Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Imyidagaduro

Ibihugu bitanu nibyo byitabiriye ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ yatangiye kuri uyu wa Gatandatu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 mu Gihugu cy’imisozi 1000 hatangiye isiganwa mpuzamahanga ry’imodoka ryiswe ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’.

Imodoka 15 z’abasiganwa baturuka mu Bihugu bitanu ari byo: u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda na Afurika y’Epfo ni zo zitabiriye irushanwa.

Kuri uyu wa gatandatu basiganwe mu mihanda yo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, mu mihanda ifite ibirometero 29 bakazengurukamo inshuro 4.

Ni mu gihe ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 24 Ukwakira, bazasiganwa mu mihanda ifite ibirometero 27 bakazengurukamo inshuro 1.

Mu basiganwa harimo 3 bahatanira ikamba rya Afurika mu mukino wo gusiganwa mu modoka. Abo ni Carl Tundo wo muri Kenya utwaye VW Polo R5, kugeza ubu ni we wa mbere muri Afurika n’amanota 90. Hari kandi Guy Botterill wo muri Afurika y’Epfo ufite amanota 73, atwaye imodoka ya Toyota Etios R4. Ndetse na Yasin Nasser wo muri Uganda, we atwaye Subaru Impreza, akaba afite amanota 49.

Related posts

Covid-19: Imfungwa n’abagororwa barimo Paul Rusesabagina bakingiwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Joe Biden wa Amerika yarahiriye guhorera abasirikare 13 b’Igihugu cye biciwe muri Afghanistan.

NDAGIJIMANA Flavien

Twizerimana Onesme yerekeje muri Police FC

Christian Hakorimana

Leave a Comment