Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Ikibazo si ibitubaho ikibazo ni uburyo tubyitwaramo: Williams Monty mu nzira zo guhesha Suns igikombe cya NBA

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Nyakanga nibwo amakipe ya Milwaukee Bucks na Phoenix Suns zongeye gucakirana mu mukino wa kabiri mu mikino irindwi ishobora guhuza aya makipe yombi yifuza igikombe cya NBA cy’uyu mwaka. Monty Williams umutoza wa Suns yanyuze muri byinshi mu buzima bwe bwite akenshi byazaga binaherekejwe n’ibibazo byo mu kazi. Gusa ibyo ntibyamuciye intege, kuko kugeza ubu atangiye kubona umucyo nyuma y’icuraburindi yaciyemo.

“Nshimishijwe no kuba imikino ibiri ya mbere ibanza twabashije kuyitsinda, abahungu bajye bakomeje kunyereka ko burya iyo mvuga baba bateze yombi.” Aya ni amagambo y’umutoza Williams nyuma yuko ikipe ye ya Phoenix Suns itsinze Milwaukee Bucks amanota 118 kuri 108 mu mukino wa kabiri mu mikino ya nyuma yo gushaka uzatwara igikombe cya NBA cy’uyu mwaka.

“Amagambo make ibikorwa byinshi”, ngiyo politiki ya Monty William wakinnye imyaka 9 muri NBA, akaba anamaze igihe mu kazi k’ubutoza dore ko yahereye muri San Antonio Spurs nk’umutoza wimenyereza umwuga muri 2005, aho yanatwaranye igikombe n’iyi kipe.

Ibijya gucika bica amarenga. Ibizazane byatangiye kugera kuri Monty Williams ubwo muri 2010 yirukanwaga ku mirimo y’ubutoza muri San Antinio Spurs, maze yerekeza muri Oklahoma aho yabonye akazi k’umutoza wungirije. Ariko yine uwarose nabi burinda bucya: Mu mujyi wa Oklahoma muri 2016 naho ikigeragezo cyari kimutegereje kuko umugore we muri uwo mwaka yahitanwe n’impanuka y’imodoka maze Monty Williams asigara arera wenyine abana batanu bari bafitanye.

Williams kandi yabaye umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatwaye umudari wa Zahabu mu mikino Olempike muri 2016. Nyuma y’akaruhuko k’imyaka ibiri, Williams yagarutse muri 2018 aho yabaye umutoza wungirije w’ikipe ya Philadelphia, aza kuhava muri Gicurasi 2019 ajya kuba umutoza wa Phoenix Suns.

Phoenix Suns ikoresheje neza amahirwe y’imikino ibiri ya mbere ibanza mu mkino ya nyuma igomba kwerekana uzatwara iki gikombe, dore ko yombi yabereye iwayo. Indi mikino ibiri ikurikiyeho (Uzaba tariki ya 11 ndetse n’uzaba tariki ya 14 Nyakanga) yombi ikazabera muri Milwaukee.

Nta gushidikanya ko uyu mugabo Monty Williams n’ikipe ya Phoneix Suns bageze aha baraciye muri byinshi. Hasigaye gusa kumenya niba akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye cyangwa niba koko imihati n’imbaraga dushyira mu kwitegura ibyo tugiye kunyuramo hari icyo bimara… Twongere tuti: “Ikibazo si ibitubaho, ahubwo ikibazo cyaba wenda uburyo tubyitwaramo.”

Related posts

Twizerimana Onesme yerekeje muri Police FC

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Aba Baha’i bifatanyije na bagenzi babo ku Isi kwizihiza imyaka 100 ‘Abdu’l-Bahá agiye mu Ijuru.

NDAGIJIMANA Flavien

Umubano wa Chorale Intumwazidacogora yo ku Nkombo na Chorale Abaragwa yo kuri ADEPR Muhima ku rundi rwego.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment