ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Inozabubanyi muri Polisi y’u Rwanda, ahita anagirwa Umuvugizi mushya w’urwo rwego asimbura CP John Bosco Kabera wari umaze kuba ikimenyabose kubera amagambo asa nk’atebya yakoreshaga kandi akomeje.
Rutikanga yari asanzwe ari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije. Muri Kamena 2020 nibwo yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Assistant Commissioner of Police( ACP) avuye ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP).
Mbere yo kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda yakoze indi mirimo itandukanye irimo kuba mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro ku isi ndetse n’umujyanama mu bya gipolisi mu Muryango w’abibumbye.
Mu Ukuboza mu 2018 nibwo CP John Bosco Kabera yari yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, asimbuye CP Theos Badege wari ugiye mu butumwa bw’amahoro.