Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere itegura shampiyona ya 2021/2022 (Amafoto)

Mu gihe bitegura gutangira shampiyona y’umwaka wa 2021/2022, Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021 Musanze FC yatangiye imyitozo itegura shampiyona nshya hamwe n’umutoza mushya Frank Ouna

Nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA, Musanze FC yatangiye imyitozo itegura umwaka w’imikino 2021/2022.

Ni imyitozo yari yiganjemo igamije gukangura imikaya y’umubiri ndetse n’imyitozo ngororamubiri dore ko abakinnyi bose bari bamaze amezi asaga 2 bari mu kiruhuko bagiyemo ubwo shampiyona yari isojwe muri Kamena 2021.

Nyuma yaho umutoza mukuru Frank Ouna n’itsinda ry’abatoza bungirije batanze rugari abakinnyi bakina hagati yabo ari nako bitegereza umukinnyi ku wundi hagamijwe kumenya ubushobozi bwa buri umwe n’uko akinana na bagenzi (Deux cas).

Ubwo yarimu kiganiro n’itangazamakuru, Frank Ouna yavuze ko yiteguye gufatanya na bagenzi be bamwungirije bakageza ikipe ku ntego yiyemeje ari nako yibanda mu guhuza imikinire y’abakinnyi bashya ndetse n’abasanzwe.

Ati “Ntabwo niyumva nk’uwambaye ubusa kuko nizeye itsinda ry’abatoza turi kumwe ndetse na Komite y’ikipe nzi neza ko bazamba hafi kandi bakamfasha gusesengura neza aho bitagenda neza n’ahakenewe imbaraga kurusha ahandi.”

Abajijwe ku myiteguro y’ikipe ndetse n’icyo yiteguye gukora ngo ikipe izitware neza, umutoza mukuru Ouna yagize ati “Ngize amahirwe yo kugera mu ikipe mbere y’uko shampiyona itangira, dufite gihe kingana n’ibyumweru 6 dutegura ikipe. Nzagerageza gukoresha igihe mfite kugirango ntegure ikipe menye icyo buri wese ashoboye n’uko akinana na bagenzi be, nitegereze ubushobozi bw’abanyezamu, gutyo gutyo,…”

Ouna Kandi yakomoje no ku bijyanye n’intego yahawe, agira ati «Naje kwiga no kwigisha. Nizera ko hari ibyo nzigira kuri bagenzi banjye kuko bafite ubumenye kuri iyi shampiyona kundusha. Ntabwo navuga ko uyu mwaka naza ngatwara igikombe ariko iki igisubizo cyiza kuri iki kibazo nzaba ngifite nyuma y’uyu mwaka w’imikino kuko nibwo nzaba mfite ishusho nyayo y’iyi shampiyona.»

Abakinnyi bose bitabiriye iyi myitozo usibye Nyandwi Saddam, Nyirinkindi Saleh ndetse na Niyonshuti Gad bakunze kwita Evra, biteganyijwe ko bagera i Musanze kuri uyu wa gatatu.

Mu mwaka w’imikino ushize Musanze FC yarangije iri mu mwanya wa 9 n’amanota 12 mu cyiciro cy’amakipe  8 yahataniraga kutamanuka.

Umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu Nyandwi Idrissa
Niyonsenga Idrissa ukina hagati mu kibuga
Cedric Kanza Angua umwe mu bakinnyi bashya
Niyonsenga Ibrahim na Nshimiyimana Amran
Umutoza wungirije Nshimiyimana Maurice
Tuyishimire Placide (President), Rwamuhizi (2nd Vice pres.), Rwabukamba (Umuyobozi wungirije wa 1st Vice Pres.)
Maj. General Eric Murokore yasuye iyi kipe abaha n’impanuro

Related posts

Mukeshabatware Dismas uzwi nka ‘Mbirikanyi” yitabye Imana

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze FC yatsinze Bugesera FC yizezwa ikibuga cyiza no kongererwa ingengo y’imari.

NDAGIJIMANA Flavien

Coronavirus: Ya Virus nshya ihangayikishije Isi yahawe izina rya “Omicron”.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment