Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Umuyobozi wa M23 yakoresheje imvugo ihishura ihangwa ry’Igihugu gishya.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mu Mujyi wa Bunagana uherereye ku mupaka wa DR Congo na Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023, Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa, yumvikanye avuga ko ntako batagize ngo bumvishe Leta ya DR Congo ko bakeneye amahoro ariko ikavunira ibiti mu matwi, gusa ngo bakaba bamaze gukora ibishoboka byose ngo bacyure impunzi zose z’abanyecongo ziri hirya no hino ku Isi.

Iyi mvugo ya Perezida Bisiimwa wari imbere y’itangazamakuru rikorera muri DR Congo, mu bice bya DR Congo bigenzurwa na M23, muri Uganda, u Rwanda ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, yafashwe nko kwereka amahanga ko n’ubwo Leta ya Kinshasa yanze imishyikirano, bo bamaze gutegura ibyangombwa byose ku buryo ubutaka bigaruriye butazasubira mu maboko ya Leta, bityo kikaba ari Igihugu gishya cyaba kigiye kuvuka aho abari impunzi bazatura batikanga ibyo bari barahunze.

Mu mvugo ye, bwana Bisiimwa yagize ati: “Twakoze ibishoboka byose kugira ngo dushake umuti w’ikibazo cy’ubuhunzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Niba Félix Tshisekedi akomeje kwinangira, tuzashyiraho uburyo bwiza kandi burambye bwo kuzana impunzi zose z’abanyekongo, nibiba na ngombwa tuzarwanira hamwe”.

Si ubwa mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haba havuzwe “kurema Igihugu gishya” kuko ari kenshi abanya politiki baho bakunze kuvuga icyitwa “Balkanization” mu gice cy’Uburasirazuba, ahakunze kugaragara ibibazo by’umutekano muke uterwa n’imitwe y’inyeshyamba isaga 100, irimo n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’abandi batojwe urwo rwango, kuri ubu yose ikaba yarahurijwe mu ihuririro ryiswe “Wazalendo” rifatwa nk’ukuboko kw’iburyo kw’igisirikare cya Leta ya DR Congo, FARDC.

Ubwo yari mu kiganiro n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ku wa Kane w’iki Cyumweru, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yahamije ko izi nyeshyamba zahurijwe mu cyitwa “Wazalendo” ari intwari z’Igihugu kuko zahisemo kurwanira Igihugu cyazo cyatewe n’abo akunze kwita abanyamahanga, avuga ko bazakora ibishoboka byose ku buryo umutekano uzagaruka mu bice byigaruriwe na M23 we yita Igisirikare cy’amahanga kiyikingiza.

Raporo zitandukanye zakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (UNHCR), zigaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari cyo Gihugu cya mbere muri Afurika gifite umubare munini w’impunzi ziri mu Bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Imwe mu mpamvu nyamukuru itangwa n’Umutwe wa M23, ikaba ari ukurwanya ubuhunzi ku banyekongo bavuga ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi bameneshejwe bagahezwa ishyanga ndetse no kuri ubu, abasigaye mu Gihugu bakaba bakomeje kwicwa, gutotezwa no kunyagwa aho babwirwa ko Congo atari iwabo ahubwo bakwiye gutaha iwabo mu Rwanda.

Bertrand Bisiimwa (ufite microphone mu ntoki wambaye ishati y’ubururujuru) uyobora M23 ari mu kiganiro n’itangazamakuru mu Mujyi wa Bunagana ahagararanye na Canisius Munyarugero(wambaye ikoti ry’ubururu na karuvati), Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya Politike/Photo Internet.

Related posts

U Burundi bwafunze imipaka yose yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Gutura ku butaka bwagenewe ubuhinzi, inzira iganisha ku ibura ry’ibiribwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzi Justin w’i Kingogo yataramiye abo ku ivuko mu ntero igira iti ‘Muze turwubake’ [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment