Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

M23 yabwije ukuri Leta ya DR Congo ku bigiye kuyibaho niba ikomeje kwinangira.

Perezida w’Umutwe wo kuwa 23 Werurwe (Mouvement du 23 Mai) witwa M23 mu mpine, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko Leta ya DR Congo niba idashaka ko abavuga Ikinyarwanda bitwa abaturage bayo, ikwiriye kubivuga ku mugaragaro, yabirukana bakajyana n’ubutaka bwabo kuko babayeho mbere y’uko icyo Gihugu kibaho.

Bisimwa yavuze ko M23 yigiye byinshi ku mateka yatambutse, ku buryo itazongera kwemera ibibonetse byose mu gihe ikibazo ifitanye na Leta ya Congo kizaba kidakemutse.

Yabitangaje mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru Kivu Press Agency, cyagarutse ku bibazo bitandukanye biri muri Politiki ya Congo, by’umwihariko ku ntambara M23 imazemo hafi imyaka ibiri n’Ingabo za Congo (FARDC) mu Burasirazuba bw’igihugu.

M23 yubuye intwaro ivuga ko ije kwibutsa Leta ya Congo gushyira mu bikorwa ibyo basinye mu 2013 birimo kurindira umutekano abavuga Ikinyarwanda bari mu Burasirazuba bw’igihugu, kubazirikana mu nzego z’ubuzima bw’igihugu n’ibindi.

Uko iminsi ishira, Leta ya Congo ikomeje gushinjwa kwihimurira ku bavuga Ikinyarwanda umujinya wo gutsindwa na M23, aho abaturage bamwe bicwa bazira kuba cyangwa gusa n’Abatutsi, cyangwa se kubera kuvuga Ikinyarwanda.

Bisimwa yavuze ko batazakomeza kurebera ubwo bugizi bwa nabi bushyigikiwe na Leta ya Congo, kugeza n’ubwo ifatanya n’imitwe nka FDLR.

Ati “Iyo urebye ingabo zose Guverinoma yarunze mu Mujyi wa Goma, ukareba abacanshuro baturutse mu Burayi bw’Iburasirazuba, aba FDLR birirwa batembera mu mujyi bitwaje intwaro, hari urubyiruko rwiyise Wazalendo, indege zitagira abapilote zaraguzwe […] bigaragaza ko Guverinoma ya Congo yiyemeje gukora intambara kandi amakuru dufite ni uko bashaka gukora intambara ubudahagarara.”

Bisimwa yavuze ko n’Abanye-Congo ubwabo bamaze kubona ubushobozi buke bw’abayobozi babo, ku buryo uko iminsi ishira M23 igenda ibona abayishyigikiye benshi imbere mu gihugu.

Ati “Hari abantu bamwe batwingingira kuva mu byo guhora tugaragaza gusa ibitagenda, tukaba umutwe ugamije impinduramatwara. Hari igihe kizagera tukabyigaho kugira ngo turebe uko twagarura amahoro mu gihugu cyacu.”

Bazatwirukanane n’ubutaka bwacu

Kuva M23 yubuye imirwano mu mpera za 2021, Leta ya Congo yatangiye gukwirakwiza imvugo z’urwango zatumye abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi bibasirwa hirya no hino muri Congo.

Ibiganiro n’imvugo zitandukanye byatangiye gutambutswa mu itangazamakuru, byumvikanisha ko Abavuga Ikinyarwanda atari Abanye-Congo b’umwimerere, ko bakwiriye gusubira iwabo mu Rwanda.

Bisimwa yavuze ko ibyo Congo ivuga yibeshya kuko abavuga Ikinyarwanda batuye ku butaka bariho, mbere y’uko Congo ubwayo iba igihugu.

Ati “Isi nta na rimwe yigeze ihakana ko mu Burasirazuba bwa Congo hari abaturage bavuga Ikinyarwanda nk’ururimi rwabo. Nkuko muri Congo tuvuga Igifaransa ariko tutari Abafaransa, ni ko dushobora no kuvuga Ikinyarwanda tutari Abanyarwanda, kuko ni ibintu bibiri bitandukanye.”

“Batuye ku butaka bwabo, Congo yabayeho ibasanga ku butaka bwabo, niba uyu munsi ari bwo babambuye ubwenegihugu bwa Congo, babareke bajyane n’ubutaka bwabo. Congo yadusanze iwacu, ni na yo mpamvu Congo igomba gukora byose hamwe natwe. Niba Congo idashaka gukomeza kwitwa Congo mu bice bituwemo n’abavuga Ikinyarwanda, Congo ni yo igomba kugenda.”

Bertrand Bisimwa yavuze ko urwango Leta ya Congo ikomeje kubiba rugamije kugirira nabi abavuga Ikinyarwanda, bikwiriye kuba intabaza ku muryango mpuzamahanga, ko Jenoside iri gutegurwa.

Ati “Icyo duhanganye nacyo ubu, ni ubutegetsi bubangamiye inyokomuntu. Ubutegetsi buri mu myiteguro y’indi Jenoside izaba nini cyane kurusha iyo mu 1994.”

M23 yize isomo.

Bisimwa yavuze ko mu myaka hafi icumi ishize Umutwe wa M23 ushinzwe, bigiyemo amasomo menshi arimo n’uburyo bwo gukemura burundu ikibazo cyabo na Leta ya Congo.

Uyu mutwe wemeye kurambika intwaro hasi mu 2013 uhungira muri Uganda n’u Rwanda, ariko ibyo wari wemerewe na Leta ya Congo ntibyashyirwa mu bikorwa ari nabyo byatumye wubura imirwano.

Ati “Hari amasomo twigiye ahahise hacu, amakosa twakoze, ubunararibonye twahigiye ari nabyo byatumye twivugurura n’ibyo bukora kuri ubu, bitwigisha guhangana n’iterabwoba dushyirwaho n’ubutegetsi buriho ikwirakwizwa ingengabitekerezo ya Jenoside, ikwirakwiza imvugo zo kurimbura ubwoko bumwe. Nkeka ko abaturage ba Congo ndetse n’Umuryango mpuzamahanga utwumva neza kuri ubu kurusha mu gihe cyashize.”

Yakomeje ati “Uyu munsi dufite ubushobozi bwo gutanga ibisubizo byavamo umuti, bitandukanye n’ibyatanzwe mu gihe cyashize […] Uyu munsi ikituraje ishinga cyane n’uburyo bwo gukemura mu mizi icyatumye ibi bibazo bibaho no kwirinda ko igihugu cyakongera kwisanga mu ntambara ariko duhanganye n’umufatanyabikorwa utumva ibintu nk’uko tubyumva.”

Bisimwa yagaragaje ko basabye kenshi Leta ya Congo gukemura ibibazo bafitanye biciye mu biganiro irabyanga, ku buryo ngo ikizaba cyose “kizabazwa Guverinoma ya Congo.”

Tshisekedi akeneye amatora, ntakeneye abatora

Mu bice bitandukanye bya Congo hari imyiteguro y’amatora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza 2023. Ibikorwa byo kubarura abazatora n’ibindi birarambinyije ariko mu bice byinshi byo mu Burasirazuba bw’igihugu, abaturage ntibabaruwe.

Ibyo bisobanuye ko nta cyizere cy’uko amatora azakorwa by’umwihariko mu duce tugenzurwa na M23 cyangwa se uturimo ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Bisimwa avuga ko nta cyizere ko amatora azaba, gusa ngo naramuka abaye bibaza ari nk’ikinamico yo guha Felix Tshisekedi manda ya kabiri.

Ati “Dutekereza ko Tshisekedi akeneye amatora ariko adakeneye abatora. Impamvu ni uko uburyo yateguyemo Komisiyo y’amatora n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga, ni uburyo bugamije kuzamufasha gutsinda amatora we kandi ibyo kubigeraho ntabwo akeneye abatora. Ni yo mpamvu atigeze yita ku baturage batuye mu duce tugenzura”. (Igihe)

Perezida wa M23 Betrand Bisimwa ari kumwe n’Umuyobozi wa ARC/Photo Internet.

Related posts

DRC: Leta yitiranyije imyotsi y’amakara n’iruka ry’ikirunga cya Nyamulagira.

NDAGIJIMANA Flavien

Imyitozo idasanzwe y’indege za FARDC yatumye indege zisanzwe zigwa i Goma zihagarikwa.

NDAGIJIMANA Flavien

U Rwanda rwemeye gufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment