Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame yayoboye Inama Nkuru ya gisirikare, barebera hamwe uko umutekano wifashe n’icyakorwa ngo ukomeze wifate neza.

Iyi nama iri hejuru y’izindi zose ku mutekano w’Igihugu, yitabiriwe na ba Ofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ba Ofisiye Bakuru baturutse muri Polisi y’u Rwanda(RNP), abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), abakuriye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’ab’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Mu bitabiriye iyi nama nkuru ya gisirikare, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ndetse n’abandi basirikare n’abapolisi bakuru b’u Rwanda hiyongeyeho abasirikare n’abapolisi bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ingabo z’u Rwanda ziza ku isonga mu kurinda ubusugire bw’abaturarwanda ndetse zinatanga umusanzu mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro ndetse bigamije kubateza imbere. Kugeza ubu ntiharatangazwa ingingo zaganiriweho muri iyi nama.

Inshuro nyinshi, iyo Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, akunda kubashishikariza gukorana umurava inshingano zabo, gukomera ku kinyabupfura n’amahame biranga RDF.

Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda. Iheruka yabaye muri Gicurasi 2022 (Igihe).

Related posts

Mali yahagaritswe by’agateganyo muri ECOWAS: agahinda kageretse ku kandi

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Abatwaramucyo ADEPR Rubona ibazaniye umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

APR FC na AS Kigali zizahagararira u Rwanda zamenye amakipe bizahura

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment