Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imikino

Kimenyi Yves yavunikiye bikomeye mu mukino wahuje AS Kigali na Musanze FC.

Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’Umujyi wa Kigali (AS Kigali), yagiriye imvune ikomeye mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere, ikipe ye yatsinzwemo na Musanze FC igitego 1-0.

Iyi mvune yayigize ku munota wa 26 ubwo yasohokaga agiye gukiza izamu agahura na Rutahizamu w’umunya-Nigeria, Peter Agblevor, wamushinze amenyo y’inkweto amuvuna icyarimwe amagufa abiri y’umurundi (tibia na péroné).

Iri kosa Agblevor yakoze ryatumye anahabwa ikarita itukura. Hari mu mukino w’Umunsi wa Cyenda waberaga kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023.

Nyuma yo kuvunika, Kimenyi Yves yahise ashyirwa mu mbangukiragutabara byihuse, ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.

Aganira na Igihe dukesha iyi nkuru, Team Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent, yavuze ko uyu munyezamu agiye kwimurirwa mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe kugirango ahabwe ubuvuzi bwisumbuye.

Yagize ati: “Yavunitse igufa ry’ukuguru, ni imvune ikomeye cyane. Twahise tumujyana ku Bitaro bya Ruhengeri kumuha ubutabazi bwihuse mu gihe turi kumushakira urupapuro rumukomezanya i Kanombe mu Bitaro bya Gisirikare ari naho ari burare”.

Yakomeje avuga ko bataramenya igihe uyu munyezamu Kimenyi Yves azamara hanze y’ikibuga ariko akurikije uko yabibonye ngo si imvune izakira byihuse. Ku makuru atangwa hakurikijwe abandi bagize bene iyi mvune, bivugwa ko ashobora kumara hagati y’amezi 10 na 12 adakandagira mu kibuga.

Ku rubuga rwa X (yahoze yitwa Twitter) rwa AS Kigali, iyi kipe yagize iti “Kimenyi Yves yagize imvune y’amagufa abiri agize umurundi (tibia & péroné). Ubutabazi bwibanze bwagenze neza, agiye kubagwa i Kigali”.

Muri uyu mukino, Musanze FC yatsinze AS Kigali igitego kimwe, cyinjijwe n’umunya-Nigeria, Solomon Adeyinka Illessammi ku munota wa 11 w’umukino.

Iyi ntsinzi yatumye Musanze FC ikomeza kwicara ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 20 ikurikiwe na APR FC [yanganyije na Rayon Sports 0-0] n’amanota 18, Police FC ya gatatu ifite amanota 16 mu gihe Kiyovu Sports ya kane na Mukura VS ya gatanu zinganya amanota 15. AS Kigali ya Kimenyi Yves ni iya cyenda n’amanota icyenda.

Related posts

Guinée: Perezida Kagame yakiriwe na Général Mamadi Doumbouya.

NDAGIJIMANA Flavien

Indege ya Rwandair yakoreye impanuka i Kamembe Imana ikinga ukuboko [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yashimiye Ibihugu birimo DR Congo, u Burundi, Afurika y’Epfo na Uganda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment