Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Gen Tshiwewe yagaragaye muri Nyiragongo hafi y’ahabera urugamba.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, Général Tshiwewe Songesha Christian yagaragaye hafi y’imirongo y’urugamba kuri agise (axe) ya Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo asa nk’uwitegereza ibice byo hakurya ye bikunze kuberamo urugamba.

Nimero ya mbere mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaye mu masaha ya nyuma ya Saa sita kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, ari kumwe n’Umuyobozi mushya w’ibikorwa bya gisirikare muri Kivu ya Ruguru, Lt Gen Fall Sikabwe bareba neza ibirindiro by’umwanzi (M23) mu rwego rwo kureba amayeri bakoresha bakamutsinda.

Général Tshiwewe Songesha Christian yageze mu Mujyi wa Goma (umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru) mu mugoroba wo ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, aho bivugwa ko ari kugirana inama n’abayobozi b’imitwe itandukanye y’ingabo ziri mu Burasirazuba bwa DR Congo akabaha amabwiriza akomeye yo kwirukana M23 ikomeje kubabuza ibitotsi.

Général Tshiwewe Songesha Christian ari kumwe na Lt Gen Fall Sikabwe mu bice bivugwa ko ari muri Nyiragongo bitegereza hakurya ngo bapange uko bashobora kwirukana M23 yabazengereje/Photo Internet.

Related posts

Imijyi itandukanye ya Ukraine yongeye gucucirwa imvura ya misile.

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo ikomeje kuzenguruka Isi ishaka intwaro zigezweho yageze muri Indonesia [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

FARDC yarenze ku myanzuro ya UN igaba ibitero ku birindiro by’Umutwe wa M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment