Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubuzima Umutekano

DRC: Imirwano ikomeye yongeye kubura muri Bunagana.

Muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, hubuye imirwano ikaze hagati y’Ingabo za Leta n’inyeshyamba.

Abaturage bakomeje guhunga aho iyo imirwano ibera mu Karere ka Bunagana bakajya ahandi mu Gihugu abandi bakajya muri Uganda.

Umutwe wa gisirikare Armée Nationale Congolaise, ukaba Ishami rya gisirikare ry’umutwe wa Politiki w’inyeshyamba za M23, wo uvuga ko nta ruhare wagize mu iyicwa ry’abarinzi babiri ba pariki ya Virunga bishwe mu minsi micye ishize nkuko bivugwa na Leta ya DRCongo.

Itangazo ryashyizweko umukono n’Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma, uyu mutwe wasobanuye ko ntaho uhuriye n’ubu bwicanyi nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.

Uburasirazuba bwa DRCongo, muri Kivu zombi (iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo) hakomeje kuba isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro, muri iyi minsi hakaba hakomeje kuvugwa abahoze muri M23 bakomeje kugaba ibitero ku ngabo za Leta FARDC.

Related posts

Pasiteri Ndayizeye Isaïe wari uyoboye inzibacyuho yatorewe kuyobora ADEPR nk’Umushumba Mukuru.

NDAGIJIMANA Flavien

Cyubahiro MacKenna ukorera RBA yakoze impanuka ikomeye.

NDAGIJIMANA Flavien

Colonel wahoze muri FARDC yatorotse yiyunga kuri M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment