Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasesekaye i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye ibikorwa by’inama ya 39 isanzwe ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), ahagarariye Perezida Paul Kagame.
Iyi nama iteganyijwe kuba ku wa 14 na 15 Gashyantare 2026, ikaziga ku bibazo by’ingenzi bireba iterambere ry’umugabane wa Afurika, by’umwihariko ibijyanye no kubona amazi meza n’isuku n’isukura ku buryo burambye, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo cya 2063 kigamije Afurika iteye imbere kandi yifitiye icyizere.
Akigera ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Addis Ababa, Dr. Nsengiyumva yakiriwe na Minisitiri ushinzwe amahoro wa Ethiopia, Mohamed Edris, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Ambasaderi Berhanu Tsegaye, mu rwego rwo kugaragaza umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Mbere y’uko Inama Nkuru ya AU itangira ku mugaragaro, ku wa 13 Gashyantare 2026, Minisitiri w’Intebe azitabira inama ya kabiri ihuza Afurika n’u Butaliyani, izwi nka Italy-Africa Summit.
Iyi nama isuzuma intambwe imaze guterwa muri gahunda y’ubufatanye mu bya politiki n’ubukungu hagati y’u Butaliyani n’ibihugu bya Afurika, hifashishijwe gahunda yiswe ‘Mattei Plan’, igamije gushimangira ubufatanye bushingiye ku nyungu rusange.
Ku wa 15 Gashyantare 2026, Dr. Nsengiyumva azanitabira inama ya komite yihariye ya AU ishinzwe gushakira ibisubizo bya politiki ibibazo byo ku rwego rw’umugabane no guteza imbere ubuhuza muri Sudani y’Epfo, izwi nka African Union High-Level Ad Hoc Committee on South Sudan. Iyi komite ifite inshingano zo gushyigikira inzira y’amahoro no gushimangira ibiganiro bigamije ituze rirambye muri iki gihugu.
Uru ruzinduko rugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu biganiro n’ibyemezo bifatirwa ku rwego rw’umugabane wa Afurika, by’umwihariko mu bijyanye n’iterambere rirambye, ubufatanye mpuzamahanga ndetse no gushakira hamwe ibisubizo ibibazo by’umutekano n’imiyoborere.



