Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Uburezi

“Kwigisha abanyeshuri ntibatsinde neza ni ukwihemukira ugahemukira n’Igihugu”: ES Bosco.

Ni kenshi usanga hirya no hino mu Gihugu hakoreshwa imvugo “uburezi bufite ireme, inkingi ihamye y’iterambere” ariko wajya kureba abo bivugwa ko rihabwa, ugasanga ari hafi ya ntaryo. Ibi ahanini ngo bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye ariko ku isonga hakaza kwigisha udashyize umutima ku byo ukora, ibigira uruhare runini mu kudindiza iterambere ry’Igihugu kuko Igihugu kitatera imbere kidafite abanyeshuri bigishwa neza kandi bagatsinda neza. 

Ubwo yari mu gitaramo njyarugamba na mvarugamba hamwe n’abarezi basaga 900 bo mu mashuri y’Inshuke, abanza n’ayisumbuye bo mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, bwana Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, yagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga umurezi ukwiye kurerera u Rwanda, avuga ko iyo wigisha abana ntibatsinde neza uba wihemukira ugahemukira n’Igihugu muri rusange.

Ibi uyu muyobozi w’Umurenge yabigarutseho ubwo yakeburaga abataragaragaje umusaruro ushimishije mu bizamini bya Leta bisoza Icyiciro cy’amashuri abanza (Primary) ndetse n’Icyiciro rusange (O’ Level) mu mwaka w’amashuri 2022-2023. Uyu muyobozi yavuze ko bidakwiye kubona umurezi wagiriwe icyizere n’Igihugu agahabwa ibisabwa bya ngombwa ngo yigishe umwana ariko ugasanga mu kizamini cya Leta umwana aratsinzwe. Yabajije abarezi niba batekereza aho uwo watsinzwe ajya.

Ati: “Muratekereza ko hari umwana utsinda neza ushobora kujya mu muhanda? Abo badatsinda nibo bafata iya mbere bakajya mu ngeso mbi zitandukanye kuko muba mwabiciye ahazaza kandi ugasanga nimwe ba mbere ingaruka zigezeho kuko barabiba ndetse bakaba babavutsa n’ubuzima. Uretse namwe kandi baba umutwaro kuri Leta, ugasanga mwihemukiye mutabizi ariko muhemukira n’Igihugu kuko imbaraga zabo zitazakora ibyo zakabaye zikora. Mwikosore rwose abana b’Igihugu bige neza maze batsinde bazagire ejo heza”.

Ibi kandi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Rubavu, Lt Col James Gakombe, wagarutse kuri ‘Discipline’ ikwiye kuyobora umuntu kugirango agere ku ntego. Ati: “Mureke gukora akazi k’ubwarimu nka ‘working for surviving’ ahubwo mukore akazi muharanira kugera ku ntego Igihugu kibatagerejeho kuko umusaruro w’ibyo dukora uturuka mu kubaha akazi dushinzwe umunsi ku munsi”.

Yakomeje agira ati: “Imyitwarire yawe ifite icyo ivuze kinini ku bana wigisha. Ukwiriye kuba uri smart, udakererwa, utanywa inzoga mu masaha y’akazi cyangwa se ngo ube waza ufite hang over n’ibindi. Iyo rero ufite Performance, ukagira Discipline ibyo ukora bigira umusaruro maze umutekano nawo ukarushaho kuba mwiza kuko bariya bajura biba imyenda yanitse, bakora mu mifuka iyo ubikurikiranye usanga bikorwa n’abana byose bigaturuka ku kuba barigishijwe nabi. Dushyizemo imbaraga rero bene izi ngeso zaranduka burundu. Twe nk’abasirikare murabizi ko dushinzwe kurinda inkike z’Igihugu kandi umutekano wo urahari umeze neza”.

Muri iki gitaramo, hahembwe ibigo by’amashuri byitwaye neza mu byiciro byombi (Primary, O’ Level), hanahembwa abarimu batsindishije neza amasomo bigisha. Ecole des Sciences de Gisenyi ni yo yaje ku Isonga, ikurikirwa n’Ibigo nka GASS, GS Muhato na GS Amahoro (mu mashuri yisumbuye), mu gihe mu mashuri abanza hahembwe ishuri ryitwa Kingdom of Salomon ndetse na St Jean Paul II gusa wareba mu mashuri abanza yohereje abana benshi muri Boarding, EPGI ikaba ari yo ya mbere muri uyu Murenge.

UBURYO BW’ISESENGURA BUGARAGAZA UKO AMASHURI YOSE YO MU MURENGE YAKOZE:

Abarezi b’Umurenge wa Gisenyi baganiriye ku cyatuma barushaho kunoza umurimo bakora.

 

Related posts

Drones eshatu z’intambara za FARDC zageze hafi y’umupaka w’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Kiyovu Sport yanyagiye Rayon Sport, abafana basaba Komite kwegura[VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Kuzimya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yibasiwe n’inkongi bikomeje kugorana.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment