Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Kiyovu sport idafite umutoza mukuru itsinze Rayon sport, APR FC inyagirira AS Muhanga iwayo

Mu gihe ivugwamo ibibazo bitandukanye, Kiyovu sport itsinze Rayon Sport ibitego 3-2 bihesha Rutsiro FC yanganyije na Gasogi united 0-0 kuyobora itsinda B, naho mu itsinda A, APR FC yanyagiye AS Muhanga 3-1 ikomeza kuyobora itsinda A mu mikino yo ku munsi wa 2 wa shampiyona Primus National League yabaye kuri uyu wa 05 Gicurasi 2021   

Ni umukino warebwe n’umutoza mushya wa Kiyovu sport Etienne Ndayiragije ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, ubwo yari amaze gushyira umukono ku masezerano nyuma y’uko iyi kipe yambara icyatsi n’umweru itandukanye n’umutoza Olivier Karekezi.

Amakipe yombi yanyeganyeje incundura umukino ukiri mubisi cyane kuko ku munota wa Gatatu gusa rutahizamu wa Rayon sport usatira aca ku guhande Manase Mutatu yaje kubona igitego ku munota wa 3 gusa w’umukino. Nyuma y’iminota 4 gusa, rutahizamu Robert Saba yaje kwishyurira Kiyovu Sport igitego ku munota wa 7 igice cya mbere kirangira gutyo.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse mu minota 45 ya nyuma n’ishyaka ryinshi ari nako abatoza bombi bagiye bagerageza kongeramo amaraso mashya mu mibare myinshi igamije intsinzi. Ku munota wa 52 Gislain Armel wa Kiyovu sport yaje kuyibonera igitego cya kabiri.

Nta mwanya byatwaye ngo Gikundiro ibona igitego cyo kwishyura kuko ku munota wa 70, ku mupira we wa mbere Idrissa Dagnogo wari ukinjira mu kibuga yahise abona igitego cya kabiri. Habura iminota 5 ku gihe gisanzwe Abedi Bigirimana wa Kiyovu sport yaje kubonera ikipe ye igitego cy’intsinzi kuri penaliti, ari nako umukino warangiye.

Rutahizamu Saba Robert watsinze igitego cya 1

Undi mukino wabaye mu itsinda B, ikipe ya Gasogi United yari yakiriye Rutsiro FC ku kibuga cya Bugesera maze umukino urangira amakipe yombi angaya ubusa ku busa. Ibi bivuzeko Rutsiro FC iyoboye iri tsinda n’amanota 4, ikurikiwe na Kiyovu sport ifite amanota 3 mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Mu itsinda A, i Muhanga ikipe ya AS Muhanga yari yatsinzwe na APR FC ibitego 3 kuri 1 mu gihe kuri stade Amahoro Gorilla FC yatsinze Bugesera FC ibitego 3 kuri 2

Muri iri tsinda B, ku munsi wa gatatu wa shampiyona tariki ya 08 Gicurasi 2021, Rutsiro FC izakira Rayon sport i Rubavu kuri stade Umuganda (15H00), mu gihe Gasogi united izakira Kiyovu sport ku kibuga cya Bugesera (12H30).

Mu itsinda A Bugesera FC izakira APR FC ku kibuga cya Bugesera (15H30) mu gihe Gorilla FC izakira AS Muhanga kuri Stade Amahoro.

11 babanjemo ku ruhande rwa Kiyovu sport
11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon sport

Related posts

“Nta mwana uzongera kwimuka atatsinze neza. Ibyabaye ku basoza ibyiciro ni intangiriro”: Minisiteri y’Uburezi.

NDAGIJIMANA Flavien

Gatsibo: Abajura bateye ishuri bica umuzamu banatwara mudasobwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France: Tadej Pogacar arakoza imitwe y’intoki ku mudali w’irushanwa

Christian Hakorimana

1 comment

Paccy May 5, 2021 at 6:47 pm

Mbega #gasenyi weeeeee!!!! Bari batwiyemeye ho ngo baratsinda urucaca none rubakoze ibyo ifundi ikora ibivuzo !!! Sha ikipe ni imwe ni APR !!! # APR FC yubahwe na bose kandi hose.

Reply

Leave a Comment