Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Niyonzima Olivier Seif uheruka gusezererwa muri APR FC yerekeje muri AS Kigali mu gihe cy’imyaka 2
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2021, AS Kigali yerekanye Niyonzima Olivier Seif nk’umukinnyi wayo mushya akaba yasinye amasezerano y’imyaka 2.
Niyonzima Olivier Seif ukina hagati mu kibuga mu ikipe y’Igihugu, nta kipe yari afite nyuma yo kurekurwa n’ikipe ya APR FC.
Seif waguzwe miliyoni 20 akazajya ahembwa angana na Miliyoni imwe ku kwezi mu gihe cy’imyaka 2, yavuzwe muri Rayon sport igihe kinini ariko iyi kipe ntiyabasha kumuha ibyo bari bavuganye bityo yiyemeza kwerekeza muri AS Kigali.