Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ibidukikije Ubukungu

Rutsiro: Ubuhinzi bukorewe ku buso buto bukomeje kubahindurira ubuzima.

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bayobotse ubuhinzi bw’ibihingwa bitandukanye bukorerwa ku buso buto bakanahitamo gukoresha ifumbire gakondo bakomeje kwishimira ko ubuzima bwabo bukomeje guhinduka kurenza uko babitekerezaga.

Aba bahinzi biganje mo abahinga imbuto n’imboga ndetse n’ibionyabijumba, bemeza ko mu gihe cyashize bumvaga ko ubutaka bwabo nta rubuto cyangwa uruboga rwiza rwahera kuko bari barishyizemo imyumvire itari myiza, gusa ngo aho baboneye abafatanyabikorwa, ibi byose byarahindutse ku buryo bari gukirigita ifaranga.

Bamwe muri aba bahinzi bakorana n’Umuryango witwa ARCOS Network, bahamya ko mbere yo gukorana n’uyu muryango wasangaga udafite isambu igaragara yumva ko adashobora guhinga ariko ngo kuri ubu ngo no mu mbuga urahahinga kandi ukeza neza bitagusabye isambu nini kubera ikoranabuhanga bigishijwe n’uyu muryango.

Hari uwagize ati: “Urabona nk’aya mashu ndetse n’izi mboga rwatsi, tubihinga mu kirere twifashishije ibi bimeze nk’ubutanda ariko twikorera mu biti noneho tukagenda duteraho izi mboga. Kubera ifumbire gakondo nayo twigishijwe ndetse tugakundishwa n’uyu muryango, urabona ukuntu dufite ibyo kurya biteye amabengeza. Turarya kandi tugasagurira amasoko”.  

Mugenzi we ati: “Kuba twarahuguwe na ARCOS Network ku buhinzi butangiza ibidukikije bwifashisha ifumbire gakondo, biduha umusaruro uhagije, ku buryo ubuzima bwacu bwahindutse.Tuhakura amafaranga adufasha kwikenura no kwishyurira abana amashuri, kuva ku nshuke kugeza kuri kaminuza kuko twamaze gusirimuka”.

Manirambona Fortunée ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Umuryango ARCOS Network mu karere ka Rutsiro avuga ko abaturage bakorana nabo bafite impamvu yo kwigamba ibyo bamaze kugeraho kuko ngo intego z’uyu muryango uko ari eshatu (Kurengera ibidukikije, Kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima no Kuzamura imibereho myiza y’abaturage), zose zuzuzanya bityo ngo bikagira umusaruro mwiza ku baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, madame Kayitesi Dative avuga ko abaturage b’Akarere abereye umuyobozi ari abakozi kandi bashyize imbere imirimo ibateza imbere kuko bamaze kumenya neza uruhare rwabo mu bibakorerwa, akaba anaboneraho gushima abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere kuko ngo umusanzu wabo ukomeje kwigaragaza mu muvuduko w’iterambere.

Yagize ati “Abaturage bacu barizihiza imyaka 30 Igihugu cyibohoye. Barishimira rero ibyo bagezeho muri iyi myaka 30 Igihugu cyacu cyibohoye kikaba gikomeje kwiteza imbere babigizemo uruhare mu bikorwa byibanda cyane ku buhinzi butangiza ibidukikije. Turasaba abaturage bacu rero ko bakwiye gusagurira amasoko yo mu gihugu ndetse n’ayo hanze y’imipaka y’u Rwanda”.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (DJAF Komezimihigo), bwana Nteziryayo Aaron, avuga ko bishimira ko gahunda za Leta zishingira ku byifuzo by’abaturage, ibituma iterambere rikomeje kwihuta muri iyi myaka 30 u Rwanda rwibohoye. Yemeza ko batazahwema gufasha abaturage ba Rutsiro ahanini batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo bazakomeza kwihuta mu iterambere.

Rutsiro ni Akarere gatuwe n’umubare munini utunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ibyanagaragariye mu imurikabikorwa (Open Day), ryatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2023, rikazasoza kuwa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, aho abagaragaza ibikorwa byabo bishimira ko Ubuyobozi bwabahaye uyu mwanya wo kugaragariza Isi ibyo bakora bikagira uruhare mu iterambere ry’Akarere, Intara ndetse n’Igihugu.

Ibikombe bimaze gutaha muri Rutsiro ni byinshi.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Umuryango ARCOS Network muri Rutsiro.
Imboga n’imbuto usanga byera cyane muri Rutsiro.
Imigozi y’ibijumba, kimwe mu bihingwa byera cyane mu karere ka Rutsiro.

Related posts

Karongi: Imodoka ya Fuso yarenze umuhanda ihitana babiri barimo na nyirayo.

NDAGIJIMANA Flavien

Rwanda-DR Congo: Hasinywe amasezerano arimo n’ubufatanye mu gucunga umutekano.

NDAGIJIMANA Flavien

Kigali: Umwe mu bana bakoze impanuka mu modoka y’ishuri yitabye Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment