Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

CAF Champions League: APR FC yandagajwe na Etoile Sportive du Sahel ihita isezererwa mu irushanwa.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League itsindiwe muri Tunisia na Etoile Sportive du Sahel ibitego 4 ku busa ihita isezererwa.

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Mustapha Ben Jannet i Monastir kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, igice cya mbere cyarangiye Étoile du Sahel yatsinze igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 17 cyinjijwe na Yassine Chikhaoui kuri penaliti ku mupira wakozwe na Niyomugabo Claude.

Igice cya kabiri kigitangira, iyi kipe yo muri Tunisia yabonye ikindi gitego cyinjijwe na Yassine Chikhaoui mbere y’uko ibona ibindi bitego bibiri byinjiye bikurikiranye mu minota ya nyuma. Igitego cya gatatu nacyo kikaba cyatsinzwe kuri Penaliti.

Gutsinda uyu mukino byahesheje Étoile Sportif du Sahel kugera mu matsinda ya CAF Champions League itsinze ibitego 5-1 mu mikino yombi mu gihe APR FC izakina ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup mu mpera z’ukwezi gutaha.

Gusezererwa kwa APR FC bivuze ko isigaranye amahirwe amwe yo kugerageza andi mahirwe yayo mu mikino nyafurika, aho igomba gushaka itike mu mikino ya CAF Confederation Cup.

APR FC irafata rutemikirere iyikura muri Tunisia kuri iki Cyumweru, biteganyijwe ko izagera i Kigali ku wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2021 kuko izanyura muri Qatar, Entebbe ikabona kugera i Kigali.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Étoile Sportif du Sahel/Tunisia:

Ali Jemal, Houcine Benayada, Saddam Ben Aziza, Ghofrane Nawali, Youcef Laouafi, Jacques Mbé, Oussema Abid, Yassine Chikhaoui, Yassine Amri, Tayeb Meziani na Zineddine Boutmene.

APR FC/Rwanda:

Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel (c), Kwitonda Alain na Nshuti Innocent.

APR FC yashoje umukino ari abakinnyi 10 kuko yabonye ikarita itukura, benshi bakaba bikomye umusifuzi w’umunya Guinea ko yasifuye nabi. Iyi kipe y’Ingabo isezerewe ku giteranyo cy’ibitego 5 kuri 1 kuko mu mukino ubanza wabereye i Kigali, aya makipe yombi yari yanganyije 1-1.

Umukinnyi Omborenga Fitina yatunguye benshi gukina iminota yose kandi yari afite imvune ariko ntibimubuze kwitanga n’ubwo ntacyo byatanze bagatsindwa 4-0 aho bamwe mu mvugo itebya batangiye kwita APR FC akazina ka “Binezero“.

Related posts

Alain Boileau wa B&B hotels yegukanye agace ka gatatu ka tour du Rwanda (Amafoto)

Christian Hakorimana

COVID-19: Mu Buhinde batewe inkingo zikozwe mu mazi n’umunyu

Shyaka Josbert

AFROBASKET: Amakipe azakina ½ yamenyekanye

Christian Hakorimana

5 comments

Phocas Mugisha October 23, 2021 at 7:59 pm

Umupira bawukinnye neza cyane ariko umusifuzi yari umukinnyi wa 12 wa Etoile sportive du Sahel ari nayo mpamvu APR yatsinzwe.

Reply
Papa Kabebe October 23, 2021 at 8:01 pm

Hahhhh,nonese n’i Kgl umusifuzi nabwo yabaye umukinnyi wa 12?
Tuge twemera ko ubushobozi bwacu hari aho bugarukira buriya niko twareshyaga

Reply
Jean Marie Vianney Bangana October 23, 2021 at 8:03 pm

Barashoboye ku rwego rw’aha iwacu. None se ugira ngo iwacu I Rwanda ntibazakomeza gutsinda ubutitsa?!
Ariko nyine bazajya batahira gusohoka, kurenga umutaru bibe inzozi.

Reply
Sekibibi October 23, 2021 at 8:48 pm

Nubundi, ntaho yagera. Niyo twajya mumateka , icyo ishoboye nibikombe bya champion gusa. Naho ibyo gusohoka hanze🤦‍♀️🤦‍♀️. Ntaho yagera ndabarahiye.ntanaho yigeze igera. If not mumpe ingero wasanga naratakaye.

Reply
Mbarushimana Yasin October 27, 2021 at 5:38 am

Muri make APR ibyo yakoze nibyo biri ku rwego rwayo kuko urebye nka 80% by’abakinnyi batwaranye nayo igikombe cya champion y’U Rwanda bayivuyemo, bituma imera nk’ikipe nshyashya, icyo bakora ni ukugerageza kujya bagumana abakinnyi babo beza hanyuma n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu rwanda rigashyiraho amarushanwa ahoraho y’abana bakiri bato, amakipe nayo agashyira imbaraga mu kuzamura abana bakiri bato aho kurwanira kugura abanyamahanga benshi kubera indonke bakura mu kubagura kd batanafite ubushobozi bwo kugura abeza muri afurika.

Reply

Leave a Comment