Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana Trending News

Abaririmbyi bo kuri ADEPR Muhoza barashinja Umuyobozi w’Ururembo kubayoboza igitugu.

Bamwe mu baririmbyi baririmba muri Korali umunani zibarizwa ku Itorero rya ADEPR Mohoza, Ururembo rwa Muhoza, mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, barashinja Umuyobozi w’Itorero ryabo akaba n’Umuyobozi w’Ururembo rwa Muhoza kubayoboza igitugu cyangwa se kubaturaho ibyemezo bo bita ko bikakaye, bagasaba ko mbere yo gufata iyo myanzuro bajya babanza kugishwa inama kuko ngo hari imyanzuro bafatirwa ikaza ibangamira umurimo w’Imana aho kuwuteza imbere.

Ibi babitangaje nyuma y’igihe kinini ngo babangamirwa n’imyanzuro bita ko igamije gusubiza inyuma ivugabutumwa, bakaba bemeza ko ifatwa n’Umushumba w’Ururembo ari nawe uyobora Itorero ryabo kuko ari Icyicaro cy’Ururembo, Past. Safari Wilson, bemezako ngo kuva yaza kuyobora Muhoza yazanye amabwiriza adasanzwe, agabanya igendo z’amakorali hafi no kuzikuraho, ku buryo ngo Korali yemerewe gusura cyangwa se gusurwa rimwe mu gihembwe.

Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW bahuriza ku kuba Pasitoro Safari Wilson uyobora Ururembo rwa Muhoza yaraje agasa n’ubahagarikira ivugabutumwa, ngo ibi akaba yarabikoze abumvishako ari inyungu z’umurimo w’Imana nyamara bo ngo bakaba basanga ahubwo ari ugusubiza inyuma umurimo w’Imana kuko ngo kimwe mu biranga abaririmbyi ari ingendo bakora hirya no hino bavuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

Mu gushaka kumenya iby’iki kibazo gikomeje guteza urunturuntu ku Itorero rya Muhoza, twegereye bamwe mu baririmbyi (tutari buvuge amazina ku mpamvu z’ubusugire bwabo), badutangariza uko byifashe. Umwe ati: “Reba nawe uyu mugabo (Safari) kuva yaza yahise akuraho gusohoka, ngo iyo twasohotse dukoresha amafaranga menshi bikaba byabangamira ibikorwa bya hano ku Itorero birimo inyubako ndetse n’amaturo. Ubundi se ko ubona urusengero rwuzuye, twarwubatse tudasohoka ahubwo kenshi? Rwose ubanza ashaka kuba nka wa wundi ngo ‘Safari nyubaha’”.

Yakomeje avuga ko ibi abibona nk’akarengane mu murimo w’Imana kuko ngo gusohoka kwa Korali bitakabaye ikibazo kuko ngo bishimangira misiyo (mission) y’ibanze y’abaririmbyi yo kuvuga ubutumwa bwiza hose mu buryo bw’indirimbo, abemeye bakihana bakabatizwa, bityo  Itorero rikabona amaboko mashya. Yungamo ko kubategeka gusohoka rimwe mu gihembwe (amezi atatu) ari uguca intege umurimo w’Imana kuko abo mu zindi ndembo basigaye babafata nk’abirasi badashaka gukora ingendo z’ivugabutumwa.

Undi nawe ati: “Dufite amabaruwa menshi adutumira, haba mu Mujyi wa Kigali, hano mu Rurembo rwacu n’ahandi ariko yose bagiye bavuga (abayobozi) ngo oya. Turibaza icyo tuzira tukakibura kuko tubona abo mu zindi ndembo bo basohoka ndetse bagasurwa nta kubategeka ngo rimwe mu gihembwe”. Yungamo ko ngo no gusohokera ku matorero bahana imbibi nka Bukane, Nyarubande, Kabaya n’ahandi nabyo ngo bitemewe ndetse ngo no guteranirayo nyuma ya saa sita muvuye mu materaniro asanzwe nabyo ntibyemewe.

Twavuganye n’uwagerageje kugaragaza ibi bibazo muri gurupe (group) ya Watsapp y’Itorero rya Muhoza witwa Joshua ( wanakuwemo ako kanya, ibizwi nka remove), atubwirako mu by’ukuri gutinyuka akandika muri group azi neza ko irimo n’Umushumba w’Ururembo, yabitewe n’akababaro yatewe n’imvune abaririmbyi bagira bagura ibyuma, basubira mu ndirimbo ariko ngo bakabuzwa gusohoka ngo bajye kubwira abandi ivanjiri ya Yesu Kristo. Yatubwiyeko ababazwa cyane n’ukuntu Pasitoro Safari abagaragariza kubategekesha ibyo bita igitugu kuko ngo nta mahitamo n’amwe baba bafite, ndetse ngo n’ubwo yageragezaga kubaza, uyu Muyobozi yamusubije ko ‘buri rugo rugira uko ruyoborwa’. Ku bwe akaba yarasubije agira ati: “Ibi bintu mukomeza kutubibamo nibimara gukura, nzaba ndeba uwo bizitirirwa”.

Kuri iki kibazo cyo gusohoka rimwe mu gihembwe, hiyongeraho ikindi cyabaye tariki 29 Gicurasi 2022, aho Korali ebyiri zitaragira ubushobozi bufatika (Korali Shiloh na Korali Wake up) babujijwe kuririmba mu materaniro kandi baje biteguye kuririmba. Kuri iyi ngingo, ngo Umuyobozi yafashe umwanzuro wo kubahagarika kuko batari baratanze amafaranga yo gusana ibyuma byangiritse, nyamara ngo bikorwa hirengagijwe ko aba ari abana n’urubyiruko rukura amafaranga ku babyeyi ndetse ngo bikorwa mu buryo buhutiweho n’ubwo na none nyuma y’impaka nyinshi Umushumba w’ururembo yasabye abajyaga impaka kuzireka kuko ngo abo bireba bari babizi kandi babyumvikanyeho. Ibi nabyo ngo bikaba byaragaragaye nko kubayoboza inkoni y’icyuma cyanmgwa se igitugu kuko ngo iyo ba nyiri ubwite bahabwa ijambo byari gukemuka badakojeje isoni aba bana mu ruhame, ibintu ngo na nubu bikiri mu mitwe ya benshi.

Twagerageje kuvugisha Past. Wilson Safari uvugwa mu kudindiza ivugabutumwa ndetse no gutegekesha igitugu, ku murongo wa telefoni ntibyashoboka, tumwandikira ubutumwa kuri watsapp, tumubaza icyo avuga ku byo abaririmbyi bavuga ko bavukijwe uburenganzira, adusubiza ko ibyo babiganiriye n’abo bireba. Ati: “Amahoro munyamakuru, ikibazo twakiganiriye n’inzego z’abaririmbyi tugiha umurongo, ndumva rero nta mpamvu yo kukigarukaho kandi ba nyirubwite bakizi”.

Ibi byatumye tubaza umuyobozi umwe mu bitabiriye inama yahuje Umushumba w’Ururembo n’abagize Komite zose z’amakorali, maze mu magambo macye ati: “Rwose ibintu byacu bimeze nko guhimana. Nta kuganira kuri icyo kibazo kwigeze kubaho, icyabaye ni uko Umushumba w’Ururembo yaje aduha amatangazo ko ariko bimeze kandi ko nta bitekerezo tugomba gutangaho. Mbese twabihawe nk’ivanjiri. Nonese ubwo wavuga ngo abo bireba bandi barenze abayobozi b’amakorali ni bande kandi ko nta n’umwe wemerewe gutangaho igitekerezo cyangwa kugira icyo avuga. Urebye umurundo w’impapuro zitumira tubitse ariko zateshejwe agaciro wakumirwa”.

Uyu muyobozi mu baririmbyi bo ku Muhoza ndetse n’abandi baririmbyi, basaba ko bakemererwa bakajya bakora ingendo uko byari bisanzwe, kuko ngo niba hari n’impungenge z’amaturo yagabanuka, biteguye kujya bagenda bamaze gutura ndetse n’aho bagiye bakongera gutura kandi bakabikora bishimye kuko ngo iyo bapfukiranwe birirwa mu rugo baryamye cyangwa se bamwe bakaba bakurizamo kurangara bajya mu mipira n’ibindi byabarangaza bigatuma batakaza agakiza kandi bagakwiye kuba bari mu ivugabutumwa rifasha benshi yaba abaririmbyi ubwabo ndetse n’abakunzi babo.

Magingo aya, Itorero rya Muhoza rifite abakiristo bagera ku 1400. Muri abo abagera kuri 816 ni abaririmbyi bibumbiye muri Korali Ingabire, Korali Intumwa, Korali Goshen, Korali Urukundo, Korali Shiloh, Korali Abategereje, Korali Urufatiro na Korali Wake up. Ngo n’ubwo umubare w’abakristo ungana utya, mbere y’uko uyu muyobozi ahagera ngo ahindure ibyo yasanze, habarizwaga abakristo basaga 2500, kuri ubu ngo bikaba bikekwa ko benshi bagiye mu rwego rwo kwanga kuba ahantu hatari ubwisanzure, kuko ngo kubaho nta biterane, nta gusurwa, nta gusura, bigira ingaruka nyinshi mu buzima bwa gikirisito.

Mu mpera z’umwaka wa 2020, Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentokote mu Rwanda, ADEPR, bwakoze impinduka zikomeye mu nzego z’imiyoborere yaryo, bukuraho urwego rw’amatorero y’Uturere, asimbuzwa Indembo icyenda mu Gihugu hose, zisimbuye izanganaga n’umubare w’Intara. Ku wa 21 Gashyantare 2021, nibwo izo ndembo zaragijwe Abashumba biganjemo amasura mashya, ari nabwo uyu Safari Wilson uyoboye urwa Muhoza nawe yatangiye. Abakunze kunenga Safari muri iyi minsi, bakaba bamusaba ko yakwigira kuri mugenzi we, Pasitoro Uwambaje Emmanuel, Umushumba w’Ururembo rwa Rubavu, kuko ngo kuri we, Korali ishatse yasohoka buri munsi nk’uko yanabivuze ubwo yari kumwe na Korali Bethlehem y’i Rubavu ubwo iheruka mu Gashyekero mu Mujyi wa Kigali. Avugako ababuza abaririmbyi gusohoka atazi aho babikura muri Bibiliya.

Pastor Wilson Safari ushinjwa n’abaririmbyi bo ku Muhoza kubayoboza igitugu.
Pastor Uwambaje Emmanuel uyobora Ururembo rwa Rubavu ni urugero rwiza ku baririmbyi bo muri ADEPR
Uru rusengero ngo rugeze ahashimishije ariko ibiterane, gusurwa no gusura bisa nk’ibidaheruka.
Uru rusengero rwazamuwe bucye bucye kandi abaririmbyi basohoka banasurwa.
Urusengero rwa Muhoza rukiri mu itangira.

Related posts

Umuhanzikazi Stella Manishimwe wahembwe nk’Umwarimukazi w’indashyikirwa mu Gihugu, arasaba abarimu gutinyuka bagakora imishinga ibateza imbere.

NDAGIJIMANA Flavien

Umwamikazi w’u Bwongereza yatanze ishimwe kuri rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda

NDAGIJIMANA Flavien

UCL: Amakipe azakina umukino wa nyuma yamenyekanye

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment