Amizero
Amakuru Ubutabera

Uwishe George Floyd yakatiwe gufungwa imyaka 22

Derek Chauvin wahoze ari umupolisi mu mujyi wa Minneapolis wo muri Leta ya Minnesota, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakatiwe igifungo cy’imyaka 22 n’amezi 6 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd.

Ababuranira Derek Chauvin bari basabye urukiko ko rwamurekura akaba afungishijwe ijisho, naho ubushinjacyaha bwo bukaba bwari bwasabye ko gatozi yafungwa imyaka 30.

Mbere yuko urubanza rusomwa, ubucamanza bwahaye rugari abo mu miryango ya George Floyd ndetse n’abo mu muryango wa Derek Chauvin. Ku ruhande rwa George Floyd, umuvandimwe we Terrence Floyd yagize ati: “Turifuza ko uwishe umuvandimwe wacu yahabwa igihano kiremereye. Ubundi iyo aza kuba ari umwirabura wishe umuzungu, tuzi neza ko mwari kumuhana mwihanukiriye. Uko rero abe ari nako mubigenza kuri Derek Chauvin, nibwo tumenya ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hari ubutabera.”

Hanerekanwe kandi amashusho y’umukobwa wa George Floyd w’imyaka 7, Gianna. Mu bandi bo mu muryango wa George Floyd bavuze, harimo abavandimwe be ndetse na mwishywa we.

Carolyn Pawlett, umubyeyi wa Dereke Chauvin wavuze ku ruhande rw’umuhungu we yibukije urukiko ko umwana we yakoreye igihugu aho yamaze imyaka 19 mu gipolisi, maze asaba urukiko ko rwaca inkoni izamba.

Mbere yuko asomerwa, Derek Chauvin nawe yahawe umwanya ngo agire icyo avuga maze agira ati: “Nihanganishije umuryango wa George Floyd. Nziko mu minsi iri imbere hari andi makuru yerekeranye n’uru rubanza azamenyekana, kandi nizere ko bizatuma mugira amahoro mu mitima.” Gusa kugeza ubu, ntiharamenyekana neza andi makuru Derek Chauvin yakomozagaho.

Umucamanza Peter Cahill wakurikiranye uru rubanza nawe akaba yabanje kwihanganisha umuryango wa George Floyd mbere yo gusoma urubanza, anavuga ko icyemezo yafashe atagendeye ku marangamutima ayo ariyo yose. Derek Chauvin akaba yakatiwe igifungo cy’imyaka 22 n’amezi 6.

Nyuma yo kumva igihano cyahawe Derek, uburanira umuryango wa Floyd yagize ati: “Iyi ni intambwe ya mbere itewe haba ku muryango wa Floyd ndetse no ku gihugu muri rusange.” Ni mu gihe ariko umushinjacyaha mukuru wa Minnesota aho uru rubanza rwaburanishirijwe we ngo asanga iki gihano cyatanzwe kidahagije.

CNN

Related posts

APR FC yashyikirijwe igikombe mbere yo kwivugana Gorilla, Sugira Ernest ahabwa izina rishya

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France: Mark Cavendish yegukanye agace ka 10 asatira amateka adasanzwe

NDAGIJIMANA Flavien

Gisenyi: Abarezi bibukijwe ko Igihugu gikeneye abarezi bafite imyumvire n’imigirire ikwiriye.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Mabe July 6, 2021 at 9:19 AM

Onesme tumwifurije kuzahirwa mu buzima bushya muri Police FC.

Reply

Leave a Comment