‘Wagner Group’ ni Kompanyi yigenga ya Servisi za gisirikare yo mu Gihugu cy’u Burusiya ikuriwe na Yevgeny Prigozhin, umuherwe w’umwizerwa wa hafi cyane kuri Perezida Vladimir Putin.
Tracey German, umwalimu ku makimbirane n’umutekano muri King’s College London avuga ko Wagner yabonetse bwa mbere mu 2014 ubwo u Burusiya bwafataga umwigimbakirwa wa Crimea wari uwa Ukraine.
Madamu Tracey ati: “Abacancuro bayo bikekwa ko ari bamwe muri ba ‘bagabo bato b’icyatsi kibisi’ bafashe ako gace.”
Icukumbura rya BBC ryo mu 2021 kuri ‘Wagner Group’ ryagaragaje uruhare rw’umugabo w’imyaka 51 wahoze mu gisirikare cy’u Burusiya, Dmitri Utkin. Bikekwa ko ari we washinze Wagner akanayiha iryo zina ryari irye bamuhamagara mu marenga ya gisirikare.
Utkin wahoze mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, yarwanye intambara zo muri Ceceniya, kandi yageze ku ipeti rya Lieutenant Colonel muri GRU, Ishami ry’Ubutasi bwa Gisirikare mu Burusiya.
Bamwe bavuga ko GRU ari yo mu ibanga iha inkunga ikanagenzura ibikorwa bya Wagner Group, gusa ubutegetsi bwa Kremlin (Russia) bwahakanye ko hari aho buhuriye na Wagner Group.
Icukumbura rya BBC ryerekana ihuriro rya Utkin n’iri tsinda hamwe na Yevgeny Prigozhin urikuriye, uyu azwi ku izina ry’umutetsi wa Putin waryiswe kuko yazamutse mu nzego avuye ku kuba yari ashinzwe kugaburira no kwita kuri Kremlin, ibiro bya Perezida w’u Burusiya.
Abacancuro ba Wagner Group bafite ikigo cy’imyitozo kiri ahitwa Mol’kino mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Burusiya.
Nyuma ya Ukraine, Syria na Venezuela, iri tsinda ryagiye ribona amasezerano y’akazi mu Bihugu bitandukanye bya Africa.

