Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike

Amajyaruguru: Abayobozi batatu b’Uturere birukaniwe icyarimwe.

Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, uwayoboraga Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera birukanwe ku myanya yabo kubera kutuzuza inshingano zabo nk’abayobozi uko bikwiye.

Aba bayobozi bakuwe ku myanya yabo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2023.

Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku isesengura ryakozwe rikagaragaza ko aba bayobozi ‘batashoboye kuzuza inshingano zabo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

Mu bayobozi bakuwe ku myanya yabo harimo Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, asimburwa na Nzabonimpa Emmanuel nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara w’agateganyo.

Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari Meya yakuweho, asimburwa na Bizimana Hamiss. Mu bandi bakuwe ku myanya yabo harimo Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage; Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi.

Mu Karere ka Gakenke ho Nizeyimana Jean Marie Vianney wakayoboraga yakuweho, asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aimé François.

Mu bandi bayobozi birukanwe harimo Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.

Undi muyobozi wirukanywe ni uw’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, wasimbujwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo.

Uwari Mayor wa Burera
Uwari Mayor wa Musanze
Uwari Mayor wa Gakenke

Related posts

M23 yisubije ibice byose yari yambuwe na FARDC kuri axe ya Masisi.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyuma y’itumbagira ry’ibiciro by’ingendo, abapolisi b’i Burundi bahisemo gutega amagare ngo abageze ku kazi.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Gitifu uherutse guhagararirwa n’umutetsi mu Kwibuka yirukanwe burundu.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment