Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ikoranabuhanga Trending News

Konti ya Twitter y’uwitwa ‘Minister of Happiness’ yafunzwe mu buryo bw’amanzaganya.

Umwe mu banyarwanda bamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu kugamburuza abasize bahekuye u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi, ari mu gahinda nyuma yuko konti ye ya Twitter ifunzwe mu buryo bw’amanzaganya.

Uwitwa Shyaka Vedaste, wamenyekanye kuri Twitter akoresha @DrMumbogoShyaka, yisanze Konti ye yafunzwe na Twitter ku mpamvu zitaramenyekana, bituma benshi mu bamukurikira bibaza byinshi, bamwe bibaza niba hari amabwiriza yaba yarenzeho, abandi bemeza ko byaba byakozwe n’abatarishimiye ibitekerezo yakundaga gutambutsa.

Mu kiganiro na WWW.AMIZERO.RW, bwana Shyaka Vedaste uzwi nka @DrMumbogoShyaka kuri Konti ya Twitter  “Minister of Happiness”, yavuze ko yizeye neza ko iyi Konti ye izafungurwa. Ati: “Nizeye ko Konti yanjye izafungurwa n’ubwo batambwiye impamvu bayifunze. Nabandikiye nsaba ko ifungurwa”.

Bimwe mu byo “Minister of Happiness” azwiho, harimo Kunyomoza abavuga u Rwanda uko rutari, kugaragaza ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, gukundisha u Rwanda abataruzi, kwamagana abashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bakurikira ubutumwa bwa “Minister of Happiness”, bakomeje gusaba ko iyi Konti yafungurwa kuko ngo bafite impungenge ko gufungwa kwayo byaba byagizwemo uruhare n’abatifuriza ineza u Rwanda. Bati: “Twizereko iyi Konti izafungurwa kuko hari ubutumwa bwinshi bwiza buyinyuraho”.

Mu rwego rwo gufasha abakunzi be kugirango ibyakorwaga bikomeze, Shyaka Vedaste akaba yabaye afunguye indi https://twitter.com/DrMumbogoShyaka nka Backup account, agamije ko abamukurikira batamubura burundu.

Iyi konti yafunzwe mu buryo na nyiri ubwite atamenye.

Iyi konti yari imaze kugira abayikurikira basaga ibihumbi 30
Iyi konti igitangira gukoreshwa.

 

Related posts

Hatangijwe igikorwa cyo gutoranya abazakina mu makipe y’abato ya Musanze FC (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Kigali: Pasitoro wo muri Restoration Church yatawe muri yombi ashinjwa gushaka kwica umugore.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Inyamaswa zitaramenyekana zishe intama eshanu z’umuturage.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment