Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imikino

Kiyovu Sports yari imaze iminsi mu buriri bwiza yanganyije na APR FC igumana intebe y’ubutware [AMAFOTO].

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, habereye umukino wari utegerejwe na benshi, birangira ibihangage bibiri byari byahize ubutwari biguye miswi ubusa ku busa.

Uyu mukino watangiye saa Cyenda na 15 (15h15) ku isaha yo mu Rwanda, impande zombi wabonaga ko zawukaniye. Kiyovu Sports yari imaze iminsi mu mwiherero muri imwe mu ma Hotels meza muri Kigali, yari yatangaje ko igomba gutsinda Ikipe y’Ingabo z’Igihugu igakomeza gushimangira ko ishaka igikombe cy’uyu mwaka dore ko iheruka igikombe mu mwaka wa 1993 ubwo APR FC yabonaga izuba.

Kiyovu Sports ifashijwe n’abakinnyi bayo yabanje mu kibuga: KIMENYI Yves [GK,C], MBONYINGABO Régis, IRACYADUKUNDA Eric, NGENDAHIMANA Eric, NDAYISHIMIYE Thierry, HARERIMANA Ismaël, SERUMOGO Ally Omar, BENEDATA Janvier, VUVU Pinock, BIGIRIMANA Abed na DUSINGIZIMANA Gilbert, yagoye APR FC cyane, maze benshi batangira kuvuga ko ibyatangajwe na Kiyovu Sports imaze iminsi mu mashuka meza cyane ku buriri bw’agatangaza ishobora kubigeraho.

Ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bafite ubunararibonye mu kibuga, APR FC yari yabanjemo barimo: Umuzamu ISHIMWE Pierre, OMBORENGA Fitina, NIYOMUGABO Claude, NSABIMANA Aimable, BUREGEYA Prince, RUBONEKA Bosco, MUGISHA Bonheur, MUGISHA Gilbert, MANISHIMWE Djabel, BYIRINGIRO Lague na MUGUNGA Yves, babereye ibamba Kiyovu Sports n’ubwo byagaragaraga ko yabarushije.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ndetse nta n’uburyo bukomeye bw’igitego bwabonetse ku mpande zombi.

Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, abatoza bahisemo gukomezanya abakinnyi batangiranye, gusa Kiyovu Sports kimwe no mu gice cya mbere ikomeza kugora APR FC byatumye inatangira gukora amakosa aganisha ku makarita, maze Ruboneka Bosco aza guhabwa ikarita y’umuhondo, nyuma aza no kubona indi karita y’umuhondo byatumye ahabwa ikarita y’umutuku asohorwa mu kibuga, APR FC isigarana abakinnyi 10, ibintu byayishyize ku gitutu, itangira gukina nk’iyiyahura.

Kiyovu Sports yagumye kugora APR FC nyuma y’aho bari basigaye ari abakinnyi 10 maze APR FC biyisaba gukora impinduka ishyiramo amaraso mashya ariko biranga biba iby’ubusa ikomeza kurushwa. APR FC yagowe cyane na Bigirimana Abed wakinishije nabi abakinnyi bayo.

Mu mukino wari ku rwego rwo hejuru, iminota 90 yarangiye nta gitego cyinjiye mu izamu na rimwe, amakipe yombi agabana amanota, bituma Kiyovu Sports ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Cyiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda n’amanota 25, APR FC igifite imikino 2 y’ibirarane ikaba iyigwa mu ntege n’amanota 24.

Uyu mukino w’ishiraniro wabanjirijwe n’undi wahuje Bugesera FC yanganyije na Gorilla FC igitego kimwe kuri kimwe, indi mikino ibiri ikazaba kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022 aho Police FC izahura na Mukura, Gasogi United yakire Gicumbi FC.

Kunganya na APR FC kwa Kiyovu kwatumye iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yuzuza imikino 10 idatsindwa ndetse ku ruhande rwa APR FC, bikomeza gushimangira umwaka hafi wa kabiri idatsindwa muri Shampiyona y’u Rwanda.

APR FC yarushijwe na Kiyovu Sports.
Kiyovu Sports mu mwiherero yafashwe neza cyane ariko ihabwa inshingano zo gutsinda APR FC.
APR FC nayo yari yakoze imyitozo ihambaye yitegura ikipe ya mbere.
APR FC igera kuri Stade.

Related posts

Burundi: Umuhanzikazi Muhimbare wahisemo izihimbaza Imana yagarutse ku ndirimbo ye nshya na Filime akina.

NDAGIJIMANA Flavien

Abana basambanywa n’ababyeyi babo cyangwa abandi bo mu miryango bakomeje kwiyongera.

NDAGIJIMANA Flavien

Indege za USA zarashe ku birindiro by’Abatalibani mu kubaca intege.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment