Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

“Ihuriro AFC ni igitutsi ku baturage ba DR Congo” Ambasaderi wa USA muri DRC.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa, Lucy Tamlyn yavuze ko iyo ambasade “ihangayikishijwe bikomeye” n’itangazwa ry’ishingwa rya AFC, irimo Nangaa na Michel Rukunda (unazwi nka Makanika), umukuru w’umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Abo bagabo bombi basanzwe barafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nkuko bimeze no ku mutwe wa M23.

Mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga X rwahoze rwitwa Twitter, ambasaderi Tamlyn yavuze ko ishingwa rya AFC ari “igitutsi ku baturage ba DR Congo”, mu gihe bitegura amatora yo ku wa gatatu tariki 20 Ukuboza 2023.

Yasabye “abashaka by’ukuri kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo”, “gukurikiza ibikorwa byo mu karere bigamije amahoro… nka gahunda ya Luanda na Nairobi”.

Yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika iteganya gufatira ibihano uwo ari we wese uzabangamira demokarasi cyangwa amahoro n’umutekano bya DR Congo n’akarere kayikikije.

Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo, madame Bintou Keita, akaba n’umukuru w’ubutumwa bwa MONUSCO, na we yamaganye iryo huriro.

Yashishikarije AFC “kureka igikorwa icyo ari cyo cyose cy’urugomo gishobora guhungabanya umutekano” w’icyo gihugu, anasaba M23 gukurikiza gahunda ya Luanda no “gushyira intwaro hasi nta yandi mananiza”.

Corneille Nangaa ni we wari umukuru w’akanama k’amatora ka DR Congo (CENI) ubwo Félix Tshisekedi yatangazwaga ko ari we watsinze amatora ya Perezida yo mu kwezi kwa 12, umwaka wa 2018.

Muri Kanama uyu mwaka, Corneille Nangaa yabwiye Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri DR Congo ko yahunze kuko atari akizeye umutekano we, nyuma yuko abapolisi bamurindaga bakuweho.

Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023, Corneille Nangaa yari yashinze ishyaka ‘Action pour la Dignité du Congo et de son Peuple’ (ADCP), ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mbere yari yavuze ko aziyamamaza mu matora yo ku wa gatatu tariki 20 Ukuboza 2023. Ariko muri icyo kiganiro na Radio Okapi yavuze ko “igikorwa cy’amatora kirimo kuba kirangwamo ukubogama”, ikirego akanama k’amatora kateye utwatsi (BBC).

Related posts

Rayon Sports yatsinze Marines FC iyisanze mu rugo.

NDAGIJIMANA Flavien

U Burusiya bwahaye intwaro zigezweho igisirikare cya DR Congo, FARDC.

NDAGIJIMANA Flavien

Major Willy Ngoma wa M23 na Col Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment