Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana Ubuzima

Musanze: Abakirisitu 10 ba ADEPR bafatiwe mu nzu y’umuturage basenga binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 13 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Cyuve, ku bufatanye n’izindi nzego, yataye muri yombi abayoboke 10 b’Itorero ADEPR basengeraga mu rugo rwa Tuyisenge Philippe w’imyaka 47 ruherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, barenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Aba bafashwe nyuma y’igihe gito mu Murenge wa Muko nawo wo muri aka Karere ka Musanze hafatiwe abantu hamenyekanye abandi bagera kuri 40 ariko bamwe baririka hafatwa 24 bari mu gikorwa cyo gutera inkunga umukobwa wa Nyiramafaranga witegura ubukwe muri Kanama uyu mwaka(n’ubwo ibijyanye n’ubukwe byose bigifunze), ubwo babapimaga, batatu muri bo bakaba barasanze baranduye Covid-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukinanyana aba bantu 10 bafatiwemo, Maniteze Jean d’Amour ubwo yaganiraga n’abafashwe, yabagiriye inama y’uko amasengesho agomba gukorwa mu buryo bwubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 kuko icya mbere ari ubuzima.

Yagize ati: “Amasengesho ntiyabaho umuntu atariho cyangwa adafite ubuzima bwiza. Icya mbere rero ni uko habanza kubahirizwa amabwiriza. Niba insengero zifunze nimureke kurenga ku mabwiriza mutegereze igihe zizafungurirwa, mwirinde kwandura no kwanduza abandi kuko iki cyorezo ntigikangwa n’amasengesho”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nk’uko bigaragara kuri website ya Polisi y’Igihugu.

Yagize ati: “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bateraniye mu rugo rwa Tuyisenge barimo basenga duhita tujyayo koko dusanga hari abantu 10 bateraniye mu cyumba gifunganye birengagije amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19″.

SSP Kanobayire yavuze ko basanze abo bantu baturutse mu mirenge ya Cyuve na Muhoza bose bakaba basanzwe ari abayoboke b’itorero rya ADEPR nk’uko bo ubwabo babyihamirije.

Yasabye abaturage muri rusange ko bakwiye kumva ubukana bw’icyorezo cya Koronavirusi bakubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye kuko umubare w’abacyandura n’abo gihitana urushaho kwiyongera.

Ati: “Birababaje kubona nta n’umunsi n’umwe urashira twerekanye abantu 24 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo ndetse hakabonekamo n’abantu batatu banduye iki cyorezo ariko abantu bakaba n’ubu batumva inama bagirwa zo kurwanya Covid-19. Abantu bakwiye kumva ko iki cyorezo kugira ngo tubashe kugihashya bisaba uruhare rwa buri wese akurikiza amabwiriza yose kandi agakebura uyarengaho.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi kudahishira abarenga ku mabwiriza ndetse n’abakora ibyaha.

Abafashwe bajyanwe kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze kugirango bigishwe ariko banacibwe amande y’uko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko bikubiye mu mbonerahamwe igaragaza ibihano yashyizweho n’Inama njyanama y’Akarere ka Musanze muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga, mu myanzuro yafashe hakaba hagaragaramo ko Umujyi wa Kigali n’utundi Turere 8 turimo na Musanze dushyizwe muri Guma mu rugo kubera ubwiyongere bukabije bwa Coronavirus bukomeje kuhagaragara. Iyi Guma mu rugo izatangira tariki 17 Nyakanga igere tariki 26 Nyakanga 2021.

Related posts

Perezida Joe Biden yahangaye mugenzi we w’u Bushinwa amwita umunyagitugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuriro ukaze hagati y’u Burusiya na Ukraine ishaka kwisubiza uduce twari twarafashwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Igisirikare cya DR Congo kirigamba kugira abasirikare ibihumbi 40 bambariye kurimbura M23.

NDAGIJIMANA Flavien

21 comments

Dorcas July 15, 2021 at 10:01 AM

Bajye bafata abasinzi birwa banywa bakaziraramo naho abasenga babareke !! N’agahenge dufite ni uko hari abasenga.

Reply
Mwiseneza July 15, 2021 at 10:03 AM

Nibabareke no kuba tugifite aka gahenge ni igice cy’abantu batakiri benshi bagipfukama imbere y’Uwiteka bakayereka ibyifuzo birimo no kuyisaba ngo idutabare. Erega abasenze Imana kwiyumanganya biranga, ni naho hazakurikiraho akarengane k’abera!

Reply
Nshimiye July 15, 2021 at 10:08 AM

Amahame agenga umwuga wabo wo gusenga ahabanye n’agenga ababafashe kandi aba boss babo baratandukanyr. So, buri wese yakoze ikinezeza boss we uzamuhemba.

Reply
Augustin July 16, 2021 at 8:22 AM

You’re right 100%
Iki kibazo cy’abasenga gikwiye kurebanwa ubushishozi byaba ngombwa kigashyirirwaho amabwiriza yihariye ariko gusenga Imana ntibihanirwe nk’ibindi byaha.

Reply
Ndayisenga July 15, 2021 at 10:10 AM

Aba bantu barabahohoteye kuko baribarigusengera guma murugo ngo Imana izayibahemo ibibatunga ndetse icyorezo kigenze macye

Reply
Gahima July 15, 2021 at 10:10 AM

Abantu bakize kubaha amategeko y’abayobozi ko nabyo ari ukwera imbuto koko

Reply
Junior July 15, 2021 at 10:13 AM

Ariko c njya nibaza abarokore baranyica iyobasenze arimeshi nibwo Imana ibumva?
Njyankunda kuvugango idini rya ADEPR wagirango ryashyiriweho abatuge namusirimunzi usenya muri adepr njyewe ndabanga nzabivuga rwose sibanga niyobabwira kariho yesu azanyura atwara abe nasigara rwose

Reply
Blaise July 15, 2021 at 10:15 AM

Abantu bose baratandukanye ntiwavuga gutyo muvandimwe Junior kuko nta dini cga itorero rizajya mu ijuru nawe aho usengera siko bose baba basirimutse uretseko ubusirimu Imana ataribwo ireba. Naho ibya ADEPR Nahandi birimo nuko nayo Imeze nka Rayon sport iyobokwa nimbaga nyamwinci bityo ibyayo bikajya hanze cyane

Reply
Kayiranga July 15, 2021 at 5:54 PM

Police y’u Rwanda mu kazi kose !! ntabwo rwose yamenya usenga by’ukuri n’ubyitwaza akaba yakora ibindi. Ahubwo ikibazo gihari : Ni gute abantu bishyizemo ko gusenga kwiza ari uguta ingo zabo bakajya ku misozi, mu bihuru no mu bitare?! Imana yo mw’ijuru, ko ibera hose icyarimwe kuki bo bahitamo kuyishakira ahadashobotse, niba yabumvira n’aho baba bari hose?

Reply
Karekezi July 15, 2021 at 6:22 PM

Buriya bene aba bantu ahanini aba ari n’ ubuyobe mu myizerere. Gusenga wasenga utigometse kumabwiriza cyane ko ataribo amabwiriza yibasiye gusa

Reply
Manirakiza July 15, 2021 at 6:24 PM

Ariko ikintu nzi neza nuko benshi mu bajya gusenga bibujijwe hari ibyo baba bashaka gukora rwihishwa bidahesheje Imana icyubahiro rimwe abagore bagatahana amada y’abagabo batari ababo ukumva hari n’abakobwa bamwe bagiye bayasamiramo

Reply
Protais Kagabo July 15, 2021 at 6:30 PM

Aba bantu ntabwo baretse amategeko y’Imana ahubwo bishe amabwiriza ya Leta nkana!
Buriya buri muntu yica amabwiriza bitewe nibyo akunda cyangwa akora

1. Abakunda kunywera inzoga muruhame bayica bagiye mu tubari Kandi bazinywera no murugo
2. Abakunda ibirori n’iminsi mikuru bica amabwiriza bakoresha (Anniversary, ibirori by’ubukwe, bridal show no gukora utubyiniro mu mago y’abantu)
3. Abakunda gupinga n’aba star, ejo muzahura atambaye agapfuka munwa ngo kamutera stress
4. Abakunda gusenga bica amabwiriza bagiye gusenga Kandi basengera mu rugo bikemera
5. Hari n’abayica bagambiriye guhangana na Leta gusa ntakindi,…

Reply
Vincent Nsengiyumva July 15, 2021 at 7:53 PM

Niba abategetsi b’u Rwanda bemena ko Imana ibaho izabahora kubuza abantu kuyisenga ntabwo babayeho kubera covid-19 gusa. Ibi mbivuze kuko ibi byo kubuza abantu gusenga na mbere ya Covid byari bihari. Barababuzaga rwose !!

Reply
Gakuba Galican July 15, 2021 at 7:53 PM

Erega mwa bantu mwe aba basenga sicyo kibazo rwose u Rwanda rufite. Kugeza uyu munsi ahubwo ikibazo ni abantu birirwa banywera inzoga ku mihanda, mu ngo zabo, mu bihuru,… bahererekanya amacupa aho gufata abo, polisi ikirwa yiruka ku bakozi b’Imana basengera Igihugu, badafite n’icyo batwaye. Gusa namwe musenga nimujye munsengero zemewe zujuje ibisabwa mu kwirinda covid maze mureke police nayo iruhuke kwirirwa ibahiga kuko buriya iba iri ku kazi kayo !

Reply
Ntawirema Aaron July 15, 2021 at 7:55 PM

Imana yo mu Ijuru niyo irinda kuko ijambo ryayo rirambwira ngo Uwuhoraho iyatariwe arinze igisagara umurinzi yobera maso ubusa. Nico gituma umuntu wese akwiye gutakambira Imana mushoboravyose ariko abanze yihane kuko ugusenga kumunyavyaha nubusa.

Reply
Augustin July 16, 2021 at 8:28 AM

You’re right 100%
Iki kibazo cy’abasenga gikwiye kurebanwa ubushishozi byaba ngombwa kigashyirirwaho amabwiriza yihariye ariko gusenga Imana ntibihanirwe nk’ibindi byaha.

Reply
Ngenzi Fidèle July 16, 2021 at 9:14 AM

Insengero zirafunze hose, aho hantu basengera hatemewe nibahareke basengere mungo zabo kandi famille iri yonyine apana abantu benshi. Abarokore nibo bakunda kujya mungo z’abantu ugasanga urugo rwahindutse insengero ibyo ntago aribyo rwose porici nayo ndabizi ibiri maso kuko barabavumbuye bigishwe ko icyorezo gikomeje kwigaragaza kandi kiri kwica benshi

Reply
Irankunda Jacqueline July 16, 2021 at 9:19 AM

Gusenga nibyigiciro, ningenzi ni na byiza pe ariko dusenge twubaha n’amabwiriza duhabwa cyane ko insengero ari twebwe ubwacu. Ikindi nuko Yesu atubwira uburyo bwo gusenga. Aragira ati jya mu cyumba kinzu urimo ukinge ubwire so wo mwijuru ibyo wifuza azakumvira. Ikindi nakongeraho Uwiteka abera hose icyarimwe.
Tureke kwiteranya na Police nk’aho twabuze aho dusengera

Reply
Theophile Dusabeyezu July 16, 2021 at 9:20 AM

Ubundi bibaye byiza bashyiraho amabwiriza agenga abashaka gusengana hagahanwa abayishe kuko biragoye ko umuntu watojwe gusenga uburyo runaka yabireka kubera ibihe.

Mbega nk’uko bashyiraho amabwiriza agenga akazi, ubukwe, n’ibindi hakajyaho n’andi areba abashaka gusengana by’umwihariko.

Umwe yaragize ati: “Wabuza abantu gusenga ariko ugomba kwitegura ko harimo n’abameze nka Dannyeli babikomeza ku kiguzi cy’ubuzima bwabo.”

Reply
Nshimiyimana Jean Bosco July 16, 2021 at 9:21 AM

Gusenga ntibivuga kwica amabwiriza. Haranditse nujya gusenga uzajye munzu yawe ukinge wowe nIMANA yawe uyibwire ibibazo byose nibyifuzo byawe uko Niko Gusenga utishe amabwiriza…

Reply
Hakiza Gervais July 16, 2021 at 12:30 PM

Gusenga se nukwiba? cyangwa ni intambara bateza mu gihugu? ubwo se barazira iki? Ahubwo ngira ngo iyo police niyo yakagombye gufungwa kuko yishe umutekano w’abantu b’Imana basengera Igihugu.

Reply

Leave a Comment