Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Umutekano

Monusco yasabye M23 kurambika intwaro hasi nta yandi mananiza.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri DR Congo, MONUSCO, rishyizweho umukono n’uhagarariye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi w’uyu muryango muri DRC, Bintou Keita, yamaganye ibitero biherutse kubera mu gace ka Marangara mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, byasize bihitanye abantu benshi.

Bintou Keïta yasabye imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imirwano, ndetse no kurambika intwaro hasi kubera ko bikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Bintou Keïta yakomeje atunga agatoki umutwe w’inyeshyamba wa M23 kuko ushinjwa kuba nyirabayazana y’imirwano yose ibera mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko ugomba kurambika intwaro hasi, ko ibiganiro witwaza bizaba nyuma, ahubwo hakabanza habaho gahunda yo kugarura no gusubiza mu buzima busanzwe abaturage bavanywe mu byabo n’intambara.

Monusco yasobanuye ko ingabo zo mu karere zihagaze ku birometero 2 uvuye mu gace ka Marangara, nyuma y’imirwano iheruka kubera muri aka gace igasiga abantu 11 bahasize ubuzima, abandi 4 bagakomereka, mu rwego rwo kurindira abaturage umutekano.

Hari amakuru avuga ko nta ngabo z’akarere ziri mu mudugudu wa Marangara, ko ahubwo ako gace kagizwe n’umuyoboro wa M23 ugana mu bice bya Bunagana, Bwiza n’ibindi birindiro byabo biri muri Rutshuru.

MONUSCO yasabye M23 gushyira intwaro hasi nta yandi mananiza.

Related posts

Rulindo: Inkuba yakubise abanyeshuri 30 ibasanze mu nzu.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Paul Kagame ari muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

General Jeff Nyagah ntiyemera ibyo kohereza Umutwe wa M23 muri Sabyinyo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment