Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Umutekano

Al Jazeera igiye guhagarikwa ku butaka bwa Israel izira icyiswe ‘gukorana n’umwanzi’.

Igihugu cya Israel ngo cyaba kigiye guhagarika Ishami rya Al Jazeera rikorera ku butaka bwacyo nyuma y’aho iki gitangazamakuru gishinjwe gutangaza ibihungabanya umutekano wacyo n’icengezamatwara rishyigikira abarwanyi ba Hamas bo muri Palestine.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Minisitiri w’Itumanaho, Shlomo Karhi, abifashijwemo n’inzego z’umutekano, yasabye guverinoma kwemeza ihagarikwa ryihuse rya televiziyo y’abanya Qatar, Al Jazeera ntiyingere gukorera ku butaka bwa Israel.

Minisitiri w’Itumanaho muri Israel, Shlomo Karhi, yagize ati: “Israel iri mu ntambara yaba ku butaka, mu kirere, mu nyanja no mu bitekerezo. Nta na rimwe tuzemera ko ibiganiro bihungabanya umutekano w’Igihugu bikomeza gukwirakwizwa mu bantu”.

“Ibyo guverinoma iza kwemeza bizadufasha gufunga televiziyo zose no kuzambura ibikoresho byazo ndetse no kwaka ibyangombwa abanyamakuru babo bahungabanya umutekano w’Igihugu mu bihe by’intambara.”

Yavuze ko Al Jazeera itangaza ibisenya Israel, igakorana n’imitwe nka Hamas n’indi y’iterabwoba mu gutiza umurindi ihohoterwa rikorerwa mu Gihugu cya Israel, bityo bikagira ingaruka ku mutekano w’Igihugu.

Inkuru ya i124 ivuga ko icyifuzo cyo guhagarika Al Jazeera kizemerezwa mu nama itaha y’abaminisitiri. Kuri ubu byamaze kwemezwa na Minisitiri w’Ingabo n’izindi nzego.

Mu gihe iyi nama y’abaminisitiri yaba yemeje itegeko ryo guhagarika Al Jazeera n’ibindi bitangazamakuru Israel ivuga ko bikora nka yo, rizashyirwaho umukono na Minisitiri w’Itumanaho kandi bihite bitangira gushyirwa mu bikorwa (Igihe).

Related posts

“Nta mugeni wo ku ikoranabuhanga, mujye mukundana murambagize”: Depite Bitunguramye.

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo: Ibihamya ko hashobora kuba Jenoside birahari ‘Umujyanama muri UN’.

NDAGIJIMANA Flavien

Ubutumwa bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpande zose zivugwa mu ntambara ya M23 na FARDC.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment