Imirwano ikomeye ihanganishije ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’umutwe wa M23 iri kubera mu marembo y’ikigo cya gisirikare gikomeye cya Rumangabo yatangiye saa moya z’ijoro kuri uyu wa kane.
Aya makuru yanemejwe n’Ubuyobozi bwa Sosiyete sivile muri Teritwari ya Rutchuru, mu masaha y’umugoroba. Uwitwa Aime Mukanda Mbusa abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati: “Umwanzi wacu M23 yagose uduce twa Nkokwe, Bugina, Rumangabo na Rutchuru, turasaba ingabo za FARDC na MONUSCO kwihagararaho”.
Amakuru agera kuri Rwandatribune dukesha iyi nkuru, avuga ko abaturage bo mu bice bya Kibumba batangiye guhunga kubwo kwikanga ikirongo kirekire cy’abarwanyi ba M23 babonetse muri ako gace n’ibitwaro bikomeye. Umuturage witwa Sematumba yahamije ko abaturage bo muri ako gace batangiye guhunga berekeza mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Hari andi makuru avuga ko umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’ingabo za Leta ahitwa Rutsiro muri Gurupoma ya Bweza, ako gace ka Rutsiro Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC bwari bwaraharindishije inyeshyamba z’umutwe wa Mai Mai APCLS ya Gen.Kayire Janvier, mu gihe ikigo cya Rumangabo cyari gicungiwe umutekano na FDLR igice cya CRAP gikuriwe na Lt. Habiyakare kabone n’ubwo ngo harimo n’ingabo kabuhariwe zavuye i Kinshasa zije gutanga ubufasha zibarizwa muri Batayo ishinzwe kurinda umukuru w’Igihugu cya Congo bamwe bazi ku mazina y’abajepe cyangwa Republican Guards mu rurimi rw’icyongereza.
Nta ruhande rudafite aho rubogamiye ruremeza aya makuru, kuko haba ku ruhande rwa Leta cyangwa urwa M23, abavugizi babo ntibaragira icyo batangaza. Turakomeza kubakurikiranira amakuru ku buryo abageraho ku gihe.


1 comment
Amaherezo yiyi ntambara ni agatereranzamba