Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yavutse tariki nk’iyi ya 23 Ukwakira 1957, kuri uyu munsi tariki 23 Ukwakira 2021 akaba yujuje imyaka 64.
Paul Kagame yakoze amateka mu bya gisirikare kuko nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu kubohora Igihugu cya Uganda yabagamo nk’impunzi, yabaye ku ruhembe rw’Ingabo za RPA zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabohoje u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umugabo uzwiho gukunda abaturage abereye umuyobozi, ndetse akanakangurira abo bafatanya kuyobora Igihugu, guhora bashyira imbere inyungu z’abaturage mbere y’inyungu zabo.
Umuryango mugari wa AMIZERO tumwifurije isabukuru nziza y’amavuko ndetse no kurama no kuramba akomeza kubaka u Rwanda rwuje amahoro, rukataje mu iterambere rishingiye ku muturage kuko ari we mbaraga z’Igihugu nk’umutungo wacyo w’ibanze.

2 comments
Happy birthday our beloved President Paul Kagame 🎂🍰🎂🎂🍰🍰🍰
We love you so much and you’ll never work/walk alone !!!
Isabukuru nziza y’amavuko mubyeyi !!! Ibyo umaze kutugezaho byerekana ko uri impano idasanzwe twahawe na Rurema