Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imyidagaduro Uburezi

Mu birori bisoza umwaka w’amashuri, EPGI/ULK bongeye kwerekana ko ari ubukombe bwigendera [Amafoto]

Ubwo bari mu birori bisoza umwaka w’amashuri 2022/2023, abakozi, abanyeshuri n’ababyeyi barerera kuri EPGI/ULK bagaragaje ibyishimo bidasanzwe batewe n’urwego abana babo bamaze kugeraho mu masomo ndetse no mu bumenyi bushamikiye ku masomo, bavuga ko ibi byose ari umusaruro mwiza uturuka ku muhate n’ubushake kandi ngo ibi byose bikaba bishimangira ko iri shuri rimaze kuba “Ubukombe”, ibyerekana ko u Rwanda rugana aheza cyane, kandi ko abana barwo bazaruteza imbere rukarushaho kwihuta mu iterambere rudategereje abavuye ahandi kuko ubushobozi n’ubushake byigaragaza.

Ibi birori byo ku rwego rwo hejuru byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023, mu rwego rwo gusoza umwaka w’amashuri n’umunsi mukuru w’abarangije amashuri abanza n’ay’incuke (Graduation Ceremony), byabereye mu busitani bwa EPGI/ULK, ibirori byanabaye umwanya mwiza ku babyeyi, berekwa byinshi mu byo abana babo bigishwa ariko ahanini byibanze ku bumenyingiro bushamikira ku masomo asanzwe ahabwa aba banyeshuri.

Aba banyeshuri berekanye imikino irimo imyiyereko (Parade), udukino dutandukanye tugaruka ku bikorwa bya buri munsi bya muntu, ikinamico, kuvuga indimi mpuzamahanga mu ruhame badategwa, indirimbo za kizungu ndetse n’imbyino za Kinyarwanda; bagaragaje ko byose babikesha ubuyobozi bwiza ndetse n’abarezi beza babatoza kureba kure maze nabo bakabikora bitoza ubuzima bazabamo nyuma yo kuva ku ishuri.

Umuyobozi wa EPGI yagaragarije ababyeyi imbamutima, ababwira ko bahisemo neza ndetse aboneraho no gusaba abataraza ko bazana abana kuko imiryango ikinguye.

Bwana Bigirimana Dusabe Théogène uyobora EPGI, yashimye uwashinze akaba na nyiri ULK ari nayo ifite EPGI, Prof Dr Rwigamba Balinda kuko ngo gushinga iri shuri byari muri gahunda yo gufasha ababyeyi no gufasha Igihugu muri rusange kwikura mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye ababyeyi kugana ku bwinshi iri shuri kuko ryiyubatse ku rwego rushimishije cyane, ku buryo ngo abamaze kurimenya yaba abo mu Rwanda ndetse no mu mahanga bumva nta handi barerera.

Yagize ati: “Turashima cyane ababyeyi batugiriye icyizere bakemera ko tubarerera. Ni ukuri ubuhamya bwanyu ni umusanzu ukomeye muri bagenzi banyu. Ntimutekereze ko ibi byiza byose bipfa kuza, ahubwo biraharanirwa. Abarimu bashoboye kandi bashobotse, gukorera hamwe ndetse hakaniyongeraho gufata neza abakozi nk’uko biri mu nshingano z’ibanze z’uwashinze Ikigo, Prof. Dr. Rwigamba Balinda uhora yifuza ko abakozi babaho neza”.

EPGI-ULK ni kimwe mu ruhererekane rw’ibigo bya ULK Ltd birimo: ULK Kigali (Main Campus), ULK ishami rya Gisenyi, Glory Academy ifite amashuri yisumbuye, imyuga, abanza n’amashuri y’Inshuke. EPGI/ULK yatangiye mu kwezi kwa cumi (Ukwakira) mu mwaka w’1994, ikaba ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu.

Ni ishuri ryigisha rikurikije gahunda ya Leta mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa nk’indimi mpuzamahanga zikoreshwa henshi ku Isi. Abana biga kuri iki kigo baturuka hirya no hino mu Gihugu, hakiyongeraho n’abaturuka mu mahanga yaba aya hafi n’aya kure bitewe n’ubumenyi n’uburere buturuka ku isoko ivubura amazi afutse, EPGI inzirakurushwa.

Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza (P6) ni 82, mu gihe abarangije umwaka wa gatatu w’amashuri y’incuke ari 43 bose bakaba bahawe urupapuro rw’ishimwe (Certificate) ndetse bakorerwa umunsi mukuru ukorerwa abarangije icyiciro runaka cy’amashuri, ibikunze kuba ku mashuri makuru na Kaminuza bizwi nka Graduation Ceremony. Ku bashaka kwiyandikisha kuri EPGI/ULK cyangwa se bakeneye amakuru, mwavugisha Umuyobozi cyangwa mukamwandikira kuri: +250788459772.

Bamwe mu barezi ba EPGI bakata umutsima (cake).
Bamwe mu banyeshuri ba EPGI batambuka gitore.
Umuyobozi wa EPGI (hagati), DAF wa ULK Ishami rya Gisenyi (iburyo) hamwe na Frank (ibumoso) uyu akaba ari umwarimu muri ULK Ishami rya Gisenyi.

Abarangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bahigiye kuzakomeza kuyobora n’aho bazajya hose.
Bamwe mu banyeshuri barangije amashuri y’incuke badidibuza urufaransa imbere y’ababyeyi.
Umuco nyarwanda nawo ntiwibagiranye, abana babona umwanya uhagije wo kubyina no kwigishwa byinshi bijyanye n’umuco nyarwanda.
Bamwe mu babyeyi barerera kuri EPGI mu byishimo bidasanzwe.

Related posts

COVID 19: Kubera iki Uburayi bwashegeshwe kurusha Afrika?

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Umuganga ushinjwa gusambanya no kwica umukobwa w’imyaka 17 yasabiwe gufungurwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda n’iza Mozambique zakuye inyeshyamba mu birindiro bya Awasse

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Gaspard July 16, 2023 at 9:36 PM

Mbega byiza uwiteka adukomereze amaboko!

Reply

Leave a Comment