Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubukungu

Igiciro cya litiro y’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse ku isoko ry’u Rwanda.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr Ernest Nsabimana yatangaje ko Leta y’u Rwanda yazamuye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nyuma y’uko ku isoko mpuzamahanga naho ibiciro bikomeza kuzamuka, asaba abacuruzi kutabyuririraho ngo nabo bazamure ibiciro uko biboneye.

Nk’uko byemejwe na Leta, ngo ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kanama 2022 aho litiro imwe ya lisansi (essence), yashyizwe kuri mafaranga 1,609 ivuye kuri Frw 1,460 mu mezi abiri gusa ashize. Mazutu nayo ntiyasigaye kuko litiro imwe yabaye Frw 1,607 avuye kuri Frw 1,503.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, avuga ko Leta yashoyemo agera kuri miliyari 10Frw ya nkunganire kugira ngo ibiciro bitazamuka cyane nk’uko yabitangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Yagize ati: “Ubundi igiciro cya litiro imwe ya essence cyari kuzamukaho Frw 307 naho mazutu ikazamukaho Frw 254, ariko kubera nkunganire, essence yiyongereyeho Frw 149 mu gihe mazutu yiyongereyeho Frw 104”.

Dr Ernest Nsabimana yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse mu mezi abiri ashize, avuga ko impamvu eshatu zazamuye ibiciro harimo intambara y’u Burusiya muri Ukraine, ikiguzi cy’umwikorezezi mu nyanja ndetse n’amafaranga y’ubwishingizi yazamutse.

Kubera iyo mpamvu ngo n’ubu ibiciro bizazamuka kubera umwuka w’intambara hagati y’u Bushinwa na Taiwan, gusa ariko ngo hari n’icyizere ko bishobora kumanuka igihe nta zindi mpamvu zazamo.

Leta y’u Rwanda ivuga ko nta kibazo cy’ibikomoka kuri peteroli gihari mu Gihugu kuko ngo hari ububiko kandi ngo ikazakomeza (Leta) kugenda ibigenzura.

Related posts

Rayon sport yikuye i Rubavu, APR FC ikubitira mu gafuka Bugesera FC

NDAGIJIMANA Flavien

Habineza Joseph ‘Joe’ wigeze kuba Minisitiri wa siporo yitabye Imana

NDAGIJIMANA Flavien

Indege ya RwandAir yakoreye impanuka Entebbe muri Uganda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment