Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

CP John Bosco Kabera wari umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasimbuwe na ACP Rutikanga.

ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Inozabubanyi muri Polisi y’u Rwanda, ahita anagirwa Umuvugizi mushya w’urwo rwego asimbura CP John Bosco Kabera wari umaze kuba ikimenyabose kubera amagambo asa nk’atebya yakoreshaga kandi akomeje.

Rutikanga yari asanzwe ari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije. Muri Kamena 2020 nibwo yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Assistant Commissioner of Police( ACP) avuye ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP).

Mbere yo kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda yakoze indi mirimo itandukanye irimo kuba mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro ku isi ndetse n’umujyanama mu bya gipolisi mu Muryango w’abibumbye.

Mu Ukuboza mu 2018 nibwo CP John Bosco Kabera yari yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, asimbuye CP Theos Badege wari ugiye mu butumwa bw’amahoro.

Related posts

Perezida Xi Jinping na mugenzi we Vladimir Putin basabye ko OTAN itakomeza kwegera Uburusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

Teodoro Obiang Ngwema w’imyaka 80 yatsindiye kongera kuyobora Guinée Equatoriale ku nshuro ya gatandatu.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzikazi Sifa Josée yasohoye amashusho y’indirimbo ‘We kwiheba’ asaba abantu guturiza mu Mana [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment