Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Umutekano

Ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso byashinze umuryango wabyo w’ubutabarane.

Perezida w’inzibacyuho muri Mali, Colonel Assimi Goïta yatangaje ko yasinye amasezerano y’ubutabarane mu bya gisirikare na bagenzi be barimo capitaine Ibrahim Traoré wa Burkina Faso na Gen Abdourahamane Tchiani wa Niger.

Ni amasezerano yasinywe mu cyiswe Ihuriro ry’ibihugu byo muri Sahel, Alliance des États du Sahel (AES).

Ibi bihugu bisinye ayo masezerano byose biherutse kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi rikozwe n’igisirikare. Ni ibihugu byahise bihagarika umubano n’u Bufaransa bwahoze ari inshuti yabyo y’akadasohoka.

Aba basirikare bashya bari ku butegetsi aho kwiyegereza u Bufaransa, bahise batsura umubano mushya n’ibindi bihugu nk’u Burusiya, ibintu byarakaje u Bufaransa n’ibindi bihugu byo mu Burayi.

Uyu muryango mushya kandi usa nk’uje guhangana n’usanzwe uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (CEDAO), aho ibyo bihugu bitatu biwushinja kuba mu kwaha k’U Bufaransa.

Zimwe mu ngingo zigize ayo masezerano y’ibihugu bigize AES harimo gufatanya kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha bikorerwa mu gace ibyo bihugu biherereyemo.

Ni ibihugu kandi byiyemeje gutabarana mu gihe haba hari umutwe witwaje intwaro cyangwa ikindi kintu cyose cyabangamira ubusugire n’ituze bya kimwe muri ibyo bihugu.

Amasezerano avuga ko mu gihe igihugu kimwe gitewe cyangwa gisumbirijwe, bizaba bivuze ko byose byenderejwe ku buryo bizahagurukira rimwe bikarwanya umwanzi. (Igihe)

Perezida w’inzibacyuho wa Mli, Col Assimi-Goita/Photo Internet.

Related posts

Breaking news: Seif Niyonzima Olivier yerekeje muri AS Kigali

NDAGIJIMANA Flavien

Imvura izagabanuka mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2022: ‘Metéo Rwanda’

NDAGIJIMANA Flavien

Isaha ku isaha Ukraine ishobora guhindukirana u Burusiya bwayigabyeho igitero.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment