Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Musanze FC yerekanye abatoza bashya na ba Rutahizamu 2

Musanze FC yerekanye umutoza mukuru Frank Ouna Onyango n’abamwungirije, inaboneraho kugaragaza ba rutahizamu izifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2021/2022

Kuri uyu wa mbere tariki 06 nzeri 2021 Musanze FC yerekanye umutoza mushya Frank Ouna Onyango na Nshimiyimana Maurice uzaba umwungirije.

Mu kiganiro n’itagazamakuru, umuyobozi mukuru wa Musanze FC bwana Tuyishime Placide yatangaje ko bahisemo Ouna n’umutoza ufite inararibonye muri uyu mwuga ndetse ko hamwe n’abungiriza be bazageza iyi kipe ku ntego ifite uyu mwaka.

Ati Twari dufite urutonde rw’abatoza benshi hariho n’ab’i Burayi ariko twamuhisemo nk’umutoza ufite inararibonye ku mupira w’abanyafurika bigendanye n’aho yanyuze mu myaka ishize kandi CV ye irabigaragaza.”

Yakomeje agira ati “Kurambagiza si ikintu cyoroshye ariko ibyo twashingiyeho ni ibifatika yagezeho ibisigaye tuzabibona mu kibuga. Umupira w’amaguru si urugendo rw’umunsi umwe, habaho guhindura ingamba z’urugendo kandi twizeye ko hamwe n’umwungiriza we bazageza ikipe ku ntego twihaye”

Frank Ouna Yatoje mu makipe ya Sofapaka, Gor mahia nk’umutoza wungirije ndetse akora muri Wazito united, KCB FC ndetse na Mathare United aherukamo nk’umutoza mukuru. Onyango Frank Ouna yanabaye mu ikipe y’igihugu ya Kenya nk’umutoza wungirije.

Kubijyanye n’umutoza wungirije, Tuyishime Placide yagize ati “ Umutoza wungirije [Nshimiyimana Maurice] twamutoranyije nk’umutoza umenyereye shampiyona yacu akaba kandi yaranungirije abatoza benshi b’abanyamahanga bakagera kuri byinshi.”

Si ubwa mbere umutoza Maurice Nshimiyimana agiye kuba muri Musanze FC kuko yigeze kuyibamo yungirije umunyatanzania Baraka, akaba kandi yaratoje mu makipe nka Rayon Sport ubugira kabiri, Police FC ubugira kabiri na Gasogi United aherukamo.

Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ uzaba ari umutoza wungirije

Muri uyu muhango kandi Musanze FC yasinyishije kandi inerekana rutahizamu Angua Cedric Kanza ukomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa, akaba avuye muri Aigle noire yo Congo Brazaville ndetse yerekana rutahizamu w’umugande Ben Ocen ikuye muri Police FC ya Uganda.

“Abakinnyi bashya twazanye batoranyijwe n’umutoza mukuru afatanyije n’umutoza wungirije bo ubwabo. Twashatse kongera imbaraga mu busatirizi no hagati kugirango habeho uguhangana kugamije kuzamura urwego rw’abo dusanganywe” Tuyishime Placide agaruka ku bakinnyi bashya

Aba baje biyongera kuri Amran Nshimiyimana ukina hagati mu kibuga, akaba yaraje avuye muri Rayon sport ndetse na rutahizamu w’umunyarwanda ukina aca ku ruhande Nyirinkindi Saleh bashyize umukono ku masezerano mu minsi ishize.

Rutahizamu Angua Cedric Kanza yakinaga muri Congo Brazaville
Rutahizamu Ben Ocen yatsinze ibitego 11 muri Police FC ya Uganda

Related posts

Tanzania: Samia Hassan Suluhu ugomba gusimbura Perezida Magufuli witabye Imana ni muntu ki ?

NDAGIJIMANA Flavien

DRC: Imyiteguro ikakaye y’urugamba rwo kwambura M23 Bunagana irarimbanije.

NDAGIJIMANA Flavien

U Rwanda rwashyikirije ku mugaragaro u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment