Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Uburezi

Minisiteri y’Uburezi yasohoye ibigomba gukurikizwa mu gusibiza no kwirukana abanyeshuri.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ‘MINEDUC’ yasohoye amabwiriza azagenderwaho mu kwimura, gusibiza no kwirukana abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda ryari rikomeje kunengwa n’abatari bacye.

Ibijyanye no kwimura abanyeshuri batabikwiye mu mashuri abanza n’ayisumbuye byakunze kutavugwaho rumwe mu bihe bishize ndetse bikagira ingaruka zigaragara nk’aho hari abasozaga amashuri abanza batazi gusoma no kwandika ndetse bakaba bakomeza no mu cyiciro gikurikira hari n’abatazi kwandika amazina yabo.

Politiki y’uburezi kuri bose (Education for All) ijyanye n’intego z’ikinyagihumbi iri mu byatumaga abanyeshuri badasibizwa nubwo babaga batsinzwe ahubwo bagakomeza byitwa ko bagomba gufashwa mu ntege nke zabo ariko amaherezo bakarangiza nta kigaragara gihindutse kuko mwarimu wasabwaga kubafasha yabaga atorohewe n’ibindi bibazo by’ingutu birimo: umubare munini w’abana mu cyumba, umushahara utajyanye n’igihe n’ibindi.

Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yo mu 2001 yategekaga ko abana bose bajya ku ishuri muri gahunda ya ‘Bose basome-Education for All’. Icyo gihe icyari gishyizwe imbere si ugusibiza cyangwa kwirukana umunyeshuri, ahubwo hari hagamijwe ko umwana wese uri mu myaka yo kwiga agomba kuba ari mu ishuri, bigafasha mu gukemura ibibazo bitandukanye byari byugarije umuryango nyarwanda birimo abana benshi bari barishoye mu buzererezi, abangavu baterwaga inda by’imburagihe, abishoraga mu biyobyabwenge bakiri bato, abajyaga mu buraya bakiri abana,….

Ubwo Abayobozi bakuru b’Igihugu bari mu Mwiherero wa 17 wabaye muri Gashyantare 2020, bagarutse byimbitse ku kibazo cy’ireme ry’uburezi mu Rwanda cyari gikomeje kuvugwaho na benshi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu myanzuro yafashwe ku bijyanye n’uburezi, harimo uvuga ku “Guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi.”

Nyuma y’uko iyo myanzuro ifashwe, hahise haduka Coronavirus, maze ibikorwa byinshi birimo n’uburezi birahagarara. Ibintu byahinduye isura ubwo hatangazwaga amanota y’abarangije amashuri abanza (P6) n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye(S3), bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2020-2021, mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi (Ukwakira) 2021, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri basaga gato ibihumbi 60 batsinzwe batagomba guhabwa ibigo ngo bimuke bajya mu bindi byiciro ahubwo bazasibizwa, ndetse binashyirwa ku manota yabo ku buryo uwayarebaga kuri murandasi, yakirwaga n’ubutumwa bwanditse mu ibara ritukura bumubwira ko yatsinzwe atemerewe kwimuka, azasubira aho yize agasubiramo amasomo.

Ibi byatunguye benshi kuko byafashwe nk’ibishya ugereranyije n’uko byari bimaze kumenyerwa ko buri munyeshuri yaba uwatsinze cyangwa uwatsinzwe atabura aho akomereza amasomo ye, ndetse bamwe babifata nko kwikinira ariko baza kubona ko nta mikino ndetse ko amazi atari ya yandi.

Bamwe mu banyeshuri batsinzwe, bavuze ko bari bariraye bakiga uko bishakiye kuko ngo babaga bizeye kwimuka baba batsinze cyangwa batatsinze. Bavuze ko iriya gahunda ya mbere yari yarabaremaje kuko kujya ku ishuri byari nko kurangiza umuhango, ibintu bemeza ko byavunnye cyane abarimu kuko ngo kwigisha umuntu uzi neza ko azimuka bitoroshye.

Iteka rya Minisitiri w’Uburezi ryo ku wa 20 Ukwakira 2021 rigena ibipimo ngenderwaho mu burezi rigena uko abanyeshuri bo yindi myaka mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro bashobora kwimurwa, gusibizwa cyangwa kwirukanwa.

Iri teka rivuga ko “Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry’imyuga n’ubumenyingiro asibira iyo atatsinze isuzumabumenyi hagendewe ku bipimo ngenderwaho kandi byemejwe n’akanama k’ishuri gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana.”

Rivuga kandi ko umunyeshuri agomba kurangwa n’imyitwarire myiza, guharanira kwiga no gutsinda kandi akubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ishuri; iyo anyuranyije na byo ashobora kwirukanwa nk’uko iri teka rikomeza ribisobanura.

Rigira riti: “Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry’imyuga n’ubumenyingiro ashobora kwirukanwa ku kigo cy’ishuri kubera
imyitwarire mibi byemejwe n’akanama k’ishuri gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana.”

Iri teka kandi rigaragaza neza ko hajyaho akanama gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana; kagomba kuba kagizwe n’umuyobozi w’ishuri, abarimu babiri batoranywa mu bigisha kuri iryo shuri bose [ku mashuri abanza], mu gihe ku mashuri yisumbuye y’inyigisho rusange, mbonezamwuga n’iz’imyuga n’ubumenyingiro hiyongeraho umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo (DoS/Préfet des Etudes) n’umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire(Préfet de Discipline).

Nyuma y’uko aya mabwiriza atangajwe ndetse hagasohoka n’iri teka, abatari bacye barebwa n’uburezi ntibatinye kugaragaza ko noneho MINEDUC ikoze ibyari bikenewe cyane. Bakabishingira ku kuba Uburezi ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’Igihugu, ko bityo bugomba kwitabwaho nta kujenjeka kugirango Igihugu kibone abakozi bashoboye hirindwa kuziyambaza abanyamahanga kandi hari abenegihugu bashoboraga kubikora iyo baza kuba barize neza.

Mu minsi ishize, ubwo habaga Ihuriro ry’u Rwanda na Zimbabwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko Zimbabwe igiye guha u Rwanda abarimu bashoboye.

Umwaka ushize kandi wa 2020, ubwo hashakwaga abarimu bigisha mu byiciro bitandukanye by’amashuri, ku ikubitiro hatanzwe ibizamini, gusa biza kugaragara ko ngo ababikora batabitsinda kandi Leta ishaka umubare munini w’abigisha. Icyo gihe Leta yafashe umwanzuro ko “abashaka kwigisha bagaragaza impapuro zigaragaza uko batsinze -transcripts- maze zigashingirwaho bahabwa akazi”, ibintu nabyo byakemenzwe hibazwa ku musaruro uzatangwa n’umuntu utatsinze ikizamini.

Mu mpinduka ziganisha ku ireme ritajegajega, iyo gahunda yarahinduwe, hasubiraho ko umwarimu ushaka akazi, asaba hifashishijwe ikoranabuhanga, agakora ibizamini maze yatsinda ku manota agenwa n’Itegeko agahabwa akazi ko kwigisha.

Related posts

Rayon sport yasinye amasezerano y’ubufatanye na Raja Cassablanca

Christian Hakorimana

Iraq: Papa Francis yasuye uduce twahoze turi mu maboko y’umutwe wa Islamic State [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima yafatiwe mu cyuho asambana n’umwarimukazi.

NDAGIJIMANA Flavien

8 comments

NSANZINEZA Jean Claude October 23, 2021 at 7:54 am

Murakoze cyaneee iyi nkuru iraryoshye , biragaragara ko uburezi bugiye kugira ireme koko.

Reply
Seutoki Amiel October 23, 2021 at 9:44 am

Minister Dr Uwamariya Valentine akwiye igihembo kuko yagaragaje ko akunda Uburezi kandi yakozwe ibishoboka byose aharanira ko Politics ya “Bose basome” yavaho kuko yangije benshi mu bana b’u Rwanda cyane cyane abo mu miryango ikennye !!!

Reply
Paccy October 23, 2021 at 10:13 am

Ni byo rwose !! Uburezi bwacu bwari bumaze kugera aharindimuka !!! Wagiraga ngo ntawe ubwitayeho !!

Reply
Mugabo Patrick October 24, 2021 at 6:44 am

Kare kose ubu abana bacu barinze kwangirika mureba hehe ? Ariko uzi gusanga umwana hanze ngo yarangije secondaire, noneho ngo mu ndimi ariko ugasanga no kuvuga Bonjour cyangwa se Good morning ari ikibazo !!! Birababaje cyane kandi byari binateye isoni ku Gihugu nk’u Rwanda kiri mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga. Reka twitege umusaruro mwiza uzava muri izi ngamba.

Reply
MUNEZA Degrace October 24, 2021 at 6:45 am

Izi mpinduka zari zikenewe! Gusa harebwe uko zahuzwa na Timetable cyane kubana biga bataha batabona umwanya wo gusubira mu masomo n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa School Feeding.

Reply
Pascal October 24, 2021 at 6:47 am

Izi mpinduka zikozwe mu burezi ni nziza ariko bakore ibishoboka bashyireho n’ingamba zikarishye ku myitwarire y’abana. Hasubireho ibihano bikarishye ku buryo umwana wigize ishyano ahanwa. Igihugu kidskubita imbwa cyorora imisega

Reply
David NTABAMFANYANA October 25, 2021 at 11:23 am

Izi mpinduka rwose zirakwiye muburezi kuko wasangaga uburezi bufatwa nkaho ntamategeko abugenga ugasanga bamwe mubanyeshuri ibyo kwiga Ari nkaho batabyitayeho

Reply

Leave a Comment