Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya 656 bahawe ipeti rya AIP [AMAFOTO].

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, abiherewe ububasha na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) abapolisi 656 barangije amasomo mu Ishuri rya Polisi rya Gishari.

Aba ba ofisiye bato, bari bamaze amezi 13 bahugurirwa mu ishuri rya Polisi rya Gishari, barimo abagore 80.

Minisitiri w’Intebe yashimiye abagize imiryango yabo, uruhare bagize mu rugendo rwabagejeje kuri iyi ntera.

Ababyeyi bafite abana bahawe ipeti rya AIP, baravuze ko iyi ntera bagezeho ari ishema kuri bo ndetse n’ikimenyetso cy’uko barezwe neza.

Basabye abana babo kugera ikirenge mu cy’intwari zabohoye u Rwanda kandi bakarangwa n’imikorere myiza ishyira umuturage ku isonga.

AMAFOTO:

Minisitiri w’Intebe agenzura aba bapolisi/Photo RBA.
Aya masomo bayize mu bihe bidasanzwe byo kwirinda Covid-19/ Photo RBA.
Ibyishimo byari byinshi ku bahawe ipeti ndetse n’imiryango yabo /Photo RBA.
Akanyamuneza ku maso /Photo RBA.

Related posts

U Bufaransa bwanyagiye Kazakhstan imvura y’ibitego, Kylian Mbappé akora amateka yaherukaga mu 1958.

NDAGIJIMANA Flavien

Antony Blinken na Perezida Kagame baganiriye ku mutekano muke muri DR Congo.

NDAGIJIMANA Flavien

Colonel Théoneste Bagosora umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi yaguye muri Gereza.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment