Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana Politike Uburezi Ubuzima

Ku bufatanye na Caritas Kigali, Akarere ka Gakenke kiyemeje kurandura igwingira n’ibindi bibazo mu bana.

Mu mujyo umwe na gahunda ya Leta yo kwita ku mikurire y’abana barindwa igwingira, Gakenke nka kamwe mu Turere twagaragayemo abana benshi bafite ikibazo cy’igwingira, ku bufatanye na Caritas Kigali, bari mu bukangurambaga bujyanye n’ibikorwa bigamije guhindura imyumvire y’abatuye aka Karere, maze mu binyuze mu marerero (ECDs), ikibazo cy’igwingira kigahinduka amateka mu Karere ka Gakenke.

Nk’uko umunyarwanda yabivuze ngo ‘umwana apfa mu iterura’,  Guverinoma y’u Rwanda nayo yabibonye kare, ishyiraho gahunda zitandukanye zo guteza imbere uburere n’uburezi bw’umwana kuva akiri muto kugeza abaye umuntu ushobora kugira icyo yimarira, akakimarira umuryango we n’Igihugu cyamwibarutse muri rusange. Ibi ngo ni nabyo Caritas Kigali yihutiye gufashamo Akarere ka Gakenke ubwo kari kayiyambaje, maze nabo (Caritas Kigali) baza badaseta ibirenge.

Sister Betty Mukarugambwa, umubikira w’abene Tereza b’Umwana Yezu, ni  umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri Caritas Kigali, akaba n’umuhuzabikorwa wa za  ECDs muri gahunda Caritas Kigali ikorana n’Akarere ka Gakenke. Avugako nyuma yo kwiyambazwa n’Akarere ka Gakenke, bashingiye no kuri gahunda ya Leta y’imikurire myiza y’umwana, bemeye gufasha Akarere ka Gakenke nka kamwe mu Turere dufite ikibazo cy’igwingira mu bana, biyemeza gukemura burundu iki kibazo kuko ngo usanga ibisubizo by’ibibazo by’igwingira biba bifitwe n’aturage hasi mu miryango, bityo bigasaba kubahindurira imyumvire.

Ngo iyi gahunda y’amarerero y’abana azwi nka ECDs [Early Childhood Development Centres], ni gahunda ikwiye gufatwa nko mu rugo ha kabiri ku bana kuko ngo basangayo ababyeyi babitaho (Care givers) banabafasha gukura mu bwenge kuko uretse kubatoza uburere bukwiye umunyarwanda, banabigisha amasomo yo mu ishuri ku rwego rwabo, ababyeyi bahasiga abana bakajya mu yindi mirimo ntacyo bishisha. Aha ngo ni ho n’ababyeyi bigishirizwa kwita ku burere bw’abana bakiri bato, uko babategurira indyo yuzuye, uko bashobora kwivana mu bukene, uko bakumira bakanakemura amakimbirane mu ngo no kwita ku burenganzira bw’umwana.

Abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage (Social Affairs) mu Mirenge yose igize Akarere ka Gakenke uko ari 19, nabo bemezako kuba bafite umufatanyabikorwa Caritas Kigali ntako bisa kuko ngo usanga hari byinshi yabafashije gukemura, haba mu guhindura imyumvire ndetse yemwe ngo no mu bisaba ubushobozi bw’amafaranga. Gusa ariko nanone, bagaragaza ko hari aho ugisanga ababyeyi binangira bumva ko umwana wabo azava mu rugo agiye gutangirwa umwaka wa mbere w’amashuri abanza, ngo bamwe bakitwaza urugendo rurerure kandi abana ari baton go binajyanye n’imiterere y’aka Karere k’imisozi miremire.

Kuri ibi bibazo, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja, Abbé Bonaventure Twambazimana, avuga ko nta mpamvu yo kureka ngo abantu baheranwe n’ibibazo kandi ari nabo ubwabo bicaranye ibisubizo. Ati: “Buri munsi twigisha abantu ko roho nzima itura mu mubiri muzima. Nta mpamvu rero y’uko umuntu azicara aho, ntashoboye gukora akarima k’igikoni, ntashoboye kumesa, ntashoboye no kugerageza kwita ku mwana yibyariye. Tugomba kumutoza gukora twa turimo tubona ko ari duto ariko burya ni two dufasha kuva muri iyi mirire mibi tuvuga kandi bitadusabye ubundi bushobozi”.

Akomeza avuga ko nta mikino ku kibazo nk’iki gikomeza kwangiza ejo hazaza ha Kiliziya n’u Rwanda muri rusange. Mu mvugo itebya ati: “Njye muri Paruwasi yanjye barabizi narabibabwiye bagomba kwitabira ECDs kuko n’ubwo wenda bitaraba ijana ku ijana ariko nababwiye ko mu bigo byacu nta mpamvu yo kwakira umwana utaranyuze muri ECD. Abo babyeyi rero bumvako bazicarana abana ntibabiteho uko bikwiye, bamwe bakajya no mu mutuku kubera kudasobanukirwa no kubyaza umusaruro ibyo bafite, nta gahenge tuzabaha, kuko tumanuka tukicarana nabo kandi bakabona neza ko ikibazo gihari bari mu bagitera. Nta mpamvu rero y’igwingira duhari, ricike burundu”.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi uyobora Caritas ya Kigali yizeza Akarere ka Gakenke ko nta mpamvu yo guhangayikishwa n’ikibazo cy’igwingira ry’abana ndetse n’ibindi bishamikiye ho kuko ngo mu byo bumvikanye harimo kubafasha mu gukurikirana imikorere ya za ECDs. Avugako uku gukurikirana atari ukureba gusa, ko ahubwo harimo no gufasha Akarere kugera ku ntego. Ati: “Buriya mu baturage harimo imbaraga. Twe nka Kiliziya rero dufite abturage kandi hari uburyo twe tuvuga bikumvikana neza kurusha Leta, aya mahirwe rero niyo dukoresha tukagera kuri byose, aho bibaye ngombwa tugashyiramo n’amafaranga”. Ibi bikaba byishimirwa n’Akarere nk’uko Umuyobozi wako bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney abitangaza, agira ati: “Aka ni Akarere k’umugisha, kuba tubafite ntako bisa kandi mu bufatanye nk’uko mwabitwemereye ibi bibazo bigomba guhinduka amateka”.

Kuri ubu amarerero ari mu byiciro bigera kuri bine; harimo azwi nka ’Home based ECDs’, aya ni amarerero aho umubyeyi ashobora gushyiraho ahantu runaka abana bashobora kwigira maze bakahahurira bagahabwa uburere buboneye ariko ari mu rugo rw’umuturage. Hari kandi ’Community Based ECDs’ aho ibigo bitandukanye, imiryango itari iya Leta, amadini n’abandi bashobora gushyiraho irerero rizajya rifasha abana bato guhabwa uburere no kwitabwaho. Uretse ayo marerero hari andi aboneka ku bigo by’amashuri bitandukanye ari byo bita School Based ndetse n’amarerero agirwa santeri (Centre Based ECDs) aho Umurenge cyangwa Akagari gashobora guhitamo ahantu runaka hazajya harererwa abana.

Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho by’abaturage RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] mu 2020, bwerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira. Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko mu turere 13 twari twaratoranyijwe nk’udufite igwingira ku kigero cyo hejuru kurusha utundi ndetse tukanibwaho ku nkunga ya Banki y’Isi, bwagaragaje ko utwinshi tukiri inyuma ugereranyije n’intego Igihugu cyihaye yo kuba cyaragabanyije igwingira ku kigero cya 19% rivuye kuri 33%.

Akarere ka Gakenke kari gufashwa na Caritas Kigali, ni kamwe mu Turere twagaragaje imibare iri hejuru, aho ku isonga haje Ngororero 50,5%, Nyabihu 46,7%, Rutsiro 44,4%, Rubavu 40,2%, Gakenke 39,3%, Nyaruguru 39,1%, Ruhango 38,5%, Nyamagabe 33,6%, Karongi 32,4%, Rusizi 30,2%, Huye 29,2%, Kayonza 28,3% na Bugesera yari ifite 26,1%. Gakenke ni Akarere kabarizwa muri Diyoseze gatulika ebyiri. Igice kimwe cyo mu cyahoze ari Kigali ngari kibarizwa muri Arikidiyoseze ya Kigali, ari nacyo cyatumye bihutira kumva vuba ubusabe bw’Akarere kuko batari gukorera mu gice kimwe cyo muri Arikidiyoseze ngo ikindi gisigare, ngo nubwo nabyo byashobokaga. Igice cy’Akarere gisigaye kikabarizwa muri Diyoseze ya Ruhengeri. Caritas Kigali yasanze mu mwaka ushize Gakenke iri kuri ECDs 617, kuri ubu  zigeze kuri 896.

Abayobozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage ku Mirenge, abayobozi ba Caritas Kigali, Vice mayor Affaire Sociale n’abapadiri bayoboye Paruwasi zikorera mu Karere ka Gakenke.
Padiri Donatien Twizeyumuremyi, Umuyobozi wa Caritas Kigali.
Sister Betty Mukarugambwa, Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri Caritas Kigali
Abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mirenge 19 y’Akarere ka Gakenke hamwe n’Abapadiri bayoboye Paruwasi zikorera mu Karere ka Gakenke.

Related posts

Gishyitsi JMV n’umugore we bemeza ko babaye abasazi ku bw’ubuntu bw’Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Ubumwe yo kuri ADEPR Bukane yashyize hanze indirimbo ivuga ko Imana idakiranirwa [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Ukekwaho gushaka kwica Perezida w’agateganyo wa Mali yapfiriye muri gereza.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

kamana gilber July 19, 2022 at 10:18 PM

Tujyanemo HDVC nayo nabonye irimo kurwanya imirire mibi mu murenge wa Muhondo!!!!!!!!! twese hamwe turwanye imirire mibi

Reply

Leave a Comment