Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Kenya yitandukanyije n’ibikorwa byose bishobora guhungabanya DR Congo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi yatangaje ko Kenya yitandukanyije n’amagambo ayo ari yo yose cyangwa ibikorwa bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano by’Igihugu cy’inshuti cya DR Congo.

Yongeyeho ko Kenya yatangiye iperereza ryo “kumenya imyirondoro y’abakoze itangazo” ry’iryo huriro no kumenya “ikigero ibyo bavuze biri aharenze imvugo yemewe n’itegekonshinga”.

Yagize ati: “Kenya yongeye gushimangira ko nta ruhare ifite mu bibera imbere muri DR Congo kandi yiyemeje gukomeza gushyigikira amahoro, umutekano, no gushimangira demokarasi mu gihugu cya DR Congo.”

Mbere yaho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo, Christophe Lutundula yari yabwiye radio Top Congo yo muri icyo gihugu ko leta ya Kenya ishobora “kwirengera ingaruka” zava ku kwemera ishingwa ry’iryo huriro.

Yagize ati: “Guverinoma yacu ifite ishingiro mu gusaba ibisobanuro guverinoma ya Kenya, by’umwihariko kuko Bwana Corneille Nangaa yirase ubufasha ndetse ashima ubufasha baba barahawe na guverinoma ya Kenya…”

Nangaa, umaze amezi aba mu buhungiro, yavuze ko iryo huriro, ririmo imitwe nibura icyenda yitwaje intwaro, rigamije “kongera kubaka Igihugu” no “kugarura amahoro” kubera ko ubutegetsi bwabanje byabunaniye, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP by’abafaransa.

Mu gutangiza AFC, Corneille Nangaa yari ari kumwe n’abarimo Bertrand Bisiimwa uyobora umutwe w’inyeshyamba wa M23, usanzwe urwanya ubutegetsi bwa DR Congo (BBC).

Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa DR Congo na William Ruto wa Kenya basuhuzanya bishimye/Photo Internet.

Related posts

Wisdom Schools nyambere mu guhanga udushya yerekanye aho igeze mu ikoranabuhanga ryifashisha ‘robots’.

NDAGIJIMANA Flavien

Irregular verbs list: Zimwe mu nshinga zidakurikiza amategeko zikoreshwa mu Cyongereza.

NDAGIJIMANA Flavien

Etiyopiya: Intambara ya Tigray ikomeje kototera utundi duce

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment