Amizero
Amakuru Politike Uburezi

“Imyitwarire idahwitse iri kugaragara ku banyeshuri muri iki gihe irerekana kudohoka kwacu”: Minisitiri Uwamariya Valentine.

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine avuga ko imyitwarire idahwitse iri kugaragara ku banyeshuri muri iki gihe, cyane cyane iyagaragaye mu bizamini bya Leta bisoza uyu mwaka w’amashuri 2020-2021, iterwa ahanini no kudohoka kwabaye ku mpande zirebwa n’uburezi.

Ibi Dr Uwamariya Valentine yabitangarije Television y’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, nyuma y’uko hirya no hino hakomeje kugaragara ibikorwa benshi bakomeje kuvuga ko bitabereye umwana w’umunyarwanda.

Ibikorwa bya vuba bisa n’ibidasanzwe byabaye muri ibi bizamini bya Leta byatangiye tariki 20 Nyakanga 2021; harimo umusore wahonze inyundo mu mutwe wa mugenzi we bapfa umukobwa ku ishuri rya Kabare mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba. Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021. Inzego zitandukanye zimaze gusuzuma iby’icyo kibazo, zafashe umwanzuro w’uko uwo munyeshuri wakubise inyundo mugenzi we ahabwa igihano cyo gukora ibizamini ataha hanze y’ikigo aho gukomeza kuba mu kigo, ibintu byanenzwe na benshi kuko ngo yari akwiye kwirukanwa burundu ndetse agakurikiranwa n’ubugenzacyaha kuko ngo n’ubwo uwo yakubise atapfuye, ariko muri we aribyo yari agambiriye ndetse akananoza umugambi neza, kuko yabanje no gushaka igikoresho yari azi neza ko cyabimufasha(inyundo).

Ikindi gikorwa kigayitse, ni icyabaye ku wa 29 Nyakanga 2021, kuri site ya ESECOM, ahakorewe ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, abanyeshuri bakoze ibyiswe imyigaragambyo batwika ibitanda baryamagaho, bamena ibirahure by’urugi, banasenya uruzitiro rw’aho baryama

Mu b’ibanze bakekwa, harimo abanyeshuri batandatu bivugwa ko bakoze ibikorwa bitandukanye byose biganisha ku bufatanyacyaha bakoze bishimira ko barangije ibizamini. Muri abo, abagera kuri batanu bamaze gufatwa, bose bakaba bujuje imyaka y’ubukure kuko nta n’umwe uri munsi ya 18.

Aba bafashwe, bavugako babikoze bishima ko barangije ikizamini, ngo bakaba barabikoze basezeranaho kuko ngo iyo uvuye ahantu udateganya kuhagaruka vuba ugomba gusiga ikimenyetso.

N’ubwo aba banyeshuri bavuga ibi ariko, inzego zitandukanye ziri gukurikirana iki kibazo, zivuga ko ikigaragara ari uko aba banyeshuri baba bararakajwe n’uko bifuje gutaha ku manywa bakirangiza ibizamini, bakabagarura kugirango bazatahe hubahirijwe gahunda n’amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Uburezi-MINEDUC.

Aba batanu bo kuri ESCOM muri Ngororero, nyuma yo gupimwa, byagaragaye ko bamwe bari banyoye ibisindisha. Babaye bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero kugirango iperereza rikomeze.

Hari kandi abanyeshuri bo kuri TVET Giheke n’abo kuri Friend School of Kamembe, byombi byo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, nabo batwitse bimwe mu bikoresho, yaba ibyabo nk’amakayi, imyambaro, ndetse n’iby’ikigo birimo amasaso y’ibitanda n’ibindi.

Ibaruwa y’ushinzwe discipline/ET Karuganda

Kuri aba kandi hiyongeraho abo kuri Ecole Technique de Karuganda mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, batwitse amasaso umunani y’ibitanda bine baryamagaho, matora n’amakayi. Kuri ibi kandi hiyongeraho umunyeshuri umwe wakubise mugenzi we bigana kuri CEPEM TVET School, amukubitisha urubaho rurimo imisumari, ariko ahita ajyanwa kwa muganga ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Abajijwe niba ibi byose bitaba biterwa no kudohoka mu guhana abanyeshuri muri iki gihe, Minisitiri Uwamariya Valentine yavuze ko nawe atajya kure y’abavuga gutyo, kuko ngo umuntu muzima wuje indangagaciro nyarwanda atakora ibikorwa nka biriya.

Ati: “Rwose ibi bintu natwe turabibona kandi biduhesha isura mbi. Biragaragaza kudohoka ndetse n’uko abanyeshuri bacu baba bitabwaho yaba mu guhabwa ubumenyi ndetse n’uburere“.

Yavuze ko hageze ko hongerwa imbaraga ndetse n’ubufatanye yaba ababyeyi, abarezi ndetse na Leta hagashakwa icyo ari cyo cyose cyatuma umwana w’umunyarwanda agira imyitwarire myiza.

Ati: “Nonese koko nk’umwana utinyuka gukora biriya, yarangiza akazimarira iki cyangwa se akamarira iki Igihugu ! Bisaba ko duhindura kuko imyitwarire iri kurushaho kuzamba“.

Abarimu bo babivugaho iki ?

Bamwe mu barimu Amizero.rw yabashije kubona ibitekerezo byabo, bahuriza ku kuba imyitwarire idahwitse iri kugaragara mu mashuri y’u Rwanda yaba abanza n’ayisumbuye, iterwa n’ibyo bita “uburenganzira bw’umwana burenze urugero/ubukenewe”. Bemezako byose byishwe na Leta yeretse umwana ko ari hejuru ya byose, maze nawe si ukwigira indakoreka, agasya atanzitse.

Aba batwitse amakayi bavuga ko n’ubundi babonyeko NESA atari umubyeyi/Video Social Media.

Uwitwa Damascene wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati: “Ok ubwo abayobozi bakuru babibona wenda hari icyo bakora ku myitwarire y’abana b’ubu”. Nsanzimana wo mu Ntara y’Amajyepfo we ati: “Hari n’abangirije ibitari ibyabo nk’amatara, ibitabo, ibitanda n’ibindi. Nonese ko mbona bashyizwe ku ibere babuzwa n’iki”?
Uwitwa Ganimana nawe yagize ati: “Nonese ko bagizwe nka wa mwana uri iwabo uvuna umuheha akongezwa undi, reka babikore nyine twe twaricecekeye kuko gukora ku mwana kirazira kikanaziririzwa. Gusa Leta ikwiye kugira icyo ibikoraho kuko biratanga isura itari nziza mu burezi bw’u Rwanda.
Mutabazi wo mu Majyaruguru ati: “None se ko nta mwana ugikorwaho ngo ni uburenganzira bwabo basigaje kuzatwika Ibendera ry’Igihugu ahubwo !! Njye hari icyo nibaza nkabura igisubizo; ko bari gukora ibyaha biri penale kandi bujuje imyaka y’ubukure, bakabarebera gusa, ubwo murumva tugana he ? Ni Uburezi turi kubaka, cyangwa turi gusenya ejo hazaza h’Igihugu cyacu !!???”

Abahanga mu burezi bavuga ko kugirango intego zose ziba ziyemejwe, mu myigire n’imyigishirize zigerweho, hakwiye ubufatanye bwuzuye hagati y’ababyeyi, abarezi, Leta n’abafatanyabikorwa, bose bahuriza ku cyazana impinduka nziza(Positive Changes) ku mwana, haba mu bumenyi ahabwa ndetse n’uburere atozwa kuva akiri muto kugeza akuze.

Related posts

Euro 2021: Italy yageze ku mukino wanyuma (Amafoto)

Christian Hakorimana

Abaturiye Nyiragongo basabwe kwitwararika mu gihe ikomeje kwiremamo ibikoma no gusohora imyotsi.

NDAGIJIMANA Flavien

Meteo-Rwanda yatangaje ko hari ibice by’Igihugu bishobora kwibasirwa n’umuyaga mwinshi kandi wangiza.

NDAGIJIMANA Flavien

13 comments

Omar July 30, 2021 at 6:19 pm

Gukubita mwarimu, gutwika no kwangiza inyubako z’ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa by’urugomo, ni uburenganzira bw’umwana politiki y’uburezi mu Rwanda ishyize imbere. Dutekereje kureba icyo leta izakora kuri iriya myitwarire. Mwarimu we yabaye umucanshuro.

Reply
MUNYEMANA Desire July 30, 2021 at 6:19 pm

Ibi ni akumiro.Bigaragara ko Aba banyeshuri bisa naho bari barambiwe kwiga bikanagaragazako kwiga byari byarabananiye.Umunyeshuri ufite imyumvire y’uko ikayi cg igitabo yigiyemo yabitwikaBigaragaza ubuswa no gusibanganya ibimenyetso.Ibi rero ni umuco mubi bagomba gufatwa bagakubitwa akanyafu n’abandi bakamenyako Ibi Ataribyo.Mbigereranya na kiriya bateye amabuye kuri saint Famille Kigali.

Muri make Ibi Sibyo ni ubuswa bikomeye cyane ni ukwigira ibyigenge.Birasabako abarezi n’ababyeyi basenyera umugozi umwe abana bagakurira muri climate itari iyo kwigira ibyigenge.

Imbogamizi ihari ni uruhare rw’ababyeyi mu burere bw’abana babo Aho usanga ababyeyi kubera imirimo ituma bataba mu ngo Umunsi ku munsi birangira abana bagiye biyubakamo imico mibi itandukanye y’uburara bakura mu bigare babamo(bad pair groups) Ibi bigira ingaruka kuri Mwalimu uba usabwa kwigisha no gutanga uburere icyarimwe.

Reply
Teacher Twagirimana July 30, 2021 at 6:58 pm

Basubize mwalimu ubudahangarwa ubundi dukande imbwa urebeko imyitwarire idasubira ku murongo !!!! Nonese mubona abasirikare by’umwihariko ab’u Rwanda, mukagirango biva he ? Hari ukuntu usanga harimo “RUNGU”.

Reply
Gasana July 30, 2021 at 7:04 pm

Nonese iyo myitwarire ko ari iyo abana bagaragaje bagenze hanze !!! Ahubwo dusabire abarimu babana nabo igihe kingana kuriya mu ishuri !!! Yewe abarezi basigaye bakubitwa n,abana ,bigafatwa nk,ibisanzwe! Mfite ubwoba bwa generation ziri imbere aha .. Ibi bintu Leta ikwiye kubikura mu magambo, mu mategeko yayo agenga uburezi bakareka kuzana imigirire n’imiterere y’iyo za Burayi na Amerika, ahubwo bakareka tukubaka uburezi butubereye butuma tugira abana bubaha, batinya ikibi n’igisa nacyo, mbese abantu nyabantu

Reply
Rugalika July 30, 2021 at 10:08 pm

Ndemeranya ijana ku ijana na mwarimu. Uburenganzira bw’umwana universel nibwubahirizwe ariko uburanganzira bwa mukuru mu gukemura muto nabwo ni ngombwa. Agahugu umuco wako akandi uwako!

Reply
efr July 30, 2021 at 7:29 pm

Igihe tugezemo n’aho ibintu bigeze mu mashuri ntabwo Naha Umurezi Inama yo kujya akubita Umunyeshuri n’aho hagira umuyobozi ubimwemerera mu magambo, kuko gukubita no gukomeretsa n’Icyaha gihanwa n’amategeko, ahubwo nibaza niba RIB itemerewe gukurikirana umuntu wakoze icyaha yiga?
Atutse mwarimu mu ruhame, uretse no kumukubita nziko hatabura itegeko rimuhana,
None turi kureka IBIHAZI bikaza muri Societe kutuburiza abaturage umutekano ngo barangije kwiga,

Reply
Kizerbo July 30, 2021 at 7:36 pm

Rwanda we!!!!!!

Reply
Erneste Higiro July 30, 2021 at 9:39 pm

Izi ni ingaruka zo kudacyaha abana zatangiye hambere ubwo Leta yazanaga ibintu byo kudahana ngo ni uburenganzira bw’umwana. Leta yari ikwiye guhagurukira iki kibazo naho ubundi turi gutanga ubumenyi butagira uburere (Science sans conscience) kandi hari Umuhanzi waririmbye ngo “Science sans conscience n’est que ruine de l’âme !!!
Uburenganzira bw’umwana ntabwo bukuraho uburenganzira bwa mwarimu, bw’umubyeyi, bwa sociéte,…

Reply
Alias July 31, 2021 at 3:00 am

Jye numvaga uyu mwanya atari uwo kwitana bamwana. Umwarimu, umubyeyi n’ umunyeshuri nibo bafatanyabikorwa b’ ingenzi mu myigire ubundi leta ikatwunganira mubyo dufitemo intege nke. Nk’ umuntu uvuze ngo abarimu basubizwe ubudahangarwa ubundi bakande imbwa ubu si uko leta yamukumiriye ntiyakora scandal? Dukome urusyo dukoma n’ ingasire. Jye ndashimira Leta yavanyeho igihano cy’ inkoni kuko hari abarimu baba bari muri gereza. Ikindi impinduka zagiye ziba dufatanye kuzigendamo neza twitwararika ntawe duhutaza kuko kutamenya kwakira changes nabyo Ni ikibazo: uburenganzira bw’ umwana, ubw’ umugore byateje ikibazo nyamara concepts ubwazo Ni nziza.Jye uvuga ibi ndi umubyeyi umaze imyaka 24 mu burezi.
Uyu mwarimu utinyutse kuvuga ko abanyeshuri ari imbwa ni urugero rwiza muri nyinshi zishobora kugaragaza ko abanyeshuri baba misqualified Kandi bikabakurikirana.

Reply
Ancille July 31, 2021 at 1:57 pm

Mwalimu niwe wahindutse nyagukubitwa. Uzi kugirango umwana akubite mwalimu, birangire mwalimu ariwe ubaye umunyamakosa !! Noneho ugasanga na minister abihaye umugisha !!. Abayobozi bamenye ko umwana ukubise mwalimu ahita aba ikivume ari nabyo muri kubona, buriya bariya babaye ibivume

Reply
Teacher Jeremie Ndererimana July 31, 2021 at 2:07 pm

Save the children yubahwe 🤔🤔😂🤣😊

Reply
Emy August 1, 2021 at 7:52 am

Imyitwarire y’aba bana b’iki gihe inyibukije abakonari bo muri Campus mu myaka yashize. Bamwe muri bo babaye abayobozi bakomeye ariko byabasabye kugira icyo bahindura kugirango buzuze conditions of a good Leader. Ariko amateka y’umuntu ni ikintu gikomeye kandi aramukurikirana mu buzima bwe bwose. Kwigenga bitandukanye no kuba ikigenge. Rero ibihe mu Rwanda tugezemo tugomba gusigasira indangagaciro z’umuco na kirazira ejo tutazicuza ngo ni uko ibyo twakoze nta mategeko abihana. Muzi ko hari ibyaha bigenda bivuka bitari no muri ayo mategeko? Bene ibyo rero bihanwa hakurikijwe amahame ngengamyitwarire.

Reply
Teacher Leon August 2, 2021 at 2:26 am

Leta se kandi niyo yavuga utyo koko nigihe chose abarimu bakubitiwe mumashuri Mwarimu yavuga ikabicira amazi igashyigikira icyitwa ngo nuburenganzira bw,umwana bikarangira mwarimu ahindutse umunyamakosa
None ngo bazahana abo bana ra!
Ubudahangarwa bafite se buzaba bwagiyehe?

Reply

Leave a Comment