U Rwanda rwatangiye kubaka Laboratwari y’Icyitegererezo izajya ifasha kugenzura no gupima indwara zituruka ku nyamaswa zikaba zagira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Biteganyijwe ko uyu mushinga wo kubaka iyi laboratwari izaba iherereye mu Rubilizi ku cyicaro gikuru cya RAB, uzatwara arenga miliyoni 24 z’amadorali ya Amerika (24,000,000 $).
Ministiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko iyi laboratwari ari kimwe mu bigiye gutuma u Rwanda rurushaho kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa.
Yagize ati: “Laboratawari twari dufite ahangaha, ni iya cyera mu 1983, ntabwo yari yujuje ibisabwa kugira ngo ive ku rwego rwa kabiri igere ku rwego rwa 3 n’inyubako ubwayo yari nto cyane ku buryo utashobora gushyiramo ibikoresho ngo itange serivisi zo mu bworozi bw’ibikoresho, ku buryo bw’abakozi naho ubwaho.”
Yakomeje asobanura ko hari ibipimo ngenderwaho kugira ngo ishyirwe ku rwego rwa gatatu. Ati: “Kuyishyira ku rwego rwa 3 bisaba ko yemezwa ikagira icyangombwa cy’ubuziranenge ku buryo hari n’indwara ushobora gukorera isuzuma kubera ko ufite abantu babishoboye, ufite ibikoresho n’inyubako ubwayo.”
“Icyo iyi laboratwari nshya izaba ifite iyi isanzwe idafite ni inzu igezweho. Iyo abantu bakora mu bintu by’indwara haba harimo kureba ko ibyo ubona koko bijyanye n’icyo wari utegereje, abakozi nabo bazahabwa amahugurwa yo kububakira ubushobozi.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko iyi laboratwari izafasha gukaza ubwirinzi. Ati: “Iyi ni laboratwari yo ku rwego mpuzamahanga ifite umwihariko wo gupima inyamaswa zibana n’abantu n’iziba mu ishyamba ndetse ikaba yapima n’ibindi bijyanye n’ubuhinzi, ibijyanye n’aho tuba ariko ikanabihuza n’abantu, hari abantu, hari inyaswa naho byombi biba.”
Yakomeje asobanura ko ari abantu ndetse n’inyamaswa bifite aho bihuriye, aho biba bityo bimwe bishobora kwanduza ibindi.
Ati: “Inyamaswa zishobora kwanduza abantu indwara nk’ibi byorezo twabonye, inyamaswa nazo zishobora kwanduzwa n’abantu, bakwanduza inyamaswa bahura nazo, by’umwihariko aho turi naho hari ibintu byinshi bishobora gutera uburwayi.”
Dr Sabin yakomeje agira ati: “Iyo laboratwari izaba ifite umwihariko wo gupima ibyo byose, izaba iri ku rwego rwa 3 rupima ibishobora guhungabanya ubuzima bw’abantu n’inyamaswa ndetse naho abantu batuye. Ntayo twagiraga mu Rwanda kuri urwo rwego, iyari ihari yari ku rwego rwa 2, nto ya kera inafite ubushobozi buto.”
Iyi laboratwari nshya y’icyitegererezo yatangiye kubakwa, ni umushinga wagizwemo uruhare n’Ikigega cy’Isi kirwanya ibyorezo, cyashyizweho mu 2022, kigamije kumenya aho ibyorezo bituruka, kubirwanya no kubihashya.



