Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Abayobozi bashya b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, abungiriza babo n’ibyo bakoraga [AMAFOTO]

Mu matora y’inzego z’ibanze yari amaze hafi ukwezi aba, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, hatowe Abayobozi b’Uturere (Mayors) n’ababungiriza (Vice Mayors) ndetse na Komite z’Inama Njyanam z’Uturere. Muri iyi nkuru tugiye kwibanda kuri ba Meya na ba Visi Meya bo mu Ntara y’Amajyaruguru, tureba niba basubiye mu myanya yabo, niba ari bashya turebe icyo bakoraga.

Uru rugendo rutoroshye rw’amatora rwatangiye tariki ya 23 Ukwakira 2021, hatorwa Abayobozi ku rwego rw’Isibo n’Umudugudu, aho abiyamamaje bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga hirindwa ikwirakwizwa rya Covid-19, ku munsi w’itora ho abakandida bakaba biyamamarije imbere y’inteko itora.

AKARERE KA MUSANZE:

Nyobozi y’Akarere ka Musanze.

Meya (Mayor) yabaye bwana Ramuli Janvier. Uyu ni mushya kuri uyu mwanya kuko yari ashinzwe abinjira n’abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru. Aje asimbuye Madame Nuwumuremyi Jeanine utaravuzwe ho rumwe, mu minsi micye ishize akaba yaragaragaye kuri Camera za TV 1 avuga ko “mu mwanya afite nta mwanya w’itangazamakuru urimo”. Uyu kandi (Nuwumuremyi Jeanine) yumvikanye asubiza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu mwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu, ko “azasubiza igihe inyuma kugirango abashe gukora ibitarakozwe ku gihe”, ibintu benshi bafashe nko kwikiza cyangwa kwikura imbere y’Umukuru kuko bitashoboka ko usubiza igihe inyuma.

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu(V/M FED), yabaye Mpuhwe Rucyahana Andrew, akaba yasubiye mu mwanya yari asanzwemo kuko muri Manda ishize n’ubundi yari ashinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri aka Karere k’Ubukerarugendo.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (V/M ASOC), yabaye madame Kamanzi Axelle, uyu nawe akaba yasubiye mu mwanya we kuko n’ubundi ari we wari usanzwe aramutswa imibereho myiza y’abanya Musanze.

AKARERE KA GAKENKE:

Nyobozi y’Akarere ka Gakenke.

Meya (Mayor) w’aka Karere yabaye bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney wari Gitifu w’Umurenge wa Ruli muri aka Karere. Uyu aje asimbuye bwana Nzamwita Déogratias uri mu ba Meya bacye bashoje Manda zabo (ebyiri) neza.

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (V/M FED), yabaye bwana Niyonsenga Aimé François, wasubiye mu mwanya we kuko no kuri Manda ya Nzamwita Déogratias ariwe wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu. Ni umugabo umaze igihe muri Politiki.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (V/M Asoc), ni madame Uwamahoro Marie Thérèse. Uyu ni mushya kuko yahoze ari Umwarimu mu mashuri abanza, amara imyaka hafi 10 ahagarariye abarimu bo mu Karere ka Gakenke mu Buyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO, nyuma yaje kuba umwe mu bunganira abaturage mu by’amategeko bazwi nka ba Maji mu Karere ka Rulindo.

AKARERE KA GICUMBI

Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi.

Meya (Mayor) yabaye bwana Nzabonimpa Emmanuel, uyu akaba ari mushya, yari asanzwe ari Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba. Asimbuye kuri uyu mwanya bwana Ndayambaje.

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (V/M FED), madame Uwera Parfaite ni we watowe kuri uwo mwanya akaba aje guhangana n’ibibazo birimo ibyo kongera ibikorwaremezo ku buryo abaturage ba Gicumbi bareka kujya gushaka serivisi hakurya mu baturanyi.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (V/M Asoc), bwana Mbonyintwari JMV, yatorewe kwita ku mibereho myiza y’abanya Gicumbi.

AKARERE KA BURERA

Nyobozi y’Akarere ka Burera.

Meya (Mayor) yongeye kuba madame Uwanyirigira Marie Chantal wongeye kugirirwa icyizere kuko bigaragara ko yagerageje kuyobora neza.

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu V/M FED, yabaye bwana Nshimiyimana Jean Baptiste, uyu akaba ari mushya kuko yari Umuyobozi w’imirimo (DM) mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage V/M Asoc yabaye bwana Mwanangu Theophile, uyu nawe akaba ari mushya kuko yari Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi (DDE) mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba.

AKARERE KA RULINDO

Nyobozi y’Akarere ka Rulindo.

Meya (Mayor) watowe yitwa Mukanyirigira Judith. Ni mushya kuko yakoreraga mu Karere ka Nyagatare (DM), Intara y’Iburasirazuba. Asimbuye kuri uyu mwanya, bwana Kayiranga Emmanuel.

Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu (V/M FED), ni bwana Mutsinzi Antoine. Ni mushya kuri uyu mwanya kuko yakoraga muri REB mu by’amahugurwa. Yanabaye igihe kirekire muri Njyanama mu Mujyi wa Kigali. Yasimbuye bwana Prosper Mulindwa wagiye gukorera muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (V/M Asoc), ni bwana MutagandaThéophile. Ni mushya kuri uyu mwanya kuko yakoraga muri Rwanda Housing Authority. Yasimbuye madame Gasanganwa Marie claire.

Abayobozi batowe uyu munsi, bazarahirira Manda y’imyaka 5, kuwa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Mu kazi kabategereje, harimo ibikorwaremezo bemereye abaturage ubwo biyamamazaga, bakazakomeza no gusigasira ibyagezweho, banakomeza kwita ku ihame rivuga ko “umuturage aza ku isonga mu bimukorerwa”.

Mayor of Rulindo District.
Mayor of Musanze District.
Mayor of Burera District.
Mayor of Gicumbi District.
Mayor of Gakenke District.

Related posts

Rutsiro: Baratakamba basaba kubakirwa isoko rijyanye n’igihe.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abajenerali batatu.

NDAGIJIMANA Flavien

Haravugwa iyubura ry’imirwano hagati FARDC na M23 mu gace ka Busanza.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Pascal November 20, 2021 at 7:44 AM

Aba bayobozi batowe ndabona basobanutse. Baramenye batazatubera inyatsi ngo usange bakora mu magambo gusa. Nibamanuke batugereho aho dutuye bamenye ibyo twifuza nabo barebe ibikenewe apana kwicara mu Biro batekinika raporo zitabaho babibazwa ngo bazongera igihe nk’uwo Jeanine !!! Yarasebye nagende !!!

Reply

Leave a Comment