Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, abiherewe ububasha na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) abapolisi 656 barangije amasomo mu Ishuri rya Polisi rya Gishari.
Aba ba ofisiye bato, bari bamaze amezi 13 bahugurirwa mu ishuri rya Polisi rya Gishari, barimo abagore 80.
Minisitiri w’Intebe yashimiye abagize imiryango yabo, uruhare bagize mu rugendo rwabagejeje kuri iyi ntera.
Ababyeyi bafite abana bahawe ipeti rya AIP, baravuze ko iyi ntera bagezeho ari ishema kuri bo ndetse n’ikimenyetso cy’uko barezwe neza.
Basabye abana babo kugera ikirenge mu cy’intwari zabohoye u Rwanda kandi bakarangwa n’imikorere myiza ishyira umuturage ku isonga.
AMAFOTO:
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/10/4b72b62fdbc635d6a662b1324a9207c0_1-1024x597.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/10/94312554e249f768d8b1e43a5069c45f_1-1024x576.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/10/7d435e0785e65d5ac125916bd6efb557_1-1024x576.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/10/65f3ac6a6e6e85666c656a89f07d9a50_1-1024x576.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/10/0e03c641b0dd490824b9fd5583a5b037_1-1024x576.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/10/eea5e153ea946b025d0dade2060abe99_1-1024x576.jpg)