Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubukungu

Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanyutse mu Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro, RURA rwatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena 2024 ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse.

RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gtatu tariki 05 Kamena 2024, igiciro cya lisansi ari 1663 Frw kivuye kuri 1764 Frw mu mezi abiri ashize, naho igiciro cya mazutu kikaba 1652 Frw kivuye kuri 1684 Frw mu mezi abiri ashize.

RURA yatangaje ko ihinduka ry’ibi biciro by’ibikomoka kuri Peteroli ryashingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga naryo riterwa n’impamvu zitandukanye.

Itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro, RURA kandi rivuga ko ibi biciro bishya byatangajwe bizongera kuvugururwa nyuma y’amezi abiri nk’uko bisanzwe bigenda.

Related posts

Bamporiki Edouard yakatiwe gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya Miliyoni 60 Frw.

NDAGIJIMANA Flavien

“Twavuye ku kuvuza amadebe, ducurangira kuri batiri na radiyo”: Amashimwe ya Korari Ijwi ry’impanda yo kuri ADEPR Muko.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Ikiraro cyari imbogamizi ku buhahirane cyahindutse gahuzamiryango.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment