Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubukungu

“Murye, munywe ariko muzirikane ko amashuri azatangira ejo bundi” Guverineri Mugabowagahunde. 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde yasabye abaturage b’Intara abereye umuyobozi kwishima mu minsi mikuru, gusa ngo bakishima bazirikana ko nyuma yo kurya no kunywa, ubuzima bukomeza, ndetse ngo vuba aha amashuri akaba azatangira. 

Mu kiganiro cyihariye Guverineri Mugabowagahunde yagiranye na WWW.AMIZERO.RW na AMIZERO TV, yavuze ko muri rusange umwaka wa 2023 urangiye neza kuko Intara ayoboye yakomeje gutera imbere, aboneraho kwibutsa abaturage kwibuka ko umunezero wo mu minsi mikuru udakwiye gutuma basesagura imitungo yabo.

Yagize ati: “Nibyo abaturage bacu bakwiye kwishima muri iyi minsi mikuru ariko bakibuka ko nyuma yayo ubuzima buzakomeza. Murye, munywe ariko muzirikane ko kuwa Mbere tariki 08 Mutarama 29 amashuri azatangira abana bagasubira ku mashuri. Mwirinde ko ibyo byose byabasiga mu bukene kandi mwibukeko amashuri ari yo ya ngombwa”.

Bamwe mu baturage bo mu turere twa Musanze na Gakenke twaganiriye, bavuze ko iyi minsi mikuru bayubaha cyane kuko iminsi yose iba ishize baba bariyimye, bityo ngo iminsi ibiri yonyine ntibikwiye ko bizirika umukanda. Bakaba batugaragarije ko ibyishimo nabyo biba bikenewe n’ubwo ngo impanuro za Guverineri nazo batazirenza ingohi.

Uwitwa Ndayisaba yagize ati: “Iyi minsi mikuru ni iyo kwishima rwose kandi urabibona ko umunezero ari wose. Ntabwo dukwiye kwiyima kuko kubaka imibiri nabyo biba bikenewe. Gusa ariko nanone turazirikana cyane ko tariki 08 Mutarama 2024 amashuri azatangira. Abana bacu ntabwo bazabura uko basubira ku ishuri kuko byose biratureba”.

Uwitwa Mbyayingabo we ariko avuga ko kwishima mu minsi mikuru bidakwiye gutuma abaturage baya imitungo. Ati: “Iyi minsi usanga twishima cyane tukibagirwa ko mu kwa mbere ubuzima buzakomeza. Reba inka zabazwe kuri Noheri wibaze niba twarateganyije uburyo buhamye bwo kuzisimbura. Usanga tureba kuri iyi minsi gusa byagera ejo ugasanga turataka ubukene, nyamara ibi bikaba biterwa natwe ubwacu kuko tutabitegura neza”.

Iminsi mikuru ya Noheri (Noél) na Bonane (Bonne année) yizihizwa n’abatari bacye, aho usanga bamwe babikora bishingiye ku myemerere abandi bakabikora kubera gahunda z’imiryango, hakaba n’ababikora bagamije kwishimisha gusa. Tariki 01 Mutarama hizihizwa umunsi wo gutangira umwaka mushya (Bonne année), mu gihe tariki 25 Ukuboza hizihizwa umunsi mukuru w’ivuka rya Yezu/Yesu ku bamwemera. Iyi minsi yombi ikaba itwara ubushobozi bwinshi, ibikunze gutuma hari abavuga ko Ukwezi kwa mbere ari Ukwezi kurangwa n’ubukene.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasabye abaturage b’Intara ayoboye kwirinda gusesagura/Photo AMIZERO TV.

Related posts

Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bimwe mu byaranze tariki 7 Mata 1994.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ari mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania.

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo yanze kwitabira inama ya EALA yabereye i Kigali.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment