Ishuri ribanza ryitwa ‘EP Ikibondo’, riherereye mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, ryashimiwe ko rikomeje kuza ku isonga mu gutanga uburezi bufite ireme, rikaza ku mwanya wa mbere muri aka Karere mu bizamini bya Leta aho abana baryigaho bakomeje kugaragaza ubudasa mu masomo n’imyitwarire.
Mu nama y’Uburezi yabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 11 Mutarama 2023 igahuza ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, inzego z’umutekano mu Karere, abayobozi b’Imirenge, abayobora komite z’ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri aka Karere, hagaragajwe uko ibigo byatsinze Ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2021-2022, EP Ikibondo rikaba ari ryo ryanikiye ibindi bigo byose bigera ku 106 mu Karere kose ka Huye.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye amashuri yitwaye neza, avugako gutsinda neza ari umusaruro w’imiyoborere myiza yimakaza imikoranire, asaba abayobozi bose kwigira ku bufatanye n’ubwubahane biranga abo muri EP Ikibondo kuko umusaruro wabyo ugaragazwa no kuba aba mbere buri mwaka.
Umuyobozi wa EP Ikibondo kimaze imyaka irenga itatu kiba icya mbere muri aka Karere, Madame UWERA Françoise, yatangarije WWW.AMIZERO.RW ko nta rindi banga ridasanzwe uretse gukorera hamwe baharanira inyungu z’Igihugu.
Yagize ati: “Nta kidasanzwe uretse kwegera abarimu banjye tukajya inama zidufasha kurushaho gusenyera umugozi umwe nk’abifuza ko Igihugu cyacu cyagira ireme ry’uburezi riteye imbere ku rwego rwifuzwa n’abandi. Iyo uhaye agaciro umwarimu byose birashoboka kuko ni we shingiro mu migendekere myiza y’imyigire n’imyigishirize”.
Madame Françoise yavuze ko batakwihererana ibi byiza, yemerera abandi bayobozi b’ibigo ko ababishaka basura EP Ikibondo kugira ngo abasangize ibanga akoresha kugirango ikigo abereye Umuyobozi gihore ku isonga, bityo nabo bazabashe kurikoresha iwabo bazamura urwego rw’imitsindire y’abana b’u Rwanda.
Bamwe mu babyeyi barerera kuri EP Ikibondo, bavuga ko ntako bisa kugira Ishuri nk’iri mu gace baherereyemo kuko ngo bituma bumva batekanye kandi bagakora batekereza ko ahazaza h’abana babo ari heza bitewe n’ubumenyi bushyitse budatana n’uburere bavoma ku Ishuri ryabo, EP Ikibondo.
EP Ikibondo, ni Ishuri ryatangiye mu 1996 rishinzwe n’ababyeyi bishyize hamwe bashinga Association yitwa APEC (Association pour la Promotion de l’Education et de la Culture). Ni mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikirangira, bashakisha kimwe mu bisubizo byazahura ireme ry’uburezi, bagaca burundu ivangura ryari ryarokamye u Rwanda ari naryo ryarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
EP Ikibondo ryatangiranye abana 15 gusa, ariko kugeza ubu bitewe n’umuhate, gukorera hamwe no gukorera ku ntego, rimaze kugira abana bagera kuri 900, rikaba rikorera mu Karere ka Huye (Igicumbi cy’Uburezi), Umurenge wa Tumba.
Uko amashuri yahembwe:
A) AMASHURI ABANZA (PRIMARY)
– Amashuri abanza ya Leta, hahembwe G.S Nkubi
– Amashuri abanza yose muri rusange, hahembwe EP Ikibondo
B) AMASHURI YISUMBUYE (SECONDARY)
– Mu Cyiciro rusange (O’ Level), abiga baba mu kigo (Boarding School), hahembwe ENDP Karubanda, mu gihe abiga bataha (Day School), hahembwe E.S Butare.
– Mu Cyiciro cya Kabiri (A’ Level), abiga baba mu kigo (Boarding School), hahembwe GSO Butare, mu gihe abiga bataha (Day School), hahembwe GS Kamwambi. Ishuri ryagize ijanisha riri hejuru mu Cyiciro cya mbere ni Petit Seminaire Vilgo Fidelis.






2 comments
Congratulations ku bayobozi b’ibigo bya Huye cyane cyane icyo kigo IKIBONDO bakomereze aho bari kubaka igihugu neza.
Uwo murava mu burezi muwukomeze akarere ka Huye mukomereze aho uko byamera kose mubikesha ubuyobozi bwiza kuko ndabona ubuyobozi bw’akarere bubba bwegereye Abayobozi b’ibigo.