Amizero
Amakuru Ubukungu

Kigali: Abacuruza amakariso yongera ikibuno akundwa n’abakobwa bararira ayo kwarika.

Abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali bari bararanguye amakariso yongera ikibuno, barataka igihombo gikabije nyuma y’aho iyi myenda y’imbere ikunze kugurwa n’igitsinagore itakigurwa cyane nka mbere.

Aba bacuruzi babitangaje mu gihe mu myaka itatu ishize izi kariso zongera ibibuno zari ziharawe n’abakobwa batandukanye aho bavugaga ko zibahindurira imiterere bakagaragara neza.

Bamwe mu bacuruzi bo muri Quartier Matheus mu Karere ka Nyarugenge, babwiye Igihe ko abaranguye izi kariso bahombye cyane bitewe n’uko zitakigurwa cyane nka mbere.

Gasaro Clementine yagize ati: “Njya nicuza impamvu naziranguye kuko nta muntu ukizitubaza nka mbere kandi n’uzikubajije ubona abikubaza mu ibanga adashaka ko hari n’umenya ko ariyo ashaka”.

Yongeyeho ko mbere izi kariso yazigurishaga ibihumbi 10Frw kandi akagurisha iziri hagati 10 na 15 ku munsi, mu gihe ubu amaze amezi agera kuri atatu ntawe urazimubaza.

Mukagaju Rose yavuze ko abakiliya asigaye abona ari abakobwa bagiye kurongorwa baba bashaka kuzambarira mu ikanzu abageni bambara.

Ati: “Izi kariso zaraduhobeje cyane nta bakobwa bakiza kuzishaka. Nk’ubu njye abantu baza kuzingurira n’ababa bagiye kurongorwa kuko bazambarira muri za kanzu”.

Izi kariso zongera ibibuno zisa n’izatagiharawe nyuma y’aho byagiye bigaragara ko hari n’abo byateranyaga n’abasore b’inshuti zabo nyuma yo kuvumburwa ko uwo bakunze kubera imiterere y’umubiri we atari ko ateye.

Izi kariso zaharawe mu myaka ishize, bitewe n’abakobwa bazifashishaga ngo bagaragare neza.

Related posts

Perezida Museveni wavuye i Kampala na Kajugujugu yageze mu Rwanda mu modoka.

NDAGIJIMANA Flavien

Papa Benedicto XVI wari urembeye mu bitaro yitabye Imana ku myaka 95.

NDAGIJIMANA Flavien

Euro2020: France isezerewe na Swiss kuri penaliti

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Mabe September 18, 2021 at 5:31 PM

Ariko se mwa bakobwa mwe murumva bibamariye iki kugira amabuno akurura ab’inyuma ariko mwakuramo mugasigarana izo mbaho ? Murumva mutihemukira koko ? Munyurwe n’uko Imana yabaremye naho ibindi ni ubusa

Reply
Evangelist September 7, 2022 at 10:18 AM

Ibi nibyo bituma Ingo zubu zitaramba
Zihagaze kukinyoma

Reply

Leave a Comment