Ku masaha akuze yo kuwa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021, nibwo hatangiye kumenyekana amakuru y’uko hari abapolisi babiri bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano w’ibizamini bya Leta ku ishuri ryisumbuye rya Cyabingo (Ecole Sécondaire de Cyabingo), riherereye mu Murenge wa Cyabingo, batawe muri yombi bakekwaho gusambanyiriza abana b’abakobwa aho bakoreraga.
Uwahaye amakuru Primo TV ikorera kuri Internet, yavuze ko aba bapolisi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, nyuma y’uko ngo bafungiranywe mu cyumba bararagamo, ariko ngo bagafungiranwamo bari kumwe n’abakobwa babiri biga mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye. Ngo muri uko kubafungirana, hiyambajwe ababakuriye, maze ngo komanda (Commander) ahita aza, niko kubambika amapingu babajyana ubwo.
Yagize ati: “Hari nka saa Saba z’ijoro ku cyumweru, abapolisi babiri barindaga ibizamini baza gufata abakobwa aho barara babajyana mu cyumba cyabo aho bari bacumbitse, gusa bishoboke ko bari bapanze gahunda hakiri kare. Bamaze kwinjira mu cyumba barafunze, ubundi bazamura umuziki. Abandi banyeshuri b’abahungu bahise baza bafungira inyuma bashyiraho ingufuri, niko kuvuza induru, bamenyesha ubuyobozi ndetse no kwa komanda (Commander). Komanda yaraje, asanga koko abapolisi barimo, ashaka bamwe mu bayobozi b’ikigo babiganiraho, ashaka ko birangirira aho, gusa abanyeshuri bavuga ko byageze no kwa DPC. Bafashe umwanzuro bica ingufuri, bambika amapingu ba bapolisi babiri barabajyana, twa dukobwa tubiri natwo twirukira muri dortoir (mu buryamo bwabo)”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye Ukwezi ko amakuru y’uko bariya bapolisi babiri batawe muri yombi nyuma y’uko bafatiwe mu bikorwa bakekwaho ari ukuri.
CP John Bosco Kabera, yemeje ko bariya bana babiri b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bagiye mu cyumba cyabagamo bariya bapolisi hanyuma ngo hakaza guturuka abantu inyuma bakabafungirana.
Ati: “Babafungiranye rero barahuruza, ikigo n’abapolisi bajyayo ubundi ingufuri barayifungura barayica hanyuma kubera ko dukeka ko bariya bana bashobora kuba barasambanyijwe nubwo abakobwa n’abapolisi bakabihakana ariko ntacyabyemeza, abo bapolisi rero babaye bafashwe mu buryo bw’agateganyo mu gihe abo bana b’abakobwa n’abapolisi bagiye gukoreshwa ibizamini.”
CP John Bosco Kabera, avuga ko bariya bapolisi ubu bafungiye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru.
Aba bana b’abakobwa bikekwa ko basambanyijwe n’aba bapolisi, kugeza ubu bakaba bakomeje ibizamini biteganyijwe gusoza kuri uyu wa Kabiri ku bari mu Cyiciro rusange (O’Level) no ku itariki 30 Nyakanga 2021 ku bazakora ibizamini ngiro (Examens Pratiques).
15 comments
Kuki abo bakobwa batahise bajyanwa gupimwa nk’uko bikorwa ku band I bana basambanywa !?
Njye rwose hari ibyo nenga kuri aya mahano yabaye. Babafashe muri iryo joro, abana barabeka bajya muri dortoir, barakaraba(basibanganya ibimenyetso niba hari n’ibyo bakoze), ejo birirwa aho, bajya kubapima hakeye. Nonese ubwo ibizamini bya muganga si ukurangiza umuhango? Urugero rwiza Police yatanze ni uruhe kandi ariyo ihora ishishikariza abantu kudasibanganya ibimenyetso ? Uwo komanda niwe wasibanganyije ibimenyetso rwose naho abo bapolisi bo babarekure kuko muganga ntacyo yabona
ikiriho cyo aba bapolisi baterese abana baranabashuka batazi ko bafatwa none barafashwe nibirengere ingaruka zibaziye nkabakekwaho icyaha.
Rwose aba bapolisi bakoze amakosa. Gusa bashobora kudafatwa n’icyaha niba bari batarabangiza. Nibafatwa rwose bahanwe by’intangarugero
Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga.ubwo rero Bose habuze numwe ugira amakenga bibagendekera kuriya.
Mu bigaragara babaterese kare ariko bariya bahungu nabo barabacunga wasanga bari abasheri babo.
Subwo ni ukubangiza ra? Batabafashe ku ngufu, icyo ni igikorwa ngirana, gusa abo bakobwa njye mbona nabo baramaze kwangirika kera. Nabo babishakaga
Uyu mwaka wa 2021 period y’ibi bizamini yagize udushya ntari narigeze numva pe! Ngaho abayaye, abakubitanye utunyundo bapfa amajipo muri Ngoma, none dore na Polisi ibigendeyemo !!
Nibigire birangire rwose !! Yewe ni ibyo muri Corona koko 🙆 Byose byabaye ibishinwa /ibikorona
Abana bo muri y’iminsi ntimubazi bigize bakuru wasanga baranabateye mu cyumba cyabo bakabasaba ko babashimira ahabarya !!! Nonese ubundi iryo joro bo niba atari amashyano bari babyutse bajyahe ? Sha Isi yarangiritse kabisa !!! Umwana w’imyaka 16, 17 ajya kwibambaza ku bisore bingana kuriya 🤭🙆♂🙆♂
Ariko aba bapolisi bashobora kuba barengana. Murabizi ko mu bizamini abana barara amajoro biga (inayiti) ubwo rero wasanga police bafashaga abana babasobanurira ibyo batumva neza kugirango baze gutsina kuko burya abapolisi benshi baba bafite nibura humanité, gusobanurira abana amasomo rero nta gitangaza cyaba kirimo !! Babizire se ?
Oh no !! I’m so surprised 🤭😏🙄🤗
Aba bapolisi ubanza ari ba rushati rwose !!! Kuki batakoze mu ma series, ngo umwe abanze acungire umutekano mugenzi we narangiza nawe agire !!! Bikanze ko bari mu kuri vraiment !!
Gusa nge ndumva Ari ntabirenze none x mbabeshye 🤭🤭
Tukiraho #amizero_rw yubahwe🙏🙏🙏💥💥🔥🔥
Uko byagenda kose burya nta nduru ivugira ubusa !!! Buriya ibi birerekana ko Police yamaze gucika amazi abaturage bamaze kurambirwa amabi yabo !!!
-Ruswa bari kurya muri Guma mu rugo
-Guhondagura abaturage
-Ibyaha nk’ibi byo gufata ku ngufu no gusbanya abana
-Gupfa kurasa bakica inzirakarengane,…
Biratanga umukoro ko bakwiye gusubira ku ikosi bakigishwa bundi bushya. Ibitari ibyo barasebya Igihugu kimaze gutera imbere
Hanzaha agakobwa ka 16 karusha ubwenge umugabo wa 25. Itegeko rigomba gusubirwamo abapolic ntibabasanze muri dortoir ahubwo udushinzi twabasanze hanze. Ababyeyi n’abasenga musenge gusa ntakundi .
Njye ntekereza ko muri gutebya kuko ntibishoboka ko waba wambaye igihugu (uniforms) ukagerekaho ibendera, unahetse umuriro(imbunda) warangiza ugakuramo ruriya rugingo (igitsina) rugasebya igihugu !!!
Niba aribyo rero atari ugutebya, ziriya ngingo niba zasohowemo hariya zikajya guhonya, kwona, no kwangiza nukuzitwika.