Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

“Komeza uganze Musanze FC” indirimbo ifite ubudasa yahimbiwe Ikipe ya Musanze FC [AUDIO]

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Thierry Ndikumwenayo, yakoze indirimbo iri mu njyana ya karasike (Clasique), y’Ikipe ya Musanze FC ibarizwa mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu Karere ka Musanze, avuga ko ari impano igezweho yageneye Ikipe ye yo kuri gakondo.

Iyi ndirimbo “Komeza Uganze Musanze FC” iri mu muziki w’amanota, yakozwe n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Thierry, yiganjemo amagambo ataka iyi kipe yo mu Karere ka Musanze, iwabo w’amahumbezi.

Mu kiganiro yagiranye na Amizero.rw, Thierry Ndikumwenayo, yavuze ko ajya guhimba iyi ndirimbo yifuzaga guhera ku ikipe y’iwabo, kuko ngo ijya kurisha ihera ku rugo.

Ati: “Njye nsanzwe ndi umuhanzi kuva nkiri umwana muto kandi nagize amahirwe yo gukorera umuziki ahantu heza kuko nakuriye muri Korali nziza iririmba mu buryo bw’amanota, bituma nanjye mbiguraho byinshi. Mu gihe cyanjye cyo gukunda umupira, nasanze natanga umusanzu ku ndirimbo z’amakipe yo mu Rwanda, tukaba twagira indirimbo nk’izo twumva cyangwa tukabona i Burayi n’ahandi bateye imbere. Ni yo mpamvu rero nahisemo gukorera Musanze FC iyi ndirimbo kuko ari Ikpe y’iwacu kandi nkunda. Gusa ndifuza gukomereza no ku yandi makipe adafite indirimbo ziyubahiriza, nayo nkaba nayakorera indirimbo zikoze muri ubu buryo buri mpuzamahanga kandi bugezweho”.

Indirimbo “Komeza Uganze Musanze FC” yakozwe na Thierry Ndikumwenayo usanzwe ari umuririmbyi muri Kiriziya Gatolika ndetse akaba n’umunyamakuru.

Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, ngo cyaje mu mwaka wa 2019, aho yumvaga ashaka kugerageza umuziki utari uwo mu Kiliziya gusa. Ati: “Mu ntangiro za 2019 nibwo nagize igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo. Numvaga nshaka gukora umuziki uri muri iyi shusho ariko nanone uri hanze ya Kiliziya. Mu bitekerezo byanjye hajemo Musanze FC kuko ari ikipe yo mu rugo kandi nzi neza nk’uko n’umunyarwanda yabivuze neza ko ‘ujya gutera uburezi arabwibanza’ “.

INDIRIMBO “KOMEZA UGANZE MUSANZE FC” YAHIMBWE NA THIERRY.

Ngo si ubwa mbere bwana Thierry Ndikumwenayo agerageje gukora indirimbo iri muri ubu bwoko buzwi nka “Hymne cyangwa Anthem” mu ndimi z’amahanga kuko ngo muri 2016, ubwo yari mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza i Butare mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, yitabiriye amarushanwa yo guhitamo indirimbo yubahiriza IPRC South, aho bagombaga guhitamo umwe wahize abandi, gusa ngo aha ntiyabashije kwegukana igihembo kuko hari abandi bamweretse ko bafite uburambe kumurusha.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Thierry Ndikumwenayo, akomeza avuga ko n’ubwo uyu muziki wa Clasique utaramenyerwa mu Rwanda, indirimbo zikozwe muri ubu buryo zizamura amarangamutima y’abakinnyi ndetse n’abafana bityo bikongera ishyaka mu kibuga. Yatanze urugero ku ndirimbo yifashishwa mu mikino ya UEFA Champions League. Ati: “Iriya ndirimbo iyo igitangira buri wese uri kuyumva amarangamutima arazamuka, ni nako umukinnyi bimuzamurira ishyaka mu kibuga. No mu makipe yacu rero, bene uyu muziki urakenewe cyane, tukagira za ndirimbo tubyina tukizihirwa, ariko tukagira na za zindi umuntu yumva akumva ikipe, zikamwubakamo rya shyaka”.

Uretse Musanze FC uyu muhanzi yakoreye indirimbo, Thierry avuga ko gahunda ikomereje no ku yandi makipe abyifuza ndetse n’Ibigo bishobora gukenera ibihangano biri muri ubu bwoko, cyane cyane ibigo by’amashuri bikunze kugira ibirori bisoza ibyiciro runaka (Graduation Ceremonies).

Thierry Ndikumwenayo, ni umuririmbi wanyuze muri Chorales zitandukanye zo muri Kiriliya Gatolika guhera mu mwaka wa 2004 akiri umwana. Muri 2013-2014, ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, UR/Huye Campus, yize umuziki w’amanota, aho yaririmbaga muri Chorale le Bon Berger. Kuri ubu ibikorwa bye bya muzika, abikorera mu Karere ka Musanze, muri Chorale Ishema Ryacu yo kuri Paroisse Cathedrale Notre Dame de Fatima ya Ruhengeri.

Thierry Ndikumwenayo wahimbye indirimbo “Komeza uganze Musanze FC”.
Amanota y’indirimbo “Komeza uganze Musanze FC”

Related posts

Gukererwa byatumye yamburwa umudari wa zahabu yari yatsindiye

Shyaka Josbert

Goma-Rubavu: Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryateye bamwe guhunga.

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France: Mark Cavendish yegukanye agace ka 6

Christian Hakorimana

1 comment

Protais Kagabo November 25, 2021 at 10:04 am

Iyi ndirimbo ni nziza cyane !!! THIERRY ni umuhanga !! Ahubwo Musanze FC bamuhe amafaranga akore na video yayo ubundi bakomeze batwike

Reply

Leave a Comment