mu kwezi kwa gatanu kandi baduhamirije ko utunini tuvura ibicurane bemeza bajijinganya ko twitwa ‘indoxyde’ ngo batwishyura amafaranga 750 natwo ngo bakabwirwa ko mitiweri n
itatwishyura, bakaba bibaza niba Leta yarabazaniye Farumasi cyangwa ari ivuriro rito ariko ngo bagasanga ari ubusambo kuko iyo bagiye ahandi kuri bene aya mavuriro basanga ya miti bo bagurishwa ihenze, bayitanga ku giciro cyo hasi cyane ku bafite mitiweri.

Ubwo twasubiraga muri aka gace muri uku kwezi kwa gatandatu (Kamena)2024, twasanze ikibazo kigihari maze abaturage (tutari bugaragaze imyirondoro yabo) bati: “Iyi Poste de Santé riteye urujijo kuko ntiwamenya uko bakora. Ujyana mitiweri bakakwakira ariko bakaguha uduti two kukwikiza kandi natwo ugasanga baguca amafaranga, noneho waba ushaka kwivuza neza ugahitamo kwishyura amafaranga atubutse bakaguha imiti bakubwira ko mitiweri itishyura ahubwo tukibaza impamvu bayifite kandi mitiweri itayishyura”.

Undi muturage ati: “Barakwakira bakagusuzuma kuri mitiweri ariko bakakubwira ko kugirango ubone imiti y’indwara ufite ari uko urishyura menshi. Mperutse kujyana umwana arwaye ibiheri ku mubiri no mu maso, bamusuzuma kuri mitiweri numva ko bagiye kunsha macye ariko bamaze kuduha umuti bambwiye ko nishyura 4,800Frw, kuva icyo gihe sinshobora kuhasubira”.

Ubuyobozi bwa Poste de Santé ya Buruba bubivugaho iki?

Tukimara kumva akababaro k’abagurage mu bihe bitandukanye, twageze kuri iri vuriro ari mu masaha y’agasusuruko. Umukozi umwe w’igitsinagire aricaye ari kumwe n’umurwayi. Turamwibwira tumubwira ko turi abanyamakuru, tumwereka n’ibyangombwa, tumubwira ikitugenza muri ako kanya ahita agabanya amagambo ati “reka mbahe nimero y’umuyobozi muvugane nawe kuko njye ibyo sinabimenya”.

Mbere yo kuduha ya nimero ariko wabonaga ameze nk’umuntu ufite imibare myinshi, nyuma yo kuyiduha twayihamagaye amasaha nk’atanu idacamo, nyuma iza gucamo ariko atwiyaba wumva asa nk’uducenga ku buryo yatubwiye ko atari nawe muyobozi w’ivuriro, tumubajije impamvu baba baduhaye iyo nimero atubwira ko nta kibazo noneho twamubaza.

Mu gusubiza kwe yemera ko ibyo abaturage bavuga nabo byigeze kubageraho ariko ko byaba biterwa n’abakozi ubwabo atari gahunda y’ivuriro muri rusange. Ati: “Ibyo bijyanye no kugurisha imiti ntabwo mbyumva neza, gusa binahari byaba biterwa n’abakozi ku giti cyabo cyangwa se abarwayi baza badafite mitiweri. Imiti yo kuboneza urubyaro nayo rwose mu busanzwe itangirwa ubuntu, gusa hari ubwo iya gahunda ya Leta hari igihe ishira tukazana iyo kubafasha icyo gihe turayibagurisha 100% ariko ibyo biba gacye”.

Ku kibazo abaturage bagaragaza kandi ko iri vuriro rikora amasaha y’amanywa gusa, uyu bivugwa ko ari umuyobozi wa Poste de Santé [tutabashije kumenya amazina ye kuko na nimero iri ku ivuriro usanga amazina ibaruyeho ari umugore mu gihe umukozi twahasanze yatubwiye ko ari umugabo], yatubwiye ko icyo kibazo nabo bakibona ariko ngo bikaba biterwa n’amasezerano bafitanye n’Akarere ngo gusa mu gihe bashyirwa mu kindi cyiciro bakaba biteguye gukora amanywa n’ijoro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga iki kuri iyi Poste de Santé ya Buruba!!

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, bwana Nsengimana Claudien nyuma yo kumubwira iki kibazo nawe akabaza umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere, ngo yasanze hari serivisi iri vuriro ritemerewe. Ati: “Ivuriro ry’ibanze rya Buruba riri mu mavuriro yo ku rwego rwa mbere, hari serivisi bene aya mavuriro atemerewe gutanga, hari imiti myinshi mitiweri itishyurira abanyamuryango bayo kuri Poste de Santé ariko ugasanga iyishyura ku kigo nderabuzima, hariya rero hari iyo biyishyurira 100%”.

Hirya no hino mu gihugu usanga bene aya mavuriro mato avugwamo ibibazo, ahenshi bikaba biterwa n’uko acungwa na rwiyemezamirimo nabo baza bakeneye kubona inyungu ku mafaranga bashoye ariko ugasanga bigorana kubera impamvu zitandukanye, ibituma hari na menshi muri yo afunga imiryango cyangwa se abayacunga bagahinduka buri gihe ku buryo bigira ingaruka ku baturage baba bayitezeho serivisi nziza z’ubuvuzi.

Imibare yashyizwe hanze mu mpera z’umwaka ushize yagaragaje ko mu gihugu hose habarirwa bene aya mavuriro mato (Postes de Santé) agera kuri 1,250 muri yo 1,181 akaba atanga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe andi 69 atanga serivise zirimo n’izitangirwa ku bigo nderabuzima zirimo: kubyaza, ubuvuzi bw’indwara z’amenyo, gusiramura n’ibindi. Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru yatugezeho ko hari ibyaba bitangiye guhinduka kuri Poste de Santé ya Buruba nyuma yo kubona ko itangazamakuru ryamenye ikibazo cyabo.

Ibiro by’Akagari ka Buruba ahakorera iyi Poste de Santé ya Buruba.
Poste de Santé ya Buruba iravugwamo imikorere idahwitse.

Related posts

Amatariki y’itangira rya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahindutse.

NDAGIJIMANA Flavien

Mapinduzi Cup: Mlandege FC yabujije APR FC kugera ku mukino wa nyuma.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Hashyizwe imbaraga mu gushaka uko ubushabitsi n’ubuharike bitakomeza kuba umuzi w’igwingira mu bana.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment