Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Rubavu: Chorale ‘Kizwa uragwe Ijuru’ ihamya ko kwegera Yesu cyane bituma ingo za benshi zikomera.

Chorale ‘Kizwa uragwe Ijuru’ yo mu Itorero Anglican (EAR), Diyoseze ya Kivu, Paruwasi ya Muhanda, Ikanisa ya Muhanda, Umurenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, ihamya ko gukizwa neza abantu bakamenya Yesu nk’Umwami n’Umukiza bituma ingo zabo zikomera ndetse bakanatera imbere mu mwuka no ku mubiri.

Ubu ni bumwe mu butumwa batangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, ubwo bagezaga ku bakunzi babo ibihangano byabo umunani biri mu majwi n’amashusho, ku muzingo (Album) wabo wa mbere.

Bwana Imanizabayo Emmanuel, Umuyobozi wa Chorale Kizwa uragwe Ijuru, yashimye Imana yo mu Ijuru avuga ko uko yabanye n’aba cyera ari nako ikomeje kubana n’ab’ubu kandi ko iyo ivuze isohoza ibyo yavuze.

Uyu muyobozi yemeza ko ari ibitangaza by’Imana kuba babashije gukora indirimbo mu majwi n’amashusho zikajya hanze, kuko ngo ari ubwa mbere mu mateka muri Paruwasi yabo ndetse ngo no mu gace kose baherereyemo, ahamya ko ari ‘Isezerano ry’Imana risohoye’.

Ibi kandi bishimangirwa na Niyonteze Monique nawe uririmba muri iyi Chorale, wemezako kuba bakora indirimbo zikajya ahagaragara babyumvaga nk’umugani cyangwa bakabifata nk’inzozi.

Yagize ati: “Twumvaga mu mbaraga zacu n’aho dutuye ndetse n’uko turi bidashoboka ko twakora indirimbo ngo zijye hanze ariko Imana yasohoje ibyo yavuganye natwe, ihabwe icyubahiro”.

Yakomeje avuga ko ivugabutumwa bakora ritagarukira mu rusengero gusa kuko ngo banafasha abantu kumenya Yesu, bakamumenya neza binyuze mu ivugabutumwa ku buryo ngo bakangurira abantu gukora bakagera ku iterambere mu mwuka ndetse no mu mubiri, babana neza mu ngo zabo kuko “Kwegera Yesu cyane bituma ingo za benshi zikomera”.

Iribagiza Verena utoza iyi Chorale, ahamya ko uretse imbaraga z’Imana ku bushobozi bwabo bitashobokaga ariko ngo hamwe no gusenga bararirimba bakabona biremeye. Yavuze ko bitewe n’imiterere y’agace batuyemo biba bigoye kugera ku miririmbire iteye imbere, ko ariko bagerageza mu bufatanye ndetse no gusenga, maze ngo Imana ikabashoboza.

Chorale ‘Kizwa uragwe Ijuru’ yatangiye mu 1995, itangirana abaririmbyi hafi 20. Mu ntambara y’abacengezi yayogoje aka gace gaturanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifatwa nk’indiri yabo, abenshi babivuyemo kubera gutatana ndetse abandi barapfa ariko ntibacika intege bakomeza kwiyubaka ku buryo kuri ubu bageze muri 70.

Bwana Imanizabayo Emmanuel uyobora Chorale Kizwa ugane Ijuru.
Umuririmbyi wa Chorale Kizwa ugane Ijuru ahamyako kwegera Yesu neza bituma ingo za benshi zikomera.
Umuyobozi w’indirimbo (Dirigeante) wa Chorale Kizwa ugane Ijuru.
Barateganya no kubaka urusengero tujyanye n’igihe kuko ngo uru basengeramo barwubatse hambere.

Related posts

Perezida wa Centrafrique, Archange Touadéra yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi. [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Police FC yirukanye bucece Haringingo Francis n’abamwungirije

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Umugabo uheruka kwica mushiki we akanamuhamba na we yishwe arashwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment